RUHAGOYACU.com

Centrafrica ntibazakina n’Amavubi badahawe ibirarane

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Centrafrique barahiye ko badashobora gukina umukino uzahuza ikipe y’igihugu cyabo n’Amavubi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru igihe cyose baba batarishyurwa uduhimbazamusyi batahawe ku mikino iheruka.

Ikipe y’igihugu ya Centrafrique ’Les Fauves’ irakira Amavubi mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda H mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun.

Nk’uko Ruhagoyacu ibikesha ikinyamakuru Centrafiqueactu.com, kivuga ko abakinnyi bakina hanze ya Centrafrica bahamagawe mu ikipe y’igihugu; banze gukora imyitozo kuva kuwa Kane kuko batarahabwa uduhimbazamusyi (primes) two mu mikino iheruka.

Aba, bakaba bashimangira ibi cyane bagendeye ku mafaranga bagombaga guhabwa ku mikino ya gicuti bakinnye muri Werurwe uyu mwaka hamwe na Gambia ndetse na Maroc.

Centrafiqueactu.com ikomeza ivuga ko umutoza Raoul Savoy yisanze wenyine ku myitozo yo kuwa Kane, abakinnyi banze kwitabira, ndetse bamwe mu bakina hanze bavuze ko basubira aho bakina kuri uyu wa Gatandatu niba nta gikozwe ngo bishyurwe ibirarane byabo.

Guverinoma ya Centrafrica ikaba yarategeye buri mukinnyi ko azahabwa nibura miliyoni imwe n’igice (1,500,000) y’Amasefa, ni ukuvuga hafi miliyoni ebyiri (2,000,000) z’Amanyarwanda nibaramuka batsinze Amavubi kuri iki Cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mugisha

    Kuya 10-06-2017 saa 13:55'

    hhhhh that’s mind game,amavubi agomba gukina ntiyite kuribi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru