RUHAGOYACU.com

Maroc na Nigeria ni zo zizakina umukino wa nyuma wa CHAN

Umukino wa nyuma wa shampiyona nyafurika y’ibihugu iri kuba ku nshuro ya 5 mu gihugu cya Maroc, izahuza amakipe y’ibihugu ya Nigeria na Maroc zasezereye Sudan na Libya muri 1/2.

Aya makipe yitwaye neza kuri uyu wa 3 akatisha itike y’umukino wa nyuma wa shampiyona nyafurika imaze ibyumweru hafi 3 iri kubera muri Maroc.

Mu mukino wabanje, Intare za Atlas (Morocco) zahuye n’akazi katoroshye imbere y’abakeba bo mu majyaruguru y’Africa Libya, basezereye mu minota y’inyongera.

Imbere y’abafana bari bakubise buzuye Stade Mohammed V i Casablanca, Maroc yafunguye amazamu mu gice cya 2 cy’umukino, ku giteo cyabonetse ku munota wa 73, gitsinzwe na rutahizamu El Kaabi ukomeje kwitwara neza muri iri rushanwa.

JPEG - 44.7 kb
Ekundayo Solomon Ojo waNigeria ahanganye naAbu Aagla Abdalla Mohamed wa Sudan

Ikipe ya Libya yokeje igitutu Maroc, maze ahagana ku munota wa 86 umukinnyi Abdulrahm Khalleefahaza kwishyura, yohereza amakipe yombi mu minota y’inyongera.

Maroc ibifashijwemo n’umurindi w’abafana yokeje igitutu ikipe ya Libya, El Kaabi aza kubabonera igitego cya 2, mbere y’uko Walid El Karti atsinda igitego cya 3 kuri penaliti amaze gukinirwa nabi mu rubuga rw’amahina.

Undi mukino wabereye Marrakesh, Super Eagles za Nigeria zasezereye ikipe ya Sudan bayitsinze igitego 1-0.

JPEG - 44.7 kb
Ekundayo Solomon Ojo waNigeria ahanganye naAbu Aagla Abdalla Mohamed wa Sudan

Uyu mukino ntabwo wigeze worohera na gato ikipe ya Nigeria, kuko bakinnye iminota 30 ya nyuma ari abakinnyi 10, ari nako bari batakaje hakiri kare kapiteni wabo akaba n’umuzamu wa mbere wa Nigeria, Ikechukwu Ezenwa.

Gabriel Okechukwu ni we waje gutsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino afasha umutoza Salisu kugeza iyi kipe ya Nigeria ku mukino wa nyuma.

Nigeria na Maroc bazesurana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ku cyumweru, naho Libya na Sudan bahatanire umwanya wa 3 ku wa gatandatu w’iki cyumweru i Marrakech.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru