RUHAGOYACU.com

CHAN2018: RDC ntizahatanira igikombe yegukanye muri 2016

Ikipe y’igihugu ya Kongo Les Leopards isezerewe n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville, ibura tike yo kwerekeza mu gihugu cya Kenya, aho yari kujya guhatanira igikombe cya CHAN yegukanye muri 2016 mu Rwanda.

Kongo Kinshasa inganyirije mu rugo n’ikipe ya Congo Brazzaville igitego 1-1, ihita isezererwa kubera gutsindwa igitego cyo mu rugo, kuko mu mukino ubanza bari banganyirije i Brazzaville 0-0.

RDC niyo yatwaye CHAN iheruka yabereye mu Rwanda, aho yatsinze ikipe ya Mali ku mukino wa nyuma.

PNG - 1.3 Mb
Nta Fimbo izagaragara mu mijyi yo muri Kenya

Abasore ba Mwinyi Zahera wasimbuye Florent Ibenge bari batangiye neza, aho Jean-Marc Makusu yari yafunguye amazamu ku munota wa 34, ariko ntibyatwaye n’iminota 3 Jaurès Ngombe ahita yishyura ku mupira wari uvuye muri koruneli.

JPEG - 75.5 kb
Gikanji (Yishimira igitego yatsinze u Rwanda muri CHAN iheruka) ntabwo yafashije RDC kujya muri Kenya

Abakinnyi Mwinyi Zahera yari yabanje mu kibuga:

JPEG - 110.7 kb
Igitego cya Makusu wambaye nimero 9, ntabwo cyafashije Ibenge n’abasore be kubona tike

1.Matampi - 2.Issama, 3.Ngonda, 4.Bompunga, 18.Bangala - 8.Gikanji, 10.Miché, 11.Meschak - 12.Kazadi, 17.Malango, 9.Makusu. Remplaçants : 16.Kalambayi, 7.Mukoko, 6.Mundeko, 14.Bongonga, 5.Munganga, 15.Kanda Deo, 13.Muzungu

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 21-08-2017 saa 14:05'

    Congo yihangane natwe iRwanda turahoze.

  2. Renovat

    Kuya 20-08-2017 saa 07:38'

    Iryo Nibura Rya Ibenge

  3. volonte

    Kuya 19-08-2017 saa 19:01'

    Ntabwo Ari florent ibenge iyo aza kuba ariwe ntabwo Congo yari kudutsinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru