RUHAGOYACU.com

Esperance de Tunis vs AS Vita Club ya Sugira hazasifura Umunya-Centrafrica

Abasifuzi batatu bo muri Centrafrica ni bo bazayobora umukino AS Vita Club, ikinamo Umunyarwanda Sugira Ernest, izakiramo Esperance Sportif de Tunis kuri Stade des Martyrs i Kinshasa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2017.

Otogo-Castane ni we uzayobora uwo mukino wo mu itsinda Groupe C, akazaba ari kumwe na Théophile Vinga nk’umusifuzi wa mbere ku ruhande ndetse na Montel Moussounda, umusifuzi wa kabiri ku ruhande.

Umukinnyi wa AS Vita Club ahanganye n'uwa Mamelodi Sundows i Kinshasa kuwa 24 Gicurasi /2017Umukinnyi wa AS Vita Club ahanganye n’uwa Mamelodi Sundows i Kinshasa kuwa 24 Gicurasi /2017

Amakipe ari mu matsinda y’Igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, araba akina umunsi wa gatanu, aho AS Vita Club ya Sugira Ernest iza kuba ishakisha uburyo yakongera amanota ikava kuri atatu ifite mu mikino ine, ikagwiza ayatuma iva mu itsinda ikabona itike yo kujya muri ½ cy’irangiza.

Icyakora gushakira amanota kuri Esperance de Tunis bisa no gushakira amata ku kimasa, kuko ari yo iyoboye itsinda n’amanota 8, igakurikirwa na Saint Georges yo muri Ethiopie na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo zombi zinganya amanota 5, AS Vita Club iikaza iziherekeje n’amanota 3.

Sugira Ernest yitezwe kuzaba afasha ikipe ye ya AS Vita Club gukura amanota ku ikipe y'AbalabuSugira Ernest yitezwe kuzaba afasha ikipe ye ya AS Vita Club gukura amanota ku ikipe y’Abalabu

Indi kipe yo mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda ni TP Mazembe izaba yasuye CF Mounana yo muri Gabon bari kumwe mu itsinda D, uwo mukino uzabera i Libreville, wo ukazayoborwa na Rédouane Jiyed wo muri Morocco, uzaba ari kumwe na Mouhib Abdallah Filali na Yahya Mouali.

Muri iryo tsinda ho, Horoya yo muri Guinée ni yo iriyoboye n’amanota 8, igakurikirwa na Super Sport United yo muri Afurika y’epfo na TP Mazembe zinganya amanota 6, mu gihe CF Mounana yo muri Gabon iza ku mwanya wa nyuma adafite inota na rimwe.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru