RUHAGOYACU.com

Manzi Thierry mu bakinnyi 11 beza b’imikino y’amatsinda muri CHAN 2018

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi; Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi beza baranze imikino y’amatsinda y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, irushanwa rikomeje kubera muri Maroc kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Nubwo Amavubi atabashije kurenga amatsinda y’iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya gatanu, aho yasezerewe mu itsinda C yarimo hamwe na Nigeria na Libya zakomeje, akavamo afite amanota ane akesha igitego cy’uyu myugariro usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports, ntibyabujije ikinyamakuru Goal.com kumuhitamo mu bakinnyi 11 beza baranze imikino y’amatsinda yasojwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Amavubi yatahiye igitego kimwe cya Manzi ThierryAmavubi yatahiye igitego kimwe cya Manzi Thierry

Muri aba bakinnyi, Goal.com yatoye umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Namibia; Loydt Kazapua nk’umunyezamu witwaye neza kurusha abandi mu mikino y’amatsinda yose uko ari 24 yabaye, aho yatsinzwe igitego kimwe mu mikino itatu yagaragayemo.

Namibia ikaba yaraye isezerewe muri ¼ n’ikipe y’igihugu ya Maroc iri mu rugo, iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wabereye mu mujyi wa Casablanca,

Ku ruhande rw’iburyo, inyuma, iki kinyamakuru cyahashyize myugariro w’umunya-Maroc; Mohamed Nahiri, umwe mu bo buri wese yavuga ko yitwara neza bitewe n’uburyo azamuka cyane ndetse akibuka kugarira n’ubwo nta wakwirengagiza Osas Okoro w’ikipe ya Nigeria.

Mu mutima wa ba myugariro, harimo Nayef Aguerd w’ikipe y’igihugu ya Maroc, aho uyu musore w’imyaka 21 gusa basanga yafatanya na Manzi Thierry w’u Rwanda mu bwugarizi bw’ikipe y’imikino 24 y’amatsinda kuko u Rwanda rwamaze iminota isaga 270 rutarinjizwa igitego kugeza ubwo Libya yarusezereraga mu minota y’inyongera y’umukino usoza itsinda C.

Aguerd w'imyaka 21 ni umwe muri ba myugariro beza muri CHAN 2018Aguerd w’imyaka 21 ni umwe muri ba myugariro beza muri CHAN 2018

Ku ruhande rw’ibumoso, inyuma, Goal.com yahashyize Fackson Kapumbu w’ikipe ya Zambia nubwo kandi umuntu atakwirengagiza abakinnyi nka Isaac Muleme wa Uganda.

Salaheddine Said w’umunya-Maroc, waraye anafashije ikipe ye kugera muri ½, atsinda igitego cya kabiri, ni we mukinnyi wakina hagati mu kibuga imbere ya ba myugariro, agafatanya n’abarimo Dayo Ojo wa Nigeria n’ubwo uyu we atatangiye mu mikino ibiri ibanza Nigeria yakinnye mu matsinda.

Mu kibuga hagati, ku ruhande rw’iburyo hari Ernest Mbewe wa Zambia utaroroheye na gato amakipe yose bari kumwe mu itsinda B, kimwe na Mohamed Aleyat wa Nigeria, uyu wazonze abakinnyi b’Amavubi mu mukino amakipe yombi yahuyemo tariki ya 15 z’uku kwezi.

Inyuma ya rutahizamu, Goal.com yahashyize Abdelilah Hafidi wa Maroc n’ubundi agafatanya na rutahizamu umwe wigaragaje muri iri rushanwa kurusha abandi Ayoub El Kaabi na we w’umunya-Maroc watsinze ibitego bitanu mu mikino y’amatsinda ndetse ashobora guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rimwe rya CHAN dore ko yaraye atsinze igitego cye cya gatandatu muri iri rushanwa ubwo basezereraga ikipe y’igihugu ya Namibia muri ¼.

Ayoub El Kaabi amaze gutsinda ibitego bitandatu muri CHAN 2018Ayoub El Kaabi amaze gutsinda ibitego bitandatu muri CHAN 2018

El Kaabi yatsinze ibitego bibiri mu mukino ufungura irushanwa batsinda Mauritania ibitego 4-0, yongera gutsinda ibitego bitatu mu mukino batsinzemo ikipe y’igihugu ya Guinea ibitego 3-1 mu matsinda.

Kugeza magingo aya, muri ½, Sudani izahura n’ikipe irokoka hagati ya Nigeria na Angola kuri iki Cyumweru mu gihe Maroc izahura n’ikipe irokoka hagati ya Libya na Congo Brazzaville.

Abakinnyi 11 bitwaye neza mu matsinda ya CHAN 2018

Umunyezamu:

  • Loydt Kazapua/Namibia

Ba myugariro

  • Mohamed Nahiri/ Maroc
  • Nayef Aguerd/ Maroc
  • Thierry Manzi/Rwanda
  • Fackson Kapumbu/Zambia

Hagati:

  • Salaheddine Saidi/Maroc
  • Dayo Ojo/Nigeria
  • Ernest Mbewe/Zambia
  • Mohamed Aleyat/Libya
  • Abdelilah Hafidi/Maroc

Rutahizamu:

  • Ayoub El Kaabi/ Maroc
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. claude

    Kuya 29-01-2018 saa 20:52'

    mumfashe gutahura neza NGO rugwiro herve ashobora kwerekeza mur Reyon???????

  2. Kigali

    Kuya 29-01-2018 saa 14:02'

    Reka tubahe Yannick, niba mwashobora kumuhemba mukadusubiza n’ayacu twamuhaye.

  3. dudu

    Kuya 29-01-2018 saa 03:08'

    Harya ninde usigaye muri gihanya ra?wumuhanga?ngo nawe tuzamuzane gatesi ngo yatwaye ibikombe amase yacyera ntagihoma urutaro kandi ubu turi muri digital mwarasigaye nashimye umuntu wabise kadende azanyibwire mugurire akantu mubomborana mutakwikura naho muri nyakatsi fc

  4. rukundo

    Kuya 28-01-2018 saa 21:13'

    sha byaribyiza ariko ikibazo iyo manzi Thiery ataza kuba akinira mpemucye ndamucye fc ndavuga gakungu fc reyo

  5. ema

    Kuya 28-01-2018 saa 20:33'

    Komeza imihigo manzi uzagere niburayi rata ureke kadende fc yagiye ikuzanira ibitiritiri hariya imitsi yashaje babafana nabo batazi iyobiva niyobijya bati gitobero yacu irakaze as Kigali yarigiye kubashoreza nuko mbona izunganira marine kugifata neza bagishyigashyiga doreko cyamenyereye guteta ariko cyagera hanze bakagikubita kikaza kiboroga apuuuuu

  6. rama

    Kuya 28-01-2018 saa 18:19'

    Mwiriwe ni byiza kuba murino equepe harimo umunyarwanda ariko ku bwange nabonaga mu kibuga hagati na gihadi yari kuzamo kbs kuko yagaragaje umukino wo kurwego rwo hejuru rwose


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru