RUHAGOYACU.com

Imwe mu makipe byashobokaga ko yahura na APR FC mu mikino ya CAF yikuye mu marushanwa

Imwe mu makipe yagombaga guhura na APR FC mu marushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe bya Africa, yitwa Elwa United yo mu gihugu cya Liberia, yamaze kwikura muri aya marushanwa.

Iyi kipe yo mu gihugu cya Liberia yabonye itike yo gukina aya marushanwa nyuma yaho ikipe yitwa Nimba United yatwaye shampiyona ikegukana n’igikombe cy’igihugu.

Elwa United nk’ikipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu yahise ibona tike yo kwitabira aya marushanwa, ikaba isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya 2 muri iki gihugu cya George Weah.

Iyi kipe nyuma yo kubura ubushobozi ikaba yaraje kwandikira CAF iyibwira ko itazabasha kwitabira iyi mikino, bihita biha tike ikipe ya Djoliba AC bagombaga guhura, gukomeza mu cyiciro cya 2 idakinnye.

JPEG - 481.7 kb
Iyi kipe yari ya ELWA isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya 2, yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu muri Liberia ibona tike yo kwitabira aya marushanwa

Uyu mukino wari utegerejwe kuri uyu wa 5 ukaba wahise usubikwa n’impuzamashyirahmwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF.

Ikipe yagombaga gukomeza hagati ya ELWA United na Djoliba ikaba yari guhura n’ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Anse Reunion yo muri Seychelles.

JPEG - 273.5 kb
Djoliba AC irategereza ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Anse Reunion

Bivuze ko ikipe ya Djoliba AC iraza kwicara igategereza ikipe izabasha gukomeza hagati y’aya makipe 2 arakina umukino ubanza kuri iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fenty

    Kuya 9-02-2018 saa 19:06'

    uri hey koko ntawakurenganya gsa apr courage tubarinyuma basore much love kbsa

  2. Bronchard

    Kuya 9-02-2018 saa 18:01'

    itari star a domicile mu Rwanda niyihe? yoyageze? match ntizisa kdi avuzeko byashobokaga keretse niba utabisomye neza

  3. Giti

    Kuya 9-02-2018 saa 17:07'

    Wowe wiyiswe hey uyobewe ko gacanga yavanywemo nabasaza bafite moyenne d,ages ingana 35yrs banabahaye rouge mwebwe muzira ibigambo bwanyu mwigirabahanga kdi murabaswa LLB iraje ibarahivu

  4. hey

    Kuya 9-02-2018 saa 13:22'

    iyi title yawe irapfuye , nonese zaribuhure yarenze kururiya mugore ? nuku mwayishe mumutwe ubushize yanganyije na zanako ngo yatambutse loloooooooooooo rwose igikona kirabizi ko ari star a domicile.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru