RUHAGOYACU.com

Nigeria itsinze Libya, isiga u Rwanda mu ihurizo rikomeye

Ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles ikoze akazi gakomeye, ibasha gutsinda ikipe y’igihugu ya Libya igitego 1-0, isiga ikipe y’u Rwanda mu ihurizo ryo gushaka itike yo gusohoka muri iri tsinda.

Super Eagles yabonye igitego 1 cyari gikenewe ibasha no guhita ibona amanota 3, akaba ari igitego cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe n’umukinnyi witwa Sunday Felaye kuri koruneli yari itewe n’umusore witwa Osas Okoro.

Libya yaje muri uyu mukino ibizi neza ko intsinzi yabafasha kugera mu mikino ya 1/4 nta gutegereza umukino wa nyuma bazahuramo n’u Rwanda.

Abakinnyi ba Salisu Yusuf barushije ikipe ya Libya muri uyu mukino ariko kubona igitego byari bakomeje kubabera ingorabahizi, banatangiye kwiheba ko birababera nko ku mukino wabahuje n’u Rwanda.

Abakinnyi ba Nigeria babanje mu kibugaAbakinnyi ba Nigeria babanje mu kibuga

Ikipe ya Nigeria yakinaga neza mu gice cya mbere yiharira umupira kurusha Libya, ariko kugera imbere y’izamu amahirwe bakayapfusha ubusa.

Ikipe ya Libya yacungiraga kuri contre attaque, ariko nayo nta kazi gakomeye yahaye kapiteni wa Nigeria Ikechukwe Ezenwa.

Amahirwe agaragara muri uyu mukino yaje ahagana ku munota wa 55 ubwo Sunday Falaye yateraga umupira n’umutwe ugaca hejuru y’izamu rya Mohammad Nashnouch.

"Man of the Match"-Umukinnyi wahize abandi"Man of the Match"-Umukinnyi wahize abandi

Ku munota wa 65 ikipe ya Libya nayo yageze hafi y’izamu rya Nigeria, aho Abdelsalam Alaqoub wari umaze kwinjira mu kibuga asimbura, yeteye ishoti rikomeye, rigaca ku ruhande.

Abakinnyi ba Libya babanje mu kibugaAbakinnyi ba Libya babanje mu kibuga

Ahagana ku munota wa 79 ku mupira wari uvuye muri koruneli itewe na Osas Okoro ikipe ya Nigeria yabonye igitego cyatsinzwe na Felaye. Iyi minota Nigeria ibifashijwemo n’abafana bendaga kuzura sitade bafanaga uri gukina neza, yahise ibyungukiramo.

U Rwanda rurakina na Equatorial Guinea mu mukino w’ishiraniro rusabwamo amanota 3, rugategereza no kureba ko rwatsinda ku munsi wa nyuma Libya cyangwa bakanganya.

Ku rundi ruhande Equatorial Guinea nayo irasabwa gutsinda ikareba niba yakomeza kurota inzozi zo gukina CHAN.

JPEG - 130.8 kb
Umukino warimo imbaraga

Imikino y’umunsi wa nyuma iteganyijwe ku wa 2 w’icyumweru gitaha.

Ikipe ya Nigeria izakina na Equatorial Guinea mu mujyi wa Agadir, naho ikipe y’u Rwanda icakirane na Libya aha Tangier.

Abakinnyi bakinnye uyu mukino:

Nigeria (0) 1 (Faleye 79’)

Libya: Muhammad Nashnoush, Sanad Maoud, Ahmed El Trbi, Motasem Sabbou, Ahmed Al Maghasi, Mohamed Aleyat (Elmutasem Abushna 80’), Bader Ahmed, Abdulrahman Ramadhan khalleefah, Saleh Al Taher (Abdulsalam Omar 60’), Salem Ablo (,Abdelmouin Khamaj 70’) Omar Aribi.

Nigeria: Ikechukwu Ezenwa, Osas Okoro, Daniel Itodo, Stephen Eze, Kalu Orji, Emeka Atuloma, Ifeanyi Ifeanyi (Solomon Ojo 75’), Rabiu Ali, Emeka Ogbugh, Anthony Okpotu (Ibrahim Mustapha 61’), Sunday Faleye (Augustine Oladapo 89’).

Umusifuzi w'umunyarwand Hakizimana Louis ari mu basifuye uyu mukinoUmusifuzi w’umunyarwand Hakizimana Louis ari mu basifuye uyu mukino

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. turikumana janvier

    Kuya 19-01-2018 saa 22:23'

    ndabona abasore burwanda baribura ngize mace neza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru