RUHAGOYACU.com

Maroc na Sudan zageze muri ½ cya CHAN 2018

Ikipe ya Maroc yakiriye irushanwa ndetse ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya CHAN 2018 yageze muri ½ isezereye ikipe y’igihugu ya Namibia iyitsinze ibitego 2-0 mu gihe Sudani yatunguranye isezerera Zambia mu wundi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Mu mukino wahuje Lions de l’Atlas za Maroc n’ikipe y’igihugu ya Namibia mu mujyi wa Casablanca, rutahizamu Ayoub El Kaabi ukomeje kuyobora abandi mu kwinjiza ibitego byinshi mu izamu, yongeye kubona inshundura, batsinda ibitego 2-0.

Uyu mukinnyi wuzuzaga ibitego bitandatu mu irushanwa, yafunguye amazamu habura iminota icyenda ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, ubwo yari ahawe umupira na El Karti mbere yo kurenza umupira umunyezamu Loydt Kazapua wa Namibia.

Ayoub El Kaabi amaze gutsinda ibitego bitandatu muri CHAN 2018Ayoub El Kaabi amaze gutsinda ibitego bitandatu muri CHAN 2018
Maroc bishimira igitego cya mbereMaroc bishimira igitego cya mbere

Indwanyi z’inkazi za Namibia zashoboraga kwishyura igitego nyuma y’iminota itandatu yakurikiyeho, ariko umupira wahinduwe na Itamuna Keimuine ntiwagera neza kuri Ilmbondi.

Maroc yongeye kubona ubundi buryo bubiri bw’igitego kuri Achraf Bencharki na Mohammed Nahri wari wazamutse, ariko bananirwa kububyaza umusaruro ndetse bakomeza kugorwa n’umunyuzamu Kazapua.

Maroc yizeye gukomeza muri ½ ubwo yatsindirwaga igitego cya kabiri na Salaheddine Saidi ku mupira yatsindishije umutwe, umunyezamu Kazapua Atari kugira icyo akoraho ku munota wa 55 w’umukino.

Salaheddine Saidi yatsinze igitego gishimangira gukomeza kwa MarocSalaheddine Saidi yatsinze igitego gishimangira gukomeza kwa Maroc

Sudani yasezereye Zambia ku gitego 1-0

Mu wundi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Marrakech, Zambia yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa yasezerewe na Sudani ku gitego 1-0.

Saifeldin Bakhit wari wazonze Zambia kimwe na bagenzi be barimo Mohamed Hashim na Maaz Abdelrahman yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 32, birangira Zambia isezerewe ndetse ni wo mukino wa mbere iyi kipe yashoje itabonyemo igitego muri iri rushanwa.

Sudani yatunguranye igera muri 1/2Sudani yatunguranye igera muri 1/2
Zambia ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe muri iri rushanwaZambia ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa

Muri ½, Sudani izahura n’ikipe irokoka hagati ya Nigeria na Angola kuri iki Cyumweru mu gihe Maroc izahura n’ikipe irokoka hagati ya Libya na Congo Brazzaville.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru