RUHAGOYACU.com

Impinduka mu bakinnyi 24 ba Centrafrique yitegura Amavubi y’u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Centrafrique; Raoul Savoy yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24 ba Fauves du bas-Oubangui, aba bazavamo 18 bazakina n’Amavubi ku Cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017.

Centrafrique izakira u Rwanda mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Cameroun, aho ibihugu byombi biri mu itsinda H hamwe na Cote d’Ivoire na Guinee Conakry.

Mu bakinnyi 24 umutoza Raoul Savoy afite mu ikipe y’igihugu ya Centrafrique, harimo 13 bakina hanze mu gihe abakinnyi barimo; David Manga, Enza-Yamissi Manassé, Fernander Kassaï na Cédric Yambéré batitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, naho abakinnyi nka: Gofité Doilon, Zouangba Cédric, Kaya Lois na Pelembi Landry basanzwe bakina imbere mu gihugu cya Centrafrique, bakaba ari ubwa mbere bahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Habib Habibou akaba yakuwe mu ikipe ndetse yifuza gusubira mu Bufaransa mu ikipe ye ya Lens akajya kwivuza kuri uyu wa Gatanu, ni nyuma yo kuvunikira mu myitozo yo kuwa Gatatu.

Abakinnyi 24 batoranyijwe n’umutoza wa Raoul Savoy bitegura Amavubi

Abazamu: Lembet Geoffrey (Red star, France), Samolah Elvis (Fatima), Zouanga Cédric (Tempête).

Ba myugariro: Ngam Ngam Saint-cyr (DFC8), Parfait Tamboulas (Olympique), Ndobé Sadock (Fatima), Kéita Salif (DCPM, RDC), Zimbori Nicaise (Balikesirsport, Turquie).

Abakina hagati: Enza-Yamissi Eloge (Valenciennes, France), Pelembi Landry (Tempête), Anzité Franklin, Youga Amos (GFC Ajaccio, France), Dertin Amores (SCAF), Gourrier Junior (SCAF), Saoudi Mamadi (SCAF), Mabidé Vivien (Al ahly, Libye), Kéthévoama Foxi (Balikesirsport, Turquie), Gofité Doilon (Réal Comboni), Toropité Trésor (DFC8).


Ba rutahizamu:
Limane Moussa (Kaspiy, Kazakhstan), Momi Hilaire (Raja, Maroc), Mafouta louis (Senlis, France), Habibou Habib (Lens, France), Kaya Loïs (Tempête).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. claude

    Kuya 9-06-2017 saa 07:57'

    Iyi kipe tuzayinyura he mwa,ko mbona iteye ubwoba


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru