RUHAGOYACU.com

Maroc inyagiye Nigeria yegukana CHAN ya 2018

Ikipe y’igihugu ya Maroc niyo yegukanye shampiyona nyafurika y’ibihugu mu mupira w’amaguru yari imaze ibyumweru 3 ibera mu gihugu cy’umwami Mohamed wa 6 utaragaragaye mu mukino n’umwe w’iri rushanwa.

Intare z’Atlas zo mu rugo zinyagiye Super Eagles ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma w’iyi shampiyona yabaga ku nshuro ya 5.

Nigeria yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 bonyine, yatsinzwe igitego cya 1 ku munota wa 45 na Zakaria Hadraf.

Bavuye kuruhuka ikipe ya Nigeria yarushwaga cyane n’ikipe ya Nigeria yaje kubona ikarita y’umutuku yahawe umukinnyi Peter Eneji nyuma y’iminota 3 gusa, ubundi Maroc itaha izamu rya Nigeria ku buryo bworoshye cyane.

JPEG - 59.6 kb
Uyu mukino Maroc yarushije cyane ikipe ya Nigeria

Ku munota wa 61 Walid El Karti yashyizemo igitego cya 2, nyuma y’iminota 3 Zakaria Hadraf ashyiramo igitego cya 3, naho Ayoub EL Akaabi atsinda igitego cya 4, kikaba igitego cya 49 atsinze muri iri rushanwa aho yanatowe nk’umukinnyi mwiza mu irushanwa.

Iki gikombe cyegukanywe na Maroc cyari kitabiriwe n’ibihugu 16 birimo n’u Rwanda, rwari mu itsinda rimwe na Nigeria, ariko ntirwigeze rurenga ijonjora, aho rwari mu itsinda rimwe na Nigeria kimwe na Libya zageze muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Umwami wa Maroc Mohamed wa 6 ntabwo yagaragaye mu mukino n’umwe, aho umuhung we w’imyaka 14, igikomangoma Moulay Hassan ni we watangije amarushanwa aza no kuyasoza.

Ibihugu byegukanye CHAN mu nshuro 5 imaze gukinwa:

  • CHAN 2009 : DR Congo
  • CHAN 2011 : Tunisia
  • CHAN 2014 : Libya
  • CHAN 2016 : DR Congo
  • CHAN 2018 : Morocco

Abakinnyi bakinnye uyu mukinnyi:

Morocco: Zniti, El Yamiq, Boulahroud (Barrahma 60’), Hadraf (Hammoudan 72’), Saidi, El Kaabi (Nahnah 82’), El Karti, Haddad, Banoun, Nahiri, Jbira

Nigeria: Ajiboye, Okoro, Atuloma, Orji, Eze, Ogbugh (Okpotu 53’), Ali (Oladapo 57’), Moses, Udo, Ojo, Okechukwu (Mustapha 78’)

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru