RUHAGOYACU.com

Impinduka mu bakinnyi 25 ba Uganda yitegura Amavubi

Nta masaha 24 arashira, kuva bahawe gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda ’The Cranes’; Moses Basena na Fred Kajoba bamaze guhamagara ikipe y’abakinnyi 25 bazavamo abakina n’Amavubi y’u Rwanda mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Iyi kipe yahamagawe n’aba batoza bagateganyo, izatangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu kuri Namboole Stadium, aho igizwe na ba myugariro umunani, abazamu bane, n’abakinnyi bashaka ibitego batatu.

Basena na Kajoba bamaze guhamagara ikipe izakina n'u RwandaBasena na Kajoba bamaze guhamagara ikipe izakina n’u Rwanda

Iyi kipe ikaba yagarutsemo kizigenza; Frank Tumwesigye ’Zaga’ wa Vipers, uyu musore uheruka mu Rwanda mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Amavubi azipimira kuri Sudani mbere yo guhura na Uganda.

Mu bakinnyi batahamagawe, harimo Brian Majwega wa KCCA kuri ubu uri gushaka ikipe, ndetse uyu yasibye umukino wo kwishyura Uganda Cranes yatsinzemo Sudani y’Epfo ibitego 5-1 mu ijonjora riheruka.

Nelson Sentakula, rutahizamu wa Proline na we ntiyahamagawe kubera ibibazo by’ibyangombwa mu gihe kandi Erisa Ssekisambu na we wa Vipers, yasimbuye Geoffrey Sserunkuma wamaze kwerekeza muri Buildcon yo muri Zambia.

Mucureezi yafashije Uganda gusezerera Sudani y'EpfoMucureezi yafashije Uganda gusezerera Sudani y’Epfo

Umukino ubanza hagati y’u Rwanda na Uganda uzabera kuri St. Mary’s Kitende tariki ya 12 z’uku kwezi kwa munani mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe gusa.

Ikipe izakomeza hagati y’ibihugu byombi, izabona itike yo gukina CHAN 2018 izabera muri Kenya kuva tariki ya 11 Mutarama kugeza ku ya 2 Gashyantare 2018.

Abakinnyi 25 ba Uganda Cranes bahamagawe

Abazamu: Ismail Watenga (Vipers), Benjamin Ochan (KCCA), Tom Ikara (Kirinya Jinja SS) na Saidi Keni (Proline).

Ba myugariro: Nicholas Wadada (Vipers), John Adriko, Bernard Muwanga (SC Villa), Isaac Muleme, Timothy Awany, Paul Musamali (KCCA), Rashid Toha (Onduparaka) na Savio Kabugo (Proline)

Abakina hagati: Moses Waiswa, Frank ‘Zaga’ Tumwesigye, Tom Masiko, Deus Bukenya (Vipers), Paul Mucureezi, Muzamiru Mutyaba (KCCA), Simon Sserunkuma (SC Villa), Nicholas Kasozi (Synergy) na Shafik Kagimu (URA).

Ba rutahizamu: Shaban Muhammad (Onduparaka), Derrick Nsibambi (KCCA), Milton Kariisa (Vipers), Erisa Ssekisambu (Vipers).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Izindi nkuru

Nyiramugisha Kuya 1-08-2017 saa 20:12'

Abagande Tuzabatsinda 2 kuri 1


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!