RUHAGOYACU.com

Hifuzwa ko CAN ikinirwa hanze y’umugabane w’Afurika ikanatumirwamo ibindi bihugu

Mu nama y’iminsi ibiri ikomeje kubera i Rabat mu gihugu cya Maroc, hakomeje gutangwa ibyifuzo bitandukanye ku gikombe cya Afurika, aho kuri ubu abashinzwe ubucuruzi, amasoko na Televiziyo basabye ko iri rushanwa ryajya ritumirwamo amakipe yo hanze y’uyu mugabane ndetse rikaba ryanabera hanze yawo.

Nyuma yo gutanga ubusabe bwo kongera umubare w’amakipe yitabira iri rushanwa, akava kuri 16 akaba 24 nk’uko byari bisanzwe ndetse iki gikombe cya Afurika kikajya gikinwa mu kwezi kwa Gatandatu, kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa Sita hasabwe ko cyajya kibera hanze y’uyu mugabane.

Kuri uyu wa Gatatu, icyari kigezweho ni uko CAN yabera hanze ya Afurika, ikanatumirwamo ibindi bihuguKuri uyu wa Gatatu, icyari kigezweho ni uko CAN yabera hanze ya Afurika, ikanatumirwamo ibindi bihugu

Ikindi cyasabwe kandi n’iri tsinda ry’abahanga, ni uko iri rushanwa ryajya ribera hanze y’uyu mugabane nko mu Bushinwa, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, cyangwa muri Qatar mu rwego rwo kongera abarikurikirana.

Byitezwe ko komite nyobozi ya CAF ari yo ishobora gufata imyanzuro ku byifuzo byose byatanzwe muri iyi nama, byaba ngombwa bimwe bakabitorera kuri uyu wa Kane.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nyarubuye

    Kuya 30-07-2017 saa 12:59'

    ndabinenze babyemeye byaba ari bwa bukorone bwadukwamiyemo

  2. PACIF

    Kuya 20-07-2017 saa 11:55'

    ariko abanyafurika twabaye gute ni gute igikombe cya Africa kibera hanze yayo ko tutarabona EURO ibera muri africa kuki africa ariyo yajyayo ibyo nge nkumunyafrika mbibonamo agasuzuguro


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru