RUHAGOYACU.com

Kunengwa na CAF kwa Theogene Ndagijimana bitumye u Rwanda rubura umusifuzi mu gikombe cya Afurika cya 2017

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abasifuzi 34 bazifashishwa mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon mu mwaka utaha.

Ku nshuro yacyo ya 31, Igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon guhera tariki ya 14 kugeza kuya 5 Gashyantare 2017.

Kuri uyu wa Kane, CAF yatangaje abasifuzi 38 bazasifura iri rushanwa, aba barimo 17 bo mu kibuga hagati na 21 bo ku ruhande.

Kimwe na bagenzi be bahagaritswe amezi atatu mu minsi ishize kubera kwitwara nabi, barimo; Joseph Lamptey wo muri Ghana na Davies Omwen wo muri Kenya, Ndagijimana Theogene w’umunyarwanda wahawe gasopo na CAF na we ntari muri aba 38 bazasifura CAN 2017.

Ndagijimana Theogene w'imyaka 38 amaze gusifura CHAN inshuro ebyiriNdagijimana Theogene w’imyaka 38 amaze gusifura CHAN inshuro ebyiri

Ndagijimana Theogene yahawe gasopo na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka, aho yashinjwe ko yagaragaje urwego ruri hasi.

Uyu musifuzi wo ku ruhande ni umwe mu bo u Rwanda rwari rurahanze amaso mu ndorerwamo y’amarushanwa mpuzamahanga dore ko mu marushanwa akomeye aheruka gusifura harimo; igikombe cya Afurika 2015, Igikombe cy’Isi U-17 2015, CHAN 2014 na 2016 n’umukino wa nyuma wa CAF Champions League 2016.

Urutonde rw'abazasifura CAN 2017 muri GabonUrutonde rw’abazasifura CAN 2017 muri Gabon

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. umufana

    Kuya 3-12-2016 saa 01:36'

    erega nabo bagomba kuba abasitare bo murugo nka APR yabo bamenyereje guheka Bose niyompamvu kubona umusaruro iyo bageze hanze baza ubusa nkaburiya nyine

  2. Ruto

    Kuya 2-12-2016 saa 06:16'

    Erega arbitrage ni impano ntabwo ari ubumenyi akura mu ishuri .Niyo mpamvu bariya bize muri KIE mu ishami rya sport badashobora kuvamo abasifuzi beza .Gusifura ni impano ugahabwa amahugurwa.

  3. murenzi

    Kuya 1-12-2016 saa 15:31'

    kabisa abasifuzi bo mu Rwanda barimwo baritwara nabi cyane cyane cyane abobokuruhande nyine
    nshingira kwikosa rwabugiri yakoreye kuri blaise itangishaka imbere yumusifuzi wo kuruhande ntihagire nicyo akora , ariko nabo amaherezo yabo nayongayo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru