RUHAGOYACU.com

Impamvu amakipe yitabira CAN agiye kuba 24 aho kuba 16, na Cameroun ikamburwa iya 2019

Igikombe cy’Afurika (CAN) gishobora kuzajya kitabirwa n’amakipe 24 aho kuba 16 nk’uko byari bisanzwe bitewe n’impinduka zitezwe kuva mu nama iri kubera muri Maroc.

Guhera kuri uyu wa Kabiri, mu gihugu cya Maroc hari kubera inama iri guhuza abayobozi batandukanye b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, n’abayobozi b’amashyirahamwe u’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye.

Mu byigirwa muriiyi nama imara iminsi ibiri, harimo kuba umubare w’amakipe akina irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (CAN cyangwa se AFCON) yakwiyongera akava kuri 16 yari asanzwe akina iri rushanwa, akaba 24.

Mu mpamvu zivugwa, zishobora gutuma ibi byemezwa, harimo koiri rushanwa ryakwinjiriza amafaranga menshi CAF, ndetse n’amashyirahamwe y’umupira mu bihugu, hakazamo kandi kuba umubare w’amakipe yitabira uzaba wiyongera, bizajyana n’ubwiyongere bw’abafana ndetse n’ibikorwa remezo mu bihugu bitandukanye, aho bimwe byajya bifatanya kwakira iri rushanwa.

Andi makuru avugwa kuri iki gikombe cya Afurika, ni uko ibihugu bya Algeria na Maroc byasabye ko byakwakira igikombe cya Afurika gitaha (CAN 2019) iki cyamaze guhabwa Cameroun, ariko ngo ikaba iri kugenda biguru ntege mu kubaka no kuvugurura stade zizaberaho iri rushanwa.

Iyi nama ya CAF yatangijwe ku mugaragaro na Ahmad Ahmad uyobora Impuzamashyirahamwe ya ruhago kuri uyu mugabane, ikaba ishobora gufata umwanzuro kuri iri rushanwa binifuzwa ko ryajya riba mu mpeshyi, aho kuba muri Mutarama na Gashyantare kuko bituma abakinnyi bamwe bakina i Burayi bataryitabira.

Iyi nama ikazakurikirwa n’iy’inteko rusange idasanzwe ya CAF izaba kuwa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017, hareberwaha hamwe ibimaze kugerwaho n’intego nshya ku buyobozi bwa Ahmad Ahmad umaze amezi4 atorewe kuyobora CAF.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musirikare

    Kuya 18-07-2017 saa 21:03'

    arikose kuki murizo nama hatabaho kwiga uko bakuraho imikino ibiri yanyuma ya champions league kontahandi biba ubundi final iba ikwiye kuba umukino umwe gusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru