RUHAGOYACU.com

CHAN 2018: Intamba mu Rugamba z’u Burundi zasezerewe

Ikipe y’igihugu y’u Burundi’ Intamba mu Rugamba’ y’abakinnyi bakina imbere muri iki gihugu, yasezerewe itarenze ijonjora rya kabiri mu gushaka itike ya CHAN 2018, ni nyuma yo gutsindwa na Sudani igitego 1-0.

Wari umukino wo kwishyura ku mpande zombi, uyu wabereye Obeid mu gihugu cya Sudani mu gihe umukino ubanza wabereye i Bujumbura, wo warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku
busa.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi yari yitabaje abakinnyi bamenyerewe muri shampiyona yabo, aba barimo; Nahimana Jonathan, Ndikumana Tresor, Harerimana Rashid Leon, Moussa Omar, Nshimirimana David, Youssuf Ndayishimiye, Gael Duhayindavyi, Franck Barirengako, Bimenyimana Bion fils caleb, Ndarusanze Claude na Nahimana Papa Claude.

Uyu mukino watangiye saa moya z’umugoroba, warangiye Sudani itsinze u Burundi igitego 1-0, cyabonetse mu gice cya kabiri, ihita ibona itike yo gukina ijonjora rya nyuma, aho izahura na Ethiopia yo yasezereye Djibouti iyinyagiye ibitego 5-1 mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura utigeze uba kuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Djibouti ryasanze ari uguta igihe no gupfusha ubusa umutungo w’igihugu bajya gukinira i Addis Ababa.

Aya makipe akaba abarizwa mu gace kamwe n’u Rwanda, aho bahatanira imyanya ibiri, yiyongera ku wa gatatu ufitwe na Kenya izakira iri rushanwa kuva tariki ya 11 Mutarama kugeza ku ya 2 Gashyantare 2018.

Muri CHAN 2016 iheruka kubera i Kigali, Zone y’Uburasirazuba no hagati yari yaserukiwe n’u Rwanda rwakiriye irushanwa, Uganda na Ethiopia.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Allain

    Kuya 1-08-2017 saa 13:18'

    Abarundi ni abo kuvuga gusa. Umupira ntawo

  2. warege batazira felus

    Kuya 31-07-2017 saa 18:53'

    murazana ayo mavubi none tuyasukure, komuvuga ngontamupira uhari!!

  3. lengi lenga

    Kuya 31-07-2017 saa 13:49'

    Wowe wita MANUCO uri isiha ngo gahanya sha ujye wiyubaha nibwo umuntu yandika nabyo bigaragaza uwo uriwe. waba gahanya ugatwara ibikombe urusha mukaterery yanyu amanota 15?

  4. Manuco

    Kuya 30-07-2017 saa 09:26'

    Uyu Bon Fils Caleb sumwe GAHANYA FC yaguze imwita umunyarwanda ra!!!!
    Narumiwe

  5. Sudaki

    Kuya 30-07-2017 saa 06:57'

    abarundi nibihangane nubundi bari bafite inzira igoye cyane, sudan ya ruguru urakomeye cyane, gusa nayo izahangana na ethiopiya hazaca uwambaye.

  6. seba

    Kuya 30-07-2017 saa 06:15'

    maze abo basezererwa nibo batubeshya ngo bazumupira twirukirayo ngo turashakayo abakinnyi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru