RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago
Migi yasabye Rayon Sports kwigira ku mavubi igasezerera Rivers
Print Comments: 15 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptise Migi yasabye ikipe ya Rayon Sports gufatira amasomo ku mukino u Rwanda rwatsinzemo Congo Brazzaville ibitego 2-0, maze na bo bakaba basezerera ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria.

Mu mwaka wa 2014, Amavubi ya Stephen Constantine yashoboye gusezerera Congo Brazzaville kuri penaliti nyuma yo kwishyura ibitego bibiri yari yatsindiwe muri Congo, gusa biza kurangira akuwemo kuri mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bibiri. Migi wakinnye mu Rwanda igihe, asanga ikipe ya Rayon Sports na yo ikwiye kumva ko bigishoboka nyuma yo gutsindirwa 2-0 muri Nigeria.

Migi akiri muri APR FC yagiye akunda gutsinda Rayon SportsMigi akiri muri APR FC yagiye akunda gutsinda Rayon Sports

Abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook Mugiraneza Jean Baptiste Migi yagize ati:
“Mbikuye ku mutima nifurije amahirwe ikipe ya Rayon Sports ku mukino bafite ku munsi w’ejo, nk’abanyarwanda twese tubari inyuma”.

“Ibitego si byinshi, mwibuke Amavubi na Congo Brazzaville i Kigali ubwo Amavubi yasabwaga 2. Nta numwe wizeraga ko Amavubi yabibona kandi ngo akomeze. N’ejo rero abanyarwanda tugomba kurarana ibyishimo Rayon Sports yageze mu matsinda”.

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yitegura umukino wo kwishyura izakiriramo Rivers United kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu. Nyuma y’iyi, umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Nshimiyimana Maurice Maso akaba yatangarije itangazamakuru ko bizeye kuzitwara neza. Maso yagize ati:

“Icya mbere ni ukwibagirwa umukino ubanza ugatekereza umukino wo kwishyura. Iyi mikino itandukanye na shampiyona bisaba kwitegura mu buryo bwose bushoboka cyane cyane mu mutwe”.

Twagize amahirwe babona umukino wo mu gikombe cy’amahoro aho batweretese ko ibyo twababwiye bari kubishyira mu bikorwa”.

Kuwa gatandatu, taliki ya 22 Mata 2017 nibwo hakinwa uyu mukino saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.

Rayon Sports yizeye kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu(Foto Rayonsports.net)Rayon Sports yizeye kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu(Foto Rayonsports.net)
Abafana baritezwe kuri uyu wa gatandatuAbafana baritezwe kuri uyu wa gatandatu

Ibiciro byo kwinjira, itike y’amafaranga make iri kugura amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bibiri (2000Rwfs), naho andi matike ari kugura 3000Rwfs na 10,000 Rwfs mu gihe itike ya menshi iri kugura ibihumbi makumyabiri ( 20,000Rwfs).

-####- Kuya 22-04-2017 saa 15:26'

Aha avocat z imbwa Imana irara izihanuye bityo gakecuru(gasenyi) FIFA irahana Rivers United kuko yatinye amarozi yanyuuuuuuuuu6

brown bosco keyan Kuya 22-04-2017 saa 14:27'

apr,nicishemake kuko abafana twese turahaguruka turimbe indirimbo imwe yubahiriza igihugu(Rwanda nziza). Rayon niyacu tukuri inyuma 4-1 ----Apr nabamenyeshaga icyoduhuriyeho uyumunsi

ntwari Kuya 22-04-2017 saa 08:08'

umva Nyakatsi iratsinda igitego kumwe gusa ubundi itahe yimyije imoso ubundi batahe bimeze nk inkoko yanyagiwe;Rayon Bouuuuuuuuu

Yaya Kuya 22-04-2017 saa 08:07'

Abiyita abafana ba APR murayisebya kuko ntago muri abafana, uyu munsi haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, bityo Rayon uhagarariye igihugu. Rayon oyeeeeeeeeeeereeeeeeeeee

Donat Kuya 22-04-2017 saa 07:13'

Wakoze cyane Migi,ibyo usaba birashoboka muminota 30 abasore ba Masudi bakabaye bibitseho 3 . Nkuko mubizi ibitego Rayon izigamye muri championat igiteranyo cy’amakipe 2 ayikurikiye ntabigezaho keretse biyambaje iya gatatu. Keretse kwirangaraho naho ubundi ibyishimo byakabaye birara mu banyarwanda.

aimable Kuya 22-04-2017 saa 06:21'

mukecuru nako gasenyi irataha ye. dore igihe abasifuzi bagiye bayibira ngo barayifana sha irataha too!!!

nzarora jea damascene Kuya 22-04-2017 saa 04:16'

harya mig ibyo uvuze ngubikuye kumutima ndabisetse amavubi ntabwo arireo niyo waba urimo ubakinira ntibabigeraho nyumayumukino uzongere ubihanghanishe urakoze utumye nibuka umupira wankiniye muri apr

Nshunguye Leonidas Kuya 21-04-2017 saa 22:05'

Rayon Sportn Oye Oye Oye Oye Oye Abukunzi Bawe Tukurinyuma Imana Niyo Nkuru Rivaz Tuzayikubita 6-1 Shasir Kamara Kone Piero2 Fisito Ndizeye Mubinkore Merrs

musesenguzi 2 Kuya 21-04-2017 saa 20:58'

rugende nkuru yatsinze junior yayo ibitego 9/0 ejo kuwa gatandatu rayon sports yomuri Nigeria yiteguye gusezerera rugende nkueu kugiteranyo kibitego 3/2

Bsc Kuya 21-04-2017 saa 20:42'

apr nicishe macye icyayinani niyizereko rayon igomba kubikora nimwihane basi nidutsidwa tuzataha pe!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)