RUHAGOYACU.com

Mamelodi yageze i Kinshasa, yitegura guhura na Vita Club,yabasezereye umwaka ushize

Imikino ya Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF champions League na Confederation Cup irakomeza kuri uyu wa kabiri no ku wa gatatu w’iki cyumweru, muri gahunda nshya y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa.

Iyi mikino CAF yifuje umwaka ushize ko yajya ikinwa ku wa 2 no ku wa 3, kugira ngo bye gutera ikibazo gahunda isanzwe ya za shampiyona mu bihugu mu bihugu amakipe akomokamo.

Kuri uyu wa kabiri no kuri uyu wa gatatu, iyi mikino igera kuri 16 iraza kuba hirya no hino muri Africa.

Kuri uyu wa gagatu i Kinshasa, hategerejwe umukino ukomeye ugomba guhuza ikipe ya AS Vita Club na Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo, ari nayo ifite igikombe giheruka cya champions League.

Umwaka ushize aya makipe yahuye mu mikino 2 ibanziriza amatsinda, ikipe ya AS Vita Club iza gusezerera Mamelodi, ariko ku bw’amahirwe macye, V Club izize ko mu mukino wayihuje na Mafunzo yo muri Zanzibar, mu mukino ubanza yakoresheje umukinnyi wari ufite amakarita 3 y’umuhondo.

Uyu mwaka AS Vita Club ya Florent Ibenge, ivuga ko igomba gusubira ikipe ya Pitso Musimane, ikamwereka ko itamukuyemo ha Mana, ahubwo yari yabikoreye.

Mu mikino ibanza mu matsinda, AS Vita Club yatsinzwe na Esperance ibitego 3-1 i Tunis, mu gihe ikipe ya Mamelodi yanganyirije mu rugo na St George yo muri Ethiopia.

AS Vita Club yongeyemo abakinnyi 2 ishobora gukoresha muri iyi mikino, barimo umuvandimwe wa Mugheni Fabrice ukina muri Rayon Sports witwa Thierry Kasereka, kimwe n’undi musore witwa Raphaël ESABE, bose akaba ari abakinnyi bakina inyuma.

Dore gahunda y’imikino iteganyijwe ku munsi wa 2:

CAF TOTAL Champions League:

Itsinda A:

Ku wa Kabiri

  • 15H00: Ferroviário da Beira vs Al Hilal Omdurman
  • 20H00: Al-Merreikh vs Etoile du Sahel

Itsinda B:

Ku wa kabiri

  • 20H00 Al Ahli Tripoli vs El Zamalek

Ku wa Gatatu

  • 15H00: CAPS United vs USM Alger

Itsinda C

Ku wa Kabiri

  • 15H00 St. George vs Esperance

Ku wa gatatu:

  • 16H30: AS Vita Club vs Mamelodi Sundowns FC

Itsinda D

Ku wa kabiri:

  • 17:00 Coton Sport vs Al Ahly

Ku wa gatatu:

  • 15:00 Zanaco vs Wydad Casablanca

CAF Total Confederation Cup:

Itsinda A

Ku wa 2:

  • 15:00 KCCA FC vs Club Africain

Ku wa gatatu:

  • 17:00 Rivers United FC vs FUS Rabat

Uyu mukino uzasifurwa n’abanyarwanda Ishimwe Claude, ari kumwe na Zephania Niyonkuru, Simba Honore na Uwikunda Samuel.

Itsinda B

Ku wa 2:

  • 15H00 Mbabane Swallows vs Platinum Stars
  • 22H00 MC Alger vs CS Sfaxien

Ku wa 3:

  • 18H00 Smouha SC vs Recreativo do Libolo
  • 20H00 Hilal Obayed vs Zesco United

Itsinda D

Ku wa 2:

  • 17H00 CF Mounana vs SuperSport United

Ku wa 3:

  • 18:00 Horoya AC vs TP Mazembe
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru