RUHAGOYACU.com

Demba Traoré- Dukomeje kwitegura Rayon Sports, ibyo guhagarikwa turi kubyumva mu kirere

Umutoza w’ikipe ya AS Onze Createurs amaze gutangariza RuhagoYacu ko nta baruwa ibabuza gukina umukino wo kwishyura na Rayon Sports barabona, ndetse ibyo guhagarikwa kwa Mali babibonye mu bitangazamakuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo inkuru yasakaye hose, ko Mali yahagaritswe na FIFA bitewe no kwivanga kwa guverinoma y’iki gihugu muri ruhago yabo.

Aganira na RuhagoYacu.com, Demba Traoré utoza ikipe ya AS Onze Createurs yavuze ko nta baruwa ibabuza gukina umukino barabona, ndetse bakomeje kwitegura umukino bisanzwe kugeza igihe bamenyera umwanzuro.

“Nta baruwa ya FIFA cyangwa iya CAF turabona. Ibyo guhagarika Mali twabibonye mu bitangazamakuru gusa nk’abandi, turakomeza kwitegura umukino bisanzwe.”

“Nihagira igihinduka tukabona ibaruwa ubwo nta kundi, turategereza indege ku Cyumweru tuzatahe i Bamako.”

RuhagoYacu yasabye uyu mutoza kugira icyo avuga ku bwumvikan bucye buri hagati y’ubuyobozi bwa ruhago muri Mali ndetse na guverinoma y’iki gihugu, adutangariza ko ntacyo yabivugaho.

“Nshuti, turakomeza twitegure bisanzwe. Turakora imyitozo nimugoroba, cyereka hagize igihinduka.”
- Demba Traoré , umutoza wa Onze Createurs.

Iyi kipe ikaba yaraye igeze mu Rwanda, aho icumbitse kuri Hill View Hotel nyuma yo gukorera imyitozo kuri Regional i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu nimugoroba, barakorera kuri Stade Amahoro iteganyijwe kuberaho uyu mukino, igihe waba ubaye.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru