RUHAGOYACU.com

Enugu yari ihagarariye Nigeria yasezerewe-Rivers isigaye yizeye gutsinda Rayon Sports

Ikipe ya Enugu Rangers yari ihagarariye igihugu cya Nigeria muri CAF Confederation Cup ntiyabashije kubona itike yo kwerekeza mu matsinda, nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya ZESCO yo muri Zambia.

Rangers ni imwe mu makipe 2 ahagarariye Nigeria yari isigaye muri aya marushanwa itabashije kubona tike, nyuma yo gutsindirwa Lusaka ibitego 3-0, mu gihe mu mukino ubanza yari yanganyirije mu rugo na ZESCO ibitego 2-2.

JPEG - 106.5 kb
Enugu ntiyabashije kwikura muri Zambia
JPEG - 51.4 kb
Zesco yabatsinze ibitego 3-0

Rutahizamu John Ching’andu yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere cy’umukino, umunyakenya Jackson Were, aza gutsinda igitego cya 3 mu gice cya 2.

Iyi kipe ya Enugu Rangers yari yasezerewe mu mikino ya Champions League ijya muri Confederation Cup, ariko naho iza guhita isezererwa.

Ikipe isigaye muri aya marushanwa mu makipe 4 yari ahagarariye Nigeria, ni ikipe ya Rivers United, iri buze kwakira Rayon Sports kuri iki cyumweru kuri Yakuba Gowon Stadium.

Iyi kipe irahura na Rayon Sports ivuga ko ari ikipe ikomeye, kuko barebye ku rutonde rwa shampiyona, babona iri kwitwara neza, ariko bakavuga ko bayitsinda.

" Rayon Sports ni ikipe nziza ikinamo abakinnyi benshi bakiri bato, binagaragara ko ifite imbaraga, ariko twe nta bwoba biduteye," Umutoza Stanley Eguma wa Rivers United, aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa 6.

JPEG - 134.7 kb
Ikipe ya Rivers United irakira Rayon Sports kuri Pasika
JPEG - 33.4 kb
Umutoza Stanley Eguma wa Rivers United

" Uyu munsi dufite icyizere cyo gutsinda Rayon Sports mu mukino wo mu rugo, tukagarura ikipe yacu mu nzira zo gutsinda, tukanashimisha Guverineri Nysom Wike, wakoze akazi gakomeye kugeza aho ikipe iri ubu."

Iyi kipe gusezererwa muri champions League na El Merreick itsinzwe ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino ubanza bari batsinze aba banyasudani ibitego 3-0, byabaciye intege cyane muri shampiyona.

" Kubyakira byabaye ikibazo gikomeye, kuko twabonaga ko twageze mu matsinda, ariko niko ruhago imera, twaje gusezererwa. Ikipe byarayigoye aha muri shampiyona , ariko turashima Imana ko tugiye guhura na Rayon Sports tumaze gutsinda imikino 2," Sammy Wejinya ushinzwe itangazamakuru muri Rivers, aganira na RuhagoYacu.

Ku rubuga rw’iyi kipe, hagaragaraho inkuru igaragaza ko bakurikiranye Rayon Sports cyane.

Sammy avuga ko Kwizera Pierrot ari umukinnyi mwiza, bagomba kwitondera cyane.

" Umukino wa Rayon Sports turabizi ko ushingiye kuri Pierrot. Uyu musore w’umurundi azi gukina neza hagati, azi guhererekanya neza imipira, akagira n’amashoti akomeye," Sammy asesengura Pierrot.

" Twabwiye abakinnyi bacu ko bagomba kwitondera cyane kuba bakora amakosa hafi y’urubuga rw’amahina, kuko Pierrot azi gutera za Coup franc, bakamenya no gutsindisha umutwe."

JPEG - 157.4 kb
Kwizera Pierrot na Moussa Camara, bari mu bakinnyi bazi cyane hano
JPEG - 213.6 kb
Kimwe na Savio Nshuti

Sammy yakomeje avuga ko atari Pierrot ubateye impungenge gusa, kuko na Savio Nshuti baziko ari umukinnyi uzamuka cyane, akaba azi no gucenga, bagomba kumwitondera. Undi mukinnyi Sammy Wejinya yavuze ko bazi ni Camara.

Rivers United ifite abakinnyi baca ku mpande bakomeye cyane, ari naho ikura imbaraga zo kurusha amakipe cyane.

Iyi kipe ikinamo abakinnyi benshi b’abanyamahanga, barimo umunya Togo witwa Joseph Douhadji ukina inyuma na rutahizamu ukomeye witwa Asamoah Godbless ukomoka muri Ghana.

JPEG - 218.5 kb
Rayon Sports iraza kwambara imyenda y’umweru

Uyu mukino uraba ku i saa 17H (isaha ya Kigali), ukza guca kuri Radio 10, ivugira kuri 87.6, ndetse ukaba wanayunvira ku rubuga rwa interineti radiotv1v0.rw, cyangwa ukayunva uciye kuri Tunein.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndihokubwayo Emmanuel

    Kuya 16-04-2017 saa 16:08'

    Rayon ndumva nta cyo tubaye ! turabikora!!!!!

  2. ndagijimana vincent

    Kuya 16-04-2017 saa 14:05'

    rayon turabikora 3/1 Imana irabidufashamo.

  3. Imanishimwe patrick

    Kuya 16-04-2017 saa 12:20'

    Nyagasani Yezu ni muzima!! Rayon Sports barabikora.

  4. kjj

    Kuya 16-04-2017 saa 09:30'

    Mana ube hafi ya rayon kdi yigende imbere mubyirimo byose

  5. aimable

    Kuya 16-04-2017 saa 09:09'

    Rivers ntigire impungenge gasenyi ntakipe ikomeye yatsinda barebe video y’uko yannick mukunzi akina pierrot ubundi gasenyi ikaba ibyondo tukayigaragura. kd uburozi ntibwambuka amazi n’umurozi mukuru baramusize bajyana umuto ukina inyuma. rivers 3-0 Burozi fc hahhhhhh


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru