RUHAGOYACU.com

“ Ntabwo FIFA itegeka Mali, Icyemezo twagifashe tuzi n’ingaruka”-Minisitiri AMION GUINDO

Minisitiri wa Siporo mu gihugu cya Mali Houssein AMION GUINDO, nyuma yo gufata icyemezo cyo gukuraho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali, atangaza ko icyemezo bagifashe batagihubukiye, kandi biteguye ingaruka zose zabaho.

Rayon Sports irakina na Onze Createurs sa 17H za hano muri Mali, ariko bishobora kurangira iyi kipe yo mu gace ka Niaréla ibihombeyemo burundu. Kubera iki?

Ibi uyu mugabo abitangaje nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika burundu, komite nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Mali, yari iyobowe na Koroneli Boubacar Baba Diarra.

Umupira w’amaguru mu gihugu cya Mali umaze igihe urimo ibibazo bikomeye, dore ko byanageze mu rukiko nkemurampaka rwa siporo TAS, ruri i Lausanne mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Housseini AMION GUINDO, Minisitiri wa Siporo muri MaliHousseini AMION GUINDO, Minisitiri wa Siporo muri Mali

Ibi bibazo bimaze imyaka irenga 2 bikururana byaje kugera aho kuri uyu wa gatatu, Minisitiri wa Siporo Houssein AMION GUINDO afata icyemezo cyo guhagarika ubuyobozi bwa federatiyo, ikintu kitajya kihanganirwa na gato na FIFA.

Perezida wa Federatiyo ya Mali, Boubacar Baba Diarra Perezida wa Federatiyo ya Mali, Boubacar Baba Diarra

FIFA mu mategeko ayigenga mu gika cya 14 n’igika cya 15, abuza ubuyobozi bwite bwa leta kwinjira mu miyoborere ya ruhago mu gihugu, mu buryo

Ibi rero Minisitiri GINDO yabirenzeho kuri uyu wa gatatu, ariko anongeraho ko ibyo yakoze, yabikoze abizi, kandi aniteguye ingaruka zirava muri FIFA.

Aganira n’abanyamakuru yagize ati, “ Nafashe icyemezo cyo guharika ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kubera impanvu mwese muzi. Ntabwo nonaha ndagaruka kuri buri kimwe, ariko icyo mwamenya ni uko, mupira w’amaguru uri guca mu bibazo bikomeye.”

“ Iyi ruhago ifashwa byibura ku rugero rwa 95 % n’amafaranga ava mu isanduku ya leta. Ntbwo ruhago yacu iterwa inkunga n’abanyamahanga, iterwa inkunga n’abaturage bo muri Mali.”

“ Abaturage kuko ari nabo bayitera inkunga. Ibyo byose rero by’abanyamahanga, biraba bigiye ku ruhande ku rubu. Mu myaka 2 ishize, izina ryacu mu mupira w’amaguru rifite ikibazo hirya no hino ku isi, muri macye nkaba nafashe icyemezo cyo kuba mpagaritse aka kavuyo, nkuraho ubuyobozi bwa Federatiyo.”

Minisitiri avuga ko ibihano bishobora kubaho bivuye muri FIFA babyiteguye, ariko banafite umunyamategeko umaze iminsi ategura ibi byose i Lausanne mu Busuwisi.

“ Twe Turi Leta, kandi Turi leta yigenga, itanajenjeka. Turashaka ko badufata nk’abantu badakina. Twari twabajije FIFA, ku myanzuro yari yafashwe mbere, ntibadusubiza. Turi leta ifite uburenganzira, Mali nayo ifite uburenganzira bwo gukoresha amategeko mu gihugu cyayo.”

“Twamaze kubona ko FIFA itazaba igisubizo ku bibazo bya Mali, akaba rero uko mbihabwa n’amategeko nafashe iki cyemezo, kandi niteguye ingaruka zose. Uyu munsi haraba iki Ku bw’amategeko? FIFA irahagarika Mali,” Minisitiri Houssein AMION GUINDO, aganira n’itangazamakuru ry’aha muri Mali.

Perezida wa Federatiyo akaba yarahoze ari n'umuyobozi w'igiPolice Boubacar Baba Diarra na Minisitiri AMION GINDO, ntibunvikana na gatoPerezida wa Federatiyo akaba yarahoze ari n’umuyobozi w’igiPolice Boubacar Baba Diarra na Minisitiri AMION GINDO, ntibunvikana na gato

Yongeyeho ati, “ Mbibasubiriremo, ntabwo FIFA iri hejuru ya Leta yacu, ndabibabwiye nzanabisubiramo, ntabwo FIFA iri hejuru ya leta yacu. Dufite inzira nyinshi, ariko ubu inzira y’ingenzi ni ugusuzuma ikibazo cya ruhago yacu, dushyiraho abantu bizewe bafasha gusohora igihugu cyacu muri ibi bihe.”

Itangazamakuru ryo muri Mali, rivuga ko Leta biciye muri Minisiteri ya Siporo yihutiye gufata icyemezo kitari ngombwa, kuko babizi neza ko FIFA, itaraza kujenjeka, bikaba birabaviramo ibahno bikomeye.

Komite ya Federatiyo ya ruhago muri Mali, yari isigaje amezi 7 gusa, igasoza mandate yabo, izarangira mu kwezi kwa 10.

Gusa bakavuga ko Urwango ruri hagati ya Minisitiri na Perezida wa Federatiyo, rutari gutuma uyu muyobozi yihangana.

Ikinyamakuru cya Siporo gikomeye hano aBamako, kivuga ko uyu Minisitiri Houssein AMION GUINDO yari yabwiye Gverinoma ko icyemezo cye nikidatambuka, arahita yegura muri leta ya Ibrahim Boubacar Keïta uyobora iki gihugu.

Ibi ngo byari kuba ari inkuru mbi kuri Perezida IBK, kuko Minisitiri Houssein AMION GUINDO asanzwe ari n’umuyobozi w’ishyaka CODEM rifite abaturage benshi.

 Minisitiri Houssein AMION GUINDO, asanzwe ari umuyobozi w'ishyaka rya CODEM, rifite abaturage benshi Minisitiri Houssein AMION GUINDO, asanzwe ari umuyobozi w’ishyaka rya CODEM, rifite abaturage benshi

Houssein AMION GUINDO yanayoboye kandi ikipe ya Stade Malien ifite abafana benshi kurusha izindi kipe muri Mali, akaba na n’ubu bivugwa ko ari we uyiyboye ni ubwo ari Minisitiri. Kwegura kwe, kwaviramo Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, kuba yatsindwa amatora umwaka utaha.

Ibi bishobora kuviramo ikipe ya Djoliba na AS Onze Createurs gusezererwa mu mikino y’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, nk’amakipe yari mu marushanwa Nyafurika, igihe FIFA yahagarika igihugu cya Mali.

FIFA biciye mu ibaruwa umunyamabanga mukuru wayo Madame Fatma Samba Diouf Samoura yandikiye leta ya Mali ibabwira kwisubiraho ku cyemezo bafashe, bitarenze kuri uyu wa gatanu (Tariki ya 10 Werurwe 2017).

Ibi FIFA yasabye ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa, bikaba byitezwe ko kuri uyu wa mbere, FIFA izahagarika ruhago ya Mali.

Imikino igomba guhuza Onze Createurs na Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu, hamwe n’uzahuza Djoliba na Al Masry yo mu Misiri kuri iki cyumweru iraza kubaho, ariko nta kindi gihindutse, amakipe yo muri Mali, azaba avomeye mu rutete.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. naphtal

    Kuya 16-03-2017 saa 04:07'

    mubyihorere imitekerereze yabafana bagasenyi ntiyatuma FIFA ihubuka NGO ihe abantu ibidashoboka twavuyemo kuberako bibaho icyonababwira mwaba rayon MWe umugabombwa aseka imbohe

  2. Florien Mbarubukeye

    Kuya 13-03-2017 saa 10:25'

    Turishimira Uburyo Rayon Yitwaye.Turasaba Imana Izaduhe Insinzi Tuyibone Twayiruhiye.Kandi Turayizeye.Naho 11createurs Nivamo Izihangane.ApR Yihangane Bibaho.

  3. nganji

    Kuya 13-03-2017 saa 03:17'

    Uriya mu Minisitiri rwose uwamuzana mu Rwanda agasimbura UWACU wunze ubumwe n’abanyabyaha

  4. Kwizera

    Kuya 12-03-2017 saa 13:40'

    ikipe ni rayon mwabyanga mwabyemera
    abayomba bayombe Apr izahora mumanegeka izayavamo imbajije!

  5. Patty

    Kuya 12-03-2017 saa 13:29'

    11 Createur izaba Nduhirabandi n’aho Rayon sport bazayisubira faux

  6. xxxxx

    Kuya 12-03-2017 saa 09:36'

    keretse nkubu rayon ihuye na zanaco nibwo twamenya urwego ruhago nyarwanda iriho kandi birashoboka ko bazahura

  7. Derik wa APR

    Kuya 12-03-2017 saa 08:01'

    Igisekeje ubu RAYON iri kumavi ngo 11Createur isezererwe Na FIFA,

    mujye muharanira kuvunikira Qualification. Muhame hamwe muzakubitwa umusubirizo kd 11Createur izakomeza idasezerewe, Tuyirinyuma nka APR yacu.

    APR niyo Equipe naho Rayon ni IGICUPURI. Ikibazo nuko Muyomba yomba mugakabya.

  8. rubya

    Kuya 12-03-2017 saa 06:45'

    nyabuneka tujye twemera nta rayon, nta Apr zose nikimwe umupira wacu urihasi Apr ihora mubana wagirango burimusi ibyara abadakura rayon nayo yazana abanyamahanga ikazana babandi bamadeshe muri football njye numva Apr yahindura imitekerereze yokubeshya ngo Ababa wagirango ntibaku igashaka abanyamahanga bahagarara Ku izina ryayo na rayon nayo ikareka kujya gutoragura muri puberi abagukanga nzagitikinyoni ikajya mu maduka ikagura abashobora guhangana kurwego mpuza mahanga

  9. captain

    Kuya 12-03-2017 saa 00:28'

    eeeehh uwo muyobozi ko ari very rigid
    ariko kurundi ruhande nibyo
    reka dutegereze umwanzuro wa fifa
    wenda byaba chance kukipe ya rayon sport

  10. Izabayo Monique Saidathi

    Kuya 11-03-2017 saa 22:06'

    umva rayon ntimuyizi njyewe nagaye kiriya cyiyoni cyavuze ngo
    twasetse apr twarayisetse kd nibyo yarasebye itsindwe bwa1nokwishyura itsindwe umunsi wambere?
    ark twe twaratsinze bwambere
    onze createur niya2
    ntawamenya kgl
    wasanga tuzayatsa
    natwe abafana bacu bahari aribenshi
    gikundiro caurage rata
    rekana nabaswa

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru