RUHAGOYACU.com

Lydia Ludic ni ikipe imeze neza, Rayon Sports izayitegurane ingufu- Haringingo

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Haringingo Francis asanga imikino izahuza ikipe ya Rayon Sports na Lydia Ludic Sport 4 Afrika FC yo mu Burundi mu mikino ya 1/32 cya CAF Champions League itazaba yoroshye bitewe no guhangana kuba hagati y’amakipe yo mu Rwanda n’ayo mu Burundi.

Haringingo Francis yabitangarije Radio Salus kuri uyu wa Gatatu nyuma ya tombora y’uko amakipe yo muri Afurika azahura mu majonjora y’ibikombe bya CAF, maze Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yisanga igomba kubanza kwakira iyi kipe y’I Burundi mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Bujumbura nyuma y’ibyumweru bibiri.

LLS4A yanyuzemo bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Gael Duhayindavyi, na Ndarusanze Jean ClaudeLLS4A yanyuzemo bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Gael Duhayindavyi, na Ndarusanze Jean Claude

Uyu mutoza w’ikipe ya Mukura, watozaga ikipe ya Vital’O FC y’i Burundi mu mwaka ushize w’imikino, yavuze uko azi iyi kipe ya LLS4A ndetse n’uko abona imikino izahuza amakipe yombi muri Gashyantare umwaka utaha.

’’LLS4A ni ikipe imeze neza kandi ni ikipe izi gutegura imikino, ni ikipe igira abakinnyi batatu mu mugwi nserukira gihugu nubwo batabanzamo ariko urumva ko ifite ubunararibonye. Kuri njye numva ari ikipe [Rayon Sports] ba kwitegurana n’ingufu. Ni umukino utazaba woroshye hagati y’amakipe yombi kuko muzi ko amakipe yo mu Burundi n’ayo mu Rwanda agira guhangana by’ubukeba bukomeye cyane.”- Haringingo aganira na Radio Salus kuri uyu wa Kabiri.

Haringingo Francis utoza Mukura asanga umukino wa Rayon Sports na LLS4A utazaba woroshyeHaringingo Francis utoza Mukura asanga umukino wa Rayon Sports na LLS4A utazaba woroshye

Rayon Sports izakira umukino ubanza uzahuza amakipe yombi hagati ya tariki ya 9 na 11 Gashyantare mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe hagati ya tariki ya 19 na 21 Gashyantare 2018.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Lydia Lydic izahura n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo, yegukanye igikombe cya champions League muri 2016.

Rayon Sports yahura na Mamelodi Sundowns mu gihe yasezerera iyi kipe yo mu BurundiRayon Sports yahura na Mamelodi Sundowns mu gihe yasezerera iyi kipe yo mu Burundi

Ubwo amakipe yo mu Burundi aheruka guhura n’ayo mu Rwanda mu ijonjora ribanza, mu 2013, Lydia Ludic yasezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, aho umukino wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 15-12-2017 saa 09:22'

    Ntago mfana Rayon sports ariko ndemeza ntashidikanya ko Rayon sports izakuramo LLB kiretse nibatakaza abakinnyi ariko Rayon Sports ifite imbaraga.

  2. fran

    Kuya 14-12-2017 saa 20:22'

    yewe simbizi ubu rayon koko izahikura keretse twongeyemo abandi bakinnyi pe

  3. benny

    Kuya 14-12-2017 saa 06:08'

    umupira wacu byo abahanga bavuga kowasubiye inyuma kurwego rukabije ababishijwe bagomba kubireba nonese abazi mamerodi yomuri africa yenfo mubona kuntu yiruka aricyipe yoguhura na reyosporo bansidwa nku muna8-0 ntamupira mbona aha murwanda wogucyina hanze yijyihugu reka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru