RUHAGOYACU.com

CHAN 2018: Umutoza wa Tanzania yahamagaye 26, yitegura Amavubi y’u Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura amajonjora ya CHAN 2018 izabera muri Kenya, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzania, Salum Mayanja yahamagaye abakinnyi 26 bazitabira umwiherero.

Tanzania izahura n’Amavubi y’u Rwanda mu ijonjora ribanza rya CHAN 2018, mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati.

Uretse CHAN 2018, iyi kipe y’igihugu ya Tanzania, izaboneraho no gutegura imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, kizabera muri Cameroun.

Mu bakinnyi 26, Mayanja yahamagaye, ntihagaragaramo Mwinyi Hajji Mngwali wa Yanga SC, kimwe na Aggrey Morris wa Azam FC, bombi bakomoka muri Zanzibar, dore ko iki kirwa cyasabye ko cyaba umunyamuryango wa CAF, aho kuguma kwifatanya na Tanzania.

26 ba Tanzania, bagomba kwitegura Amavubi

Abazamu: Aishi Manula (Azam), Deogratius Munishi ‘Dida’ (Yanga) na Said Mohammed (Mtibwa Sugar).

Ba myugariro: Shomary Kapombe (Azam), Hassan Kessy (Yanga), Mohammed Hussein ‘Tshabalala’ (Simba), Gardiel Michael (Azam), Andrew Vincent (Yanga), Salim Mbonde (Mtibwa Sugar), Abdi Banda (Simba) na Erasto Nyoni (Azam FC).

Abakina hagati: Himid Mao (Azam), Jonas Mkude (Simba), Salum Abubakar ‘Sure Boy’ (Azam), Said Ndemla (Simba), Frank Domayo (Azam), Muzamil Yassin (Simba), Simon Msuva (Yanga), Shiza Kichuya (Simba), Farid Mussa (DC Tennerife) na Hassan Kabunda (Mwadui FC).

Ba rutahizamu: Mbwana Samatta (KRC Genk, Ubelgiji), Thomas Ulimwengu (AFC Eskilstuna, Sweden), Ibrahim Hajib (Simba), Mbarak Yussuf (Kagera Sugar) na Abdulrahman Mussa (Ruvu Shooting).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eto

    Kuya 13-03-2017 saa 12:20'

    Ko mbona bahamagaye Mbana Samantha na Ulimwengu kandi aramajonjora ya CHAN kandi ikina aba locaux gusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru