RUHAGOYACU.com

APR FC yohereje interineti ya 4G muri Seychelles ibicishije kuri Anse Reunion

Djihad Bizimana afashije ikipe ya APR FC kwihaniza ikipe ya ANSE REUNION mu mukino ubanza w’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, ikaba iyinyagiye ibitego 4-0.

Ni umukino utagoye na gato iyi kipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, aho Djihad Bizimana yongeye gushimangira ko ari mu bihe bye byiza.

Uyu musore uri gukina umwaka we wa 4 mu ikipe ya APR FC akaba yatsinze ibitego 3 muri uyu mukino, ikindi gitego gitsindwa n’umusore Bigirimana Issa.

APR FC ikaba itahanye impamba ihagije ku buryo yizeye bidasubirwaho kuzakomeza mu cyiciro cya 2, aho izahura na Djoliba AC yo muri Mali.

Hari umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 20 Gashyantare mu kirwa cya Seychelles.

FT APR FC 4-0 ANSE REUNION

Umukino urangiye ikipe ya APR FC ihaye isomo ikipe ya Anse Reunion ry’ibitego 4-0. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 20 Gashyantare.

91’ Goooooooooooaaaaaaaaaaaaal, 4G Tayari Djihad wahiriwe n’uyu mukino, ahaye interineti igezweho abaturage ba Seychelles.

90’ Hongeweho iminota 4

89’ Djihad yongeye gutera koruneli, bavuga ko habayeho ikosa rikozwe na Rugwiro.

88’ Koruneli ya APR FC itewe na Djihad bahita bongera barawurenza.

JPEG - 1.4 Mb
Abafana ba APR FC batahanye ibyishimo kuri iki cyumweru

86’ Omborenga Fitina yari ahaye 4G abakomoka muri Seychelles, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

84’ APR FC ibonye indi koruneli ariko bayiteye vuba vuba ntiyagira icyo itanga.

83’ APR FC yari ibonye igitego cya 4 ku kazi gakomeye gakozwe na Mugiraneza Jean Baptiste, ariko umupira uca ku ruhande gato.

81’ Goooooooooooooaaaaaaaaaal igitego cya 3 cya APR FC gitsinzwe na Bigirimana Issa. APR FC 3-0 ANSE REUNION.

80’ Martin Twizerimana ateye ishoti rikomeye rifata igiti cy’izamu, nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Bizimana Blaise na Nshuti Innocent.

77’ Byiringo Lague asimbuwe na Martin Twizerimana ku ruhande rwa APR FC.

76’ Nshuti Innocent ku mupira ahawe na Bizimana Blaise yongeye gutera ishoti rikomeye, ariko umuzamu wa Anse Reunion Ricky Rose abasha kurikuramo.

75’ Imanishimwe Emmanuel azamukanye umupira, awuhereza Nshuti Innocent uteye ishoti ryoroheje rigaca gato i ruhande rw’izamu.

73’ Koruneli ya APR FC ikomeje kotsa igitutu ishaka igitego cya 3. Umupira utewe na Djihad ntiwagira icyo utanga.

71’ Gooooooooooooaaaaaal, igitego cya 2 cya APR FC gitsinzwe na Bizimana Djihad ku mupira uvuye muri koruneli. APR FC 2-0 ANSE REUNION

70’ Koruneli ya APR FC bateye vuba vuba, umupira barongera bawushyira muri koruneli.

69’ APR FC yokeje igitutu izamu rya Anse Reunion, Lague ateye mu izamu, bawukuramo, Manishimwe Emmanuel ahinduye nawe habura ukozaho umutwe.

67’ Nimero 14 witwa Kanakulya Mohammed ahaye umwanya nimero 6 Nicolas Mussard.

65’ Rugwiro Herve ateye umupira ukomeye uca hejuru y’izamu. Abakinnyi ba Anse Reunion bakomeje kuryama cyane, bashaka uko iminota yashira y’umukino.

63’ Umukino uri gukinirwa hagati mu kibuga, birasa nkaho APR FC yagabanyije umurego wo gushaka igitego cya 2.

60’ Hakizimana Muhadjili ahaye umwanya Blaise Itangishaka.

58’ Koruneli itewe na Rachid Gumbo, myugariro Don Fanchette akojejeho umutwe, umupira urarenga.

57’ Anse Reunion itaherukaga imbere y’izamu rya APR FC ibonye koruneli ya 2. Habayeho gusimbura ku ruhande rw’abanya Seychelles, nimero 7 Warren ahaye umwanya Constance.

56’ Issa Bigirimana yari atsinze igitego ku kazi kari gakozwe na Lague, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira.

55’ Lague Byiringiro abonye amahirwe yo gutsinda igitego, acenga abakinnyi benshi ba Anse Reunion, umupira barawumwambura.

53’ Anse Reunion bari batunguye ikipe ya APR FC, Bissi Warren ahinduye umupira ujya hejuru y’izamu.

52’ Amahirwe akomeye ku ruhande rwa APR FC, Muhadjili Hakizimana ateye ishoti riremereye, umupira uca gato ku muzamu wa Anse Reunion Ricky Rose, ufata igiti cy’izamu urarenga.

JPEG - 854.9 kb
Omborenga Fitina ahanganye na Helton Monnaie wa Anse Reunion. Umukino APR FC iri kurushamo cyane iyi kipe ya Anse Reunion

48’ Omborenga Fitina ahinduye umupira imbere y’izamu, Mugiraneza Jean Baptiste akojejeho umutwe ujya hanze.

47’ Abasore ba Jimmy Mulisa batangiye igice cya 2 basatira ikipe ya Anse Reunion.

46’ APR FC ikoze impinduka, Sekamana Maxime ahaye umwanya Nshuti Innocent.

HT APR FC 1-0 ANSE REUNION

  • APR FC yabonyemo Koruneli 4, itera amashoti 5 harimo 2 agana mu izamu.
  • Anse Reunion yabonye koruneli 1 nta shoti n’imwe bateye igana mu izamu.

APR FC yarushije cyane iyi kipe ya Anse Reunion ariko amahirwe menshi babonye, babashije kujya kuruhuka ari igitego 1-0.

45’ Hongeweho iminota 2.

41’ Issa Bigirimana ahinduye umupira imbere y’izamu habura gato ngo wijyane mu rushundura. Iyi kipe ya Anse Reunion yo muri Seychelles yazanye umuzamu 1 wenyine.

40’ Yayayayayayaa. Maxime abonye uburyo bwiza bwo gutsindira APR FC igitego cya 2, ku mupira yari ahawe na Omborenga ariko yamurura inyoni.

38’ Koruneli ya APR FC ku mupira wari uhinduwe na Djihad, ariko abakinnyi ba Anse Reunion bitwara neza, umupira bawukura imbere y’izamu.

JPEG - 1 Mb
Abatoza bombi basuhuzanya mbere y’umukino

36’ APR FC iracyafite igitego 1, ikaba mu minota 5 ishize isa nkaho itari gusatira cyane nk’uko yabikoraha mbere

32’ Djihad Bizimana ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Issa Bigirimana awukozaho umutwe ujya hanze gato.

30’ Muhadjili wazengereje abakinnyi ba Anse Reunion ahinduye acenze abakinnyi b’inyuma yinjira mu rubuga rw’amahina, ateye mu izamu, birwanaho bawukuramo.

JPEG - 937.4 kb
Umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC wari umaze iminsi arwaye yagaragaye kuri uyu mukino

29’ Rugwiro Herve wari wazamutse acomekeye umupira Imanishimwe Emmanuel, uhinduye imbere y’izamu habura umukinnyi ukozaho ashyira mu rushundura.

27’ APR FC ikomeje kotsa igitutu ikipe ya Anse Reunion ishaka igitego cya 2. Djihad Ahinduye umupira ashaka Lague, akozaho umutwe urarenga.

25’ Muhadjili Hakizimana yongeye guhagurutsa abafana hano, atera umupira asobekeranyije amaguru, ariko habura umukinnyi ukozaho umutwe.

23’ Umukinnyi Kanakulya Mohamed wa Anse Reunion agize ikibazo ajya kuvurirwa hanze, ariko amaze ahise agaruka mu kibuga.

22’ Koruneli itewe na Djihad Biziman, habura umukinnyi ukozaho umutwe.

21’ Omborenga azamukanye umupira neza acenga umukinnyi wa Anse Reunion witwa Helton Monnaie, ariko abandi bakinnyi bahita bawushyira muri koruneli.

20’ APR FC ikomeje kwiharira umupira, bahererekanya neza kurusha iyi kipe ya Anse Reunion. Mugiraneza yari ahaye umupira mwiza Issa Bigirimana, bamusifura ko yarariye.

16’ Koruneli ya 2 APR FC ku mupira wari uhinduwe na Issa Bigirimana. Djihad Bizimana ateye umupira, ufatwa na Muhadjili awugaruye imbere y’izamu usanga Migi yararaiye.

JPEG - 936.6 kb
Djihad Bizimana yishimira igitego cya mbere

14’ Anse Reunion iri gukinira inyuma irinda izamu irarushwa cyane na APR FC.

12’ Gooooooooooooooooooooooaaaaaaaaaaaaaaaaaal igitego cyiza cyane gitsinzwe na Djihad Bizimana, ku mupira atereye muri metero nka 23. APR FC 1-0 Anse Reunion.

9’ Anse Reunion bazamukanye umupira uhita ushyirwa muri koruneli na Manishimwe, ariko bayiteye ntiyagira icyo ibamarira.

8’ APR FC itangiye kotsa igitutu ikipe ya Anse Reunion, Omborenga Fitina ahinduye umupira, bahita bawushyira muri koruneli, itewe na Muhadjili, ariko abakinnyi ba Anse Reunion birwanaho barawurenza.

JPEG - 1.4 Mb
STAFF Technique ya ANSE Reunion irimo umugore ufasha abakinnyi bayo kongera imbaraga
JPEG - 1.5 Mb
Kapiteni Migi wa APR FC na Randriamhja Eddy wa Anse bavugana n’abasifuzi bo muri Ethiopia

6’ Uburyo bwiza ku ikipe ya APR FC, ku mupira uhinduwe na Maxime Sekamana ashaka Issa Bigirimana, umubana muremure urarenga.

5’ Umukino uri kubera hagati mu kibuga, nta kipe n’imwe irabasha gutera ishoti rigana mu izamu.

JPEG - 1.3 Mb
Abasimbura ba APR FC

2’ Abafana kuri uyu munsi ni bacye ugereranije no ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu

1’ Umupira utangijwe n’ikipe ya Anse Reunion yambaye umwambaro w’umuhondo.

JPEG - 2 Mb
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Anse ReunionAbakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Anse Reunion

JPEG - 62.8 kb
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

AMAFOTO: NTARE Julius

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kagabo

    Kuya 12-02-2018 saa 09:10'

    hahaaaaaaaaaa !!!!!!!! bvandimwe ba bareyo mwihangane bucya bwitwa ejo. buriya iriya kipe muzayikuramo kuko intego yanyu ni amatsinda muzagerayo tu. kuko abakinnyi mwaguze barakomeye kdi bari kurwego rwo kuya mu matsinda da. Ariko gutsinda APR FC mubyibagirwe uretse gutwara ibikombe mu maze gutombora kdi ya batsinze cyangwa ngo umubare w’ibitego. Oyeeee APR FC mfura zanjye.

  2. kagabo

    Kuya 12-02-2018 saa 06:07'

    Nizere ko muri aya marushanwa hatarimo gutombora cyangwa kubara ibitego. Gaenyi urabe wumva

  3. aimable

    Kuya 12-02-2018 saa 05:33'

    ariko APR iri kwasa ibibonobono kbsa nayo ngo irakomeye reba ukuntu yashije Rayon none yashije na Anse yewe ahaaaa

  4. Venuste

    Kuya 11-02-2018 saa 23:27'

    Avuga ko iriya kipe ari ikibonobone ubwo Rayon yiyita ikomeye ni I mboga za dodo nizo zoroshye kurusha ikibonobono aba Rayon mujye mwemera I byabaye ni ryari muzemera koko

  5. seba

    Kuya 11-02-2018 saa 22:07'

    ndishimye kumagambo ya bareyo bati twashije ikibonobono twahereye kuki bonobono kitwa reyo tucyasa kuri2_1 ubwo nacyo nikibonabono nubundi umurundi yaravuze ati ka kariya gakipe karoroshye avuga gasenyi nabafana benshi ati nakipe APR fc twikomereze nibashake bavuge ko twacaga nibirere basigare barinze urugo

  6. Sibo

    Kuya 11-02-2018 saa 20:20'

    Nyuma yo kwiyasiriza ikibonobono, aba apeur nimwishime rwose ntawababuza. njye nabonye ikipe mwakinnye nayo iri munsi ya Gitikinyoni ariko ninabyo kuko iwabo ni iya baveterants felicitation rero kukazi Gakomeye mwakoze ariko ntekereza ko agasigaye ariko Gakomeye cyane. Kukijyanye n’abafana cyo muzajye mutegereza muhure na Kimaranzara Rayon sports nahubundi stade ibabana nini cyane ikabasebya mumaso y’isi.

  7. rey100%

    Kuya 11-02-2018 saa 20:09'

    Sha mwashije ikibonobona ngo namwe mwatsinze tuzareba kuzindi zizakurikiraho ibyo muvugango mwishimye muzarira Ayo kwarika Mwageze hahandi mugihugu cyimpumye muyobora kuko mufite rimwe.bazarinogoramo mube muretse

  8. inyanza

    Kuya 11-02-2018 saa 20:06'

    hhhh. ese kondeba iyikipe yitwa gitinyiro, ibibonobono ibyasa nabi ra!!!!!!!haricyo yashije, ejobundi 2-1 none nikindi, icyashije 4-0? hhhh. ndashima ekipe yose nabayigize bose. bakomerezaho kbs

  9. MESSI

    Kuya 11-02-2018 saa 19:29'

    MUJYE MUBA ABASPORTIF MUREKE GUCYURIRANA IKIBUGA KIGIRA IBYACYO KUKO UBU NTA APR NTA NA RAYON KUKO IYO ZISOHOTSE HAZAMURWA IBENDERA RY’IGIHUGU,AHUBWO RERO NIMUREKE DUSENGE CYANE AMAKIPE YACU AZAGERE KURE HASHOBOKA.

  10. Jacques

    Kuya 11-02-2018 saa 19:28'

    Bravo ku basore ba APR FC, courage kandi am sure ko muzakure hashoboka.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru