RUHAGOYACU.com

Nigeria izahura n’Amavubi ku mukino wa mbere yashyize hanze 23 ba CHAN 2018

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu; Salisu Yusuf yamaze gushyira hanze urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc guhera mu cyumweru gitaha.

Uyu mugabo usanzwe yungirije mu ikipe nkuru Super Eagles, yatanze urutonde kuri uyu wa Kabiri, umunsi umwe mbere y’umunsi wa nyuma wo gutangaza abakinnyi ku makipe yose azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatanu kuva tariki ya 12 kugeza kuya 4 Gashyantare 2018.

Salisu Yusuf uzatoza Nigeria asanzwe yungirije mu ikipe Nkuru 'Super Eagles'Salisu Yusuf uzatoza Nigeria asanzwe yungirije mu ikipe Nkuru ’Super Eagles’

Mu bakinnyi 23 bazaba bagize ikipe ya Super Eagles izakina CHAN 2018 harimo umunyezamu akaba na kapiteni w’iyi kipe; Ikechukwu Ezenwa, Trojan Rabiu Ali ukina hagati ndetse na Anthony Okpotu.

Biteganyijwe ko Nigeria izerekeza muri Maroc vuba aha, kugira ngo ijye gukomeza imyiteguro, mbere y’umukino wabo wa mbere bazahuramo n’Amavubi y’u Rwanda mu itsinda C rizakinira Tangier, kuwa Mbere tarikiya 15 z’uku kwezi.

Uretse kuba kapiteni wayo; Ikechukwu Ezenwa ni umwe mu bakinnyi beza Nigeria izaba igenderahoUretse kuba kapiteni wayo; Ikechukwu Ezenwa ni umwe mu bakinnyi beza Nigeria izaba igenderaho

Iyi kipe yegukanye umwanya wa gatatu mu 2014 ubw irushanwa ryaberaga muri Afurika y’Epfo, ikagarukira kandi muri 1/4 mu irushanwa riheruka kubera mu Rwanda, izakina na Libya mu mukino wa kabiri na wo uzabera kuri Ibn Batouta Stadium, kuwa Gatanu tariki ya 19 mbere yo kwerekeza i Agadir ahazabera umukino wa nyuma wo mu itsinda bazahuramo na Equatorial Guinea kuwa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018.


Abakinnyi 23 bazahagararira Nigeria muri CHAN 2018

Abanyezamu: Ikechukwu Ezenwa (Enyimba), Oladele Ajiboye (Plateau United), Theophilus Afelokhai (Enyimba).

Ba myugariro: Osas Okoro (Rangers), Daniel James (Plateau United), Kalu Orji Okogbue (Rangers), Ikouwem Utin (Enyimba), Abdullahi Musa (Wikki Tourists), Timothy Danladi (Katsina United), Ifeanyi Nweke (Kano Pillars), Stephen Eze (Kano Pillars)

Abakina hagati: Ifeanyi Ifeanyi (Akwa United), Rabiu Ali (Kano Pillars), Augustine Oladapo (Enyimba), Ekundayo Ojo (Sunshine Stars)

Ba rutahizamu: Emeka Atuloma (Rivers United), Anthony Okpotu (Lobi Stars), Eneji Moses (Plateau United), Ibrahim Mustapha (Enyimba), Emeka Ogbuh (Rivers United), Sunday Faleye (Akwa United), Nura Muhammed (El-Kanemi Warriors), Okechukwu Gabriel (Akwa United).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru