RUHAGOYACU.com

Kenya yambuwe CHAN ya 2018 yaherewe i Kigali

Bidatunguranye, igihugu cya Kenya cyarangije kwamburwa uburenganzira bwo kwakira igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo, CHAN 2018.

Imbere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Issa Hayatou, wari umuyobozi wa CAF mu mwaka ushize, yahaye ibendera rya CHAN umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Kenya, Sam Nyamweya, nk’igihugu kizakira irushanwa ritaha, rizaba mu 2018.

Inama ya komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateraniye i Accra muri Gahan kuri uyu wa Gatandatu, yemeje ko igihugu cya Kenya kitacyakiriye CHAN 2018 izatangira tariki ya 12 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2018.

Kenya yakunze gushinjwa kugenda biguru ntege mu bikorwa byo gutegura iri rushanwa, cyane ku bikorwa remezo birimo ibibuga bizakinirwaho aya marushanwa.

Amakuru atandukanye avuga ko umutekano muke wakomeje kuvugwa muri iki gihugu giherutse kugira amatora ya Perezida, bikarangira azanasubirwamo, CAF yasanze nta bushobozi gifite cyo gutegura irushanwa ngo rizagende neza nyuma yo gukora igenzura rya nyuma guhera tariki ya 11 kugeza kuya 17 Nzeli.

Mu minsi ishize kandi, ubwo habaga inama ya CAF muri Maroc, hari amakuru yavugwaga ko iyi Mpuzamashyirahamwe ya ruhago kuri uyu wa mugabane, yasabye kimwe mu bihugu by’abarabu gishobora kuba Maroc na Afurika y’Epfo kwitegura kwakira CHAN 2018 igihe bayambura Kenya.

Gusa, ibi bitandukanye n’ibyatangajwe na CAF kuri uyu wa Gatandatu, aho ivuga ko uhereye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017, abanyamuryango bayo bashobora gutangira gusaba kwakira iri rushanwa, aho igihugu kizaryakira kizatangazwa nyuma y’iminsi 15 uhereye ejo.

CHAN iheruka ya 2016, yabereye mu Rwanda, itwarwa na Congo Kinshasa.

Kugeza ubu ibihugu 15 byabonye itike ya CHAN 2018 ni: Libye na Maroc (zone ya Ruguru), Mauritanie, Guinée (zone y’Uburengerazuba A), Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Nigeria (zone y’Uburengerazuba B), Uganda, Soudan (zone y’Uburasirazuba no hagati), Cameroun, Congo, Guinée Equatoriale (zone yo Hagati), Angola, Namibie, Zambie (zone y’Amajepfo).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru