RUHAGOYACU.com

CHAN 2018: Uganda na Cote d’Ivoire zasezerewe zitarenze umutaru

Ikipe y’igihugu ya Uganda n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire zisezerewe mu mikino y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kiri kubera muri Morocco, zitarenze ijonjora.

Cote d’Ivoire yageze muri 1/2 mu mikino yabereye mu Rwanda mu myaka 2 ishize, yatsinzwe umukino wa 2 n’ikipe ya Zambia kuri uyu wa kane, ku bitego 2-0, nyuma y’umukino ubanza yatsinzwe n’ikipe ya Namibia igitego 1-0.

Augustine Kabaso Mulenga ni we watsinze ibitego 2 byabonetse muri uyu mukino, bifasha ikipe ya Zambia gukuramo inzovu za Cote d’Ivoire.

Iyi kipe ya Cote d’Ivoire ifite Kolo Toure nk’umwe mu batoza bayo, niyo yatangiye umukino neza, isatira cyane kurusha Zambia, nkaho Vieira Sanogo yazamukanye umupira awuhindurira uwitwa Togui wateye ishoti rigaca ku ruhande.

Mulenga yafunguye amazamu ahagana ku munota wa 8, ubwo Lazaous Kambole yacengaga abakinnyi bo hagati ba Cote d’Ivoire agahereza uyu rutahizamu wa Zanaco, utajuyaje, agahita atsinda igitego cye cya 2 muri iri rushanwa.

Zambia yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Cote d’Ivoire, ariko bajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Igice cya 2 ikipe ya Zambia yagarutse isatira cyane, iza gutera ku mutambiko w’izamu ahagana ku munota wa 60.

Ku munota wa 72 nibwo umukinnyi Mulenga yaboneye ikipe ye igitego cya 2, cyahamije intsinzi kuri Cipolopolo Stars.

Iyi ntsinzi ya Zambia yaje kubaha tike yo gukomeza umukino wa 2 urangiye, kuko ikipe ya Namibia yaje gutsinda Uganda igitego 1-0, mu w’undi mukino wabereye i Marrakech.

Inzozi z’abagande zo kugera muri ¼ kirangiza bakarenga aho bagarukiye mu Rwanda, ziyoyotse ahagana ku munota wa nyuma, ubwo Panduleni Nekundi wa Namibia yabatsindaga igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wabahuje.

Iyi Namibia no mu mukino ubanza yatsinze ikipe ya Cote d’Ivoire ku munota wa nyuma w’umukino, ikaba ari nako isezereyemo ikipe ya Uganda.

Muri uyu mukino, igice cya mbere cyagiye kurangira habonetsemo uburyo 2 bwari gutanga igitego. Allan Kyambadde wa Uganda yateye ishoti rikomeye rica ku ruhande ahagana ku munota wa 30, mu gihe umukinnyi Hendrick Somaeb wa Namibia nawe yahushije igitego bagiye kujya kuruhuka.

Igice cya 2, ikipe ya Uganda yasatiriye cyane ikipe ya Namibia, Derrick Nsibambi ahusha uburyo nka 2 bwari gutanga igitego mu minota 15 y’igice cya 2 ya mbere.

Uganda yaje guhura n’ibibazo ubwo ahagana ku munota wa 75 myugariro wayo Timothy Awany yabonaga ikarita ya 2 y’umuhondo bagakina iminota 15 ya nyuma batuzuye.

Ibi byaje guha imbaraga Namibia itangira gusatira cyane imisambi ya Uganda, nkaho ku munota wa 83 Halleluya Nekundi yarekuye ishoti rikomeye, ariko Isma Watenga aza kurikuramo.

Gusa ahagana ku munota wa 92 uyu musore Halleluya Nekundi yaje guca mu rihumye abakina inyuma ba Uganda, arekura ishoti Watenga atabashije guhagarika, umukino urangira ari igitego 1-0.

Imikino ya nyuma mu matsinda nta kinini izahindura, buretse kumenya ikipe izasoza iri ku mwanya wa mbere hagati ya Namibia na Zambia zose zo muri Africa y’Amajyepfo.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru