RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-05-2017 saa 7:02'  -  Perezida Kagame yatangaje icyo abona kibura ngo umupira w’amaguru utere imbere  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 19:10'  -  Badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe - Rwatubyaye Abdoul  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 16:01'  -  Rayon Sports Fc yandikiye FERWAFA ko aho guhererwa igikombe kuri Match ya Kiyovu hategurwa umukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 26:33'  -  Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwaga urupfu rwa Ndahimana barekuwe  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 18:07'  -  Umuyobozi wa FIFA yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona
CAF CC: Rivers United itsinze Rayon Sports 2-0 mu mukino ubanza
Print Comments: 62 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rivers United itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza, mu ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF Confederation Cup, umukino wabereye kuri Yakubu Gorow Stadium mu mujyi wa Port Harcourt, muri Nigeria.

Ikipe ya Rayon Sports itakaje umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wayihuzaga na Rivers United ku bitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Emeka Francis Atuloma mu gice cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Ifeanyi Nweke mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Guy Kuemian mu gice cya kabiri, ni ishoti yatereye muri metero 25.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 z’uku kwezi, ni kuwa Gatandatu utaha kuri Stade Amahoro i Remera.

Irebere uko umukino wagenze muri rusange.

FT Rivers United 2 Rayon Sports 0

90’ Iminota 4 y’inyongera muri uyu mukino ubanza.

89’ Rayon Sports yari ibonye uburyo bwiza lkuri coup-franc, abakinnyi ba Rivers United bawukuraho.

84’ Nyuma y’uburyo Pierrot yari abonye, ariko ntibimukundire kurenza umupira umunyezamu Sunday, Keumian na we yarashatse gutungura Bakame, umupira uca hejuru y’izamu.

80’ Mugabo Gabriel ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye kuri Keumian, ikosa rihanwe na Venance ariko abakinnyi ba Rayon Sports bawukuraho neza.

77’ Ojobo Markson ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye kuri Nshuti Savio Dominique. Coup- franc itagize icyo itanga.

75’ Ojobo Markson asimbuye Festus ku ruhande rwa Rivers United mu gihe Rayon Sports yari ibonye coup-franc ku iksa rikorewe kuri Kwizera Pierrot ariko ubu buryo bupfa ubusa.

73’ Rivers United 2-0 Rayon Sports: Mu gihe Masudi Djuma utoza Rayon Sports yamaze kuzana mu kibuga Tidiane Kone, uburyo imbere y’izamu bukomeje kwiyongera, ariko kububyaza umusaruro ni ikibazo.

71’ Camara ahushije uburyo bwari bwabazwe ku ruhande rwa Rayon Sports, umupira mwiza yari ahawe na Nshuti Savio wagiye imbere noneho nyuma yo kuza mu kibuga kwa Irambona Eric.

68’ Rivers United 2-0 Rayon Sports. Rayon Sports ikomeje kurwana ku izamu ryayo, aho yugarijwe n’uyu Asamoah wagiyemo mukanya, agafatanya na Christian Kweli.

60’ Rivers United 2 Rayon Sports 0. Iyi kipe yo muri Nigeria ikomeje gusatira ndetse irashaka igitego cya gatayu mu gihe uburyo Rayon Sports ikomeje kubona imbere y’izamu nta musaruro buratanga.

58’ Irambona Eric wa Rayon Sports asimbuye Manishimwe Djabel witwaye neza muri uyu mukino kuko yaremye uburyo bubiri bwiza nubwo ntacyo bwatanze.

53’ Gusimbuza ku ruhande rwa Rivers United; Esusa asimbuwe na Asamoah Godbless. Uyu rutahizamu na we ni umuhanga kuko yatsinze ibitego 2 muri 3 iyi kipe iheruka gutsinda muri shampiyona.

50’ Goaallll Rivers United ibonye igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye rya Kuemian Venance atereye kure, Bakame ananirwa kuwugarura.

53’ Rayon Sports ihushije uburyo bwo kwishyura ku mupira Kwizera Pierrot ateye ntujye mu izamu, ubwo Manishimwe Djabel yari akinnye neza.

HT: Rivers United 1-0 Rayon Sports. Igice cya mbere cy’uyu mukino kirangiye igitego cya Emeka Francis Atuloma ari cyo gitandukanya impande zombi. Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza mbere yo gukina igice cya kabiri.

45 +2 Rivers United 1 Rayon Sports 0.

40’ Coup-franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe kuri Moussa Camara, ikosa rihanwe na Nova Bayama, Pierrot ateye umupira abakinnyi ba Rivers bawukuraho.

32’ Rivers United 1 Rayon Sports 0: Iyi kipe yo muri Nigeria ikomeje gusatira bikomeye ikipe ya Rayon Sports, ariko nayo ikanyuzamo ikabasatira binyuze kuri Kwizera Pierrot wafashwe na Emeka Ogbug.

30’ Rivers United yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku ikosa rya Munezero Fiston wari unaniwe gukuraho umupira neza, ariko bagenzi be baramugoboka.

29’ Goaallllllllll. Igitego cya Rivers United. Coup-franc ya Rivers United itewe Emeka Ogbug bawukuraho, ariko Camara awamburwa na Emeka Francis Atuloma utsinze igitego. Rivers United 1 Rayon Sports 0.

22’ Ikarita y’umhondo kuri Emeka wa Rivers United ku ikosa akoereye kuri Kwizera Pierrot. Rivers United 0 Rayon Sports 0.

19’ Ishoti rikomeye rya Kwizera Pierrot ariko umuzamu w’ikipe ya Rivers United, Sunday Rotimi awukuramo. Bwari uburyo bwiza ku ikipe ya Rayon Sports.


18’
Rivers United yari ibonye coup-franc ku ikosa rya Mugheni Fabrice, ariko umupira bawukuraho neza.

15’ Rivers United 0 Rayon Sports 0. Iyi kipe yo muri Nigeria ntiratsindirwa kuri iki kibuga cya Yakuba Gorow Stadium haba mu mikino y’imbere mu gihugu cyangwa se indi mikino mpuzamahanga bagiye bahakinira kuva mu mwaka ushize w’imikino, hahujwe amakipe abiri ya hano Rivers State.

11’ Iminota itatu Rayon Sports ikinnye neza yiharira umupira ndetse ibonyemo koruneli ebyiri ariko ntabwo bikundiye abakinnyi barimo Moussa Camara kubyaza umusaruro aya mahirwe.

9’ Rayon Sports yari ibonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira wari uvuye kuri coup-franc ya Nova Bayama, Djabel awutanze kuri Manzi Thierry awutera hejuru y’izamu.

5’ Kugeza ubu amakipe yombi ntayo irabona igitego gusa iyi kipe yo muri Nigeria ikomeje gusatira bikomeye ikipe ya Rayon Sports nubwo yari yatangiye ibona coup-franc yatewe na Kwizera Pierrot ariko ntigire icyo itanga.Rivers United 0 Rayon Sports 0.

Ni umukino ubanza ugiye kuba kuri iyi tariki ya 16 Mata 2017 nyuma yaho itariki uyu mukino wari kuberaho yagonganye n’uko u Rwanda ruba ruri mu cyumweru cyo kwibuka Abatutsi bazize jenocide mu 1994.

Uyu mukino warimuwe, ushyirwa uyu munsi kuri Pasika, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Gatandatu utaha tariki ya 22 Mata 2017 kuri Stade Amahoro i Remera.

Rayon Sports yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezera Onze Createurs yo muri Mali nubwo iyi yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Mali mu gihe uwo kwishyura wari kubera i Kigali, ariko Mali iza gusezererwa.

Mu ijonjora ry’ibanze, Rayon Sports yakuyemo Al Salaam Wau yo muri Sudani y’Epfo ku bitego 6-0 (0-4, 2-0) mu mikino yombi yabahuje.

Rivers United yari yasezereye AS Real yo muri Mali mu cyiciro kibanza cya CAF Champions League, yahuye na El Merreikh yo muri Sudani, iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye muri Nigeria, bageze muri Sudani itsindwa ibitego 4-0 bituma iza muri CAF Confederation Cup.

Ikipe izakomeza hagati y’amakipe yombi izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Dominique Savio Nshuti, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Djabel Manishimwe, Moussa Camara.

Umutoza: Masudi Djuma.

Rivers United: Sunday, Ifeanyi, Doumbia, Emeka, Asukimunsi, Festus, Venance, Weli, Brhoji, E. Emeka, Esisa.

Umutoza: Stanley Eguma.

# Kuya 18-04-2017 saa 01:26'

gasenyi izatahira gutsinda wau salaam gusa berekanye ko ari lift FIFA yabajugunyiye bananirwa kuyisama none basigaye bagaruka bihishe. Ubundi Onze createurs vs Rivers nibo baribabikwiriye. Muzaze tujye gushyigikira Rivers tuyihereza fimbo yo gukubita ikipe twabatije burozi fc

Gikona Kuya 17-04-2017 saa 22:02'

Yewe Cyusa, niba ushaka kubara inshulo Apr yuriye indege wabara ukaruha nyamara gasenyi inshulo zayo zibariye kurutoki, gusa nabifuriza gutsindwa kigabo ntimugire ikintu mwitwaza.

Quatre-Vingt Kuya 17-04-2017 saa 11:51'

Erega Bareyo mwisakuza ngurwanga rubarenge! usanze ishyano araripfumbata. nimuhame hamwe munaryonse ntakundi.

Quatre-Vingt Kuya 17-04-2017 saa 11:50'

Erega Bareyo mwisakuza ngurwanga rubarenge! usanze ishyano araripfumbata. nimuhame hamwe munaryonse ntakundi.

aimable Kuya 17-04-2017 saa 10:50'

ariko ba bigambo murasetsa koko ngo mwuriye indege 3 nonese ikipe mwatsinze ni iyihe? ubwo mutegereje kuzatera mpaga. ntabyo mubonye igisambo cyafashwe

Murenzi Kuya 17-04-2017 saa 10:40'

Hhhhh yuriye indege inshuro 3 hhhhhhh harimwo na left FIFA yabshaye usibye ya kipe yibereye muntambara mwatsinze aller na retour harindi se?
Onze createur bayibye itabasekuriye iwabo se? Liver united nibasekuye 2/0 ubwo muracyavuga koko

kigoma Kuya 17-04-2017 saa 10:15'

ndabona ahubwo rayon yagerageje kwihagararaho, kuko izindi kipe zohanze zakubitwaga 4-0, ntako itagize kabisa, kuko hariya ni mugihugu cy’umupira. Rayon nize itegure match itaha kandi byose biracyashoboka. rayon izakine umukino wayo shasir na Mutsinzi Ange bazaba bagarutse mukibuga. abafana natwe tuzaba tuhabaye, commite nayo nitegure neza match. Gusa rayon niyumveko byose bigishoboka yekuzana ubwenge bwinshi cyane, iyo bakinnye umukino wabo baratsinda kandi bagakina umukino uryoheye ijisho. bonne chance rayon yacu.

Bwiza Kuya 17-04-2017 saa 09:09'

Gutsindwa ntibivuze ko Gikundiro itakiri Gikundiro!!! Ikipe iduhora ku mutima no kwishyura birashoboka, nifurije abakinnyi bacu na team bari kumwe kurindwa n’Imana bagaruka iKigali kandi ntibacike intege.

@.com Kuya 17-04-2017 saa 09:04'

Mbese manegeka fc igeze muri 1/2? ndabinginze muzaze kumahoro mwirebere uko abasore baconga ruhago apana zandangare zigera kuri zanaco zigahinda umushyitsi kdi niyo yavamo twayikomera amashyi ntako itagize tuzayigwa inyuma niyacu ureke mwebwe musakuza mutazi nuko abakinnyi ba manegeka yanyu ihembwa gusakuza gusa no kwiba murabishoboye

aimable Kuya 17-04-2017 saa 08:19'

ikipe y’abapfumu n’abarozi. burizi fc

1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 29
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Police FC292258
03Apr FC282056
04As Kigali291250
05Bugesera FC281246
06Musanze FC29142
07Espoir FC29339
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC29-433
10Amagaju FC29-733
11Mukura VS29-1332
12Marines FC29-1330
13Kirehe FC29-729
14Gicumbi FC29-1928
15Kiyovu sports29-1527
16Pepiniere FC29-2914
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny18
02Wayi Yeka17
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Umuganda Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - BUGESERA flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 3 POLICE flag
 Pappy T. (1)
  Danny U. (2)
 Isaie S. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MARINES 1 - 0 KIYOVU flag
 Amri K. (1)
 
Ubworoherane Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MUSANZE 4 - 2 MUKURA flag
 Kintu Mike S. (1)
 Peter O. (1)
 Yeka W. (2)
  Ally N. (1)
 Ibrahim N. (1)
Kirehe Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 1 AMAGAJU flag
 Gilbert M. (1)
  Mukeshe A. (1)
Nyagatare Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 1 ESPOIR flag
  Houssein R. (1)