RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-05-2017 saa 7:02'  -  Perezida Kagame yatangaje icyo abona kibura ngo umupira w’amaguru utere imbere  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 19:10'  -  Badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe - Rwatubyaye Abdoul  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 16:01'  -  Rayon Sports Fc yandikiye FERWAFA ko aho guhererwa igikombe kuri Match ya Kiyovu hategurwa umukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 26:33'  -  Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwaga urupfu rwa Ndahimana barekuwe  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 18:07'  -  Umuyobozi wa FIFA yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona
Rayon Sports Fc yateye ikirenge mu cya Rivers United Fc, nta Televiziyo n’imwe izerekana umukino wayo
Print Comments: 23 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports Fc, buratangaza ko nta televiziyo n’imwe izerekana umukino w’ikipe yabo na Rivers United Fc yo muri Nigeria, nkuko byagenze ku mukino ubanza wabereye muri Nigeria, aho Rivers United Fc yahakaniye amateleviziyo yose.

Umunyamabanga w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, avuga ko abakunzi b’iyi kipe n’abandi bifuza kuzakurikirana uyu mukino bagomba kujya aho uzabera kuri Stade Amahoro i Remera, kuko haba televiziyo y’igihugu ndetse na Azam Tv zisanzwe zimenyerewe kwerekana imipira ya hano mu Rwanda iri kuba(Live) , kuri iyi nshuro zitazerekana uwa Rayon Sports Fc na Rivers United Fc.

Akebo kajya iwa Mugarura, Rayon Sports na yo yafungiye Rivers inzira zo kuzakurikirana umukino wayo Live kuri TvAkebo kajya iwa Mugarura, Rayon Sports na yo yafungiye Rivers inzira zo kuzakurikirana umukino wayo Live kuri Tv

Nkuko byagenze ku mukino ubanza wabereye kuri Liberation Stadium, mu mujyi wa Port Harcourt muri Nigeria, abanyamakuru bafite ibyuma bifata amashusho (Cameras) bashobora gufata umukino ariko bakazatambutsa amashusho nyuma umukino warangiye. Gakwaya aganira na Ruhagoyacu yagize ati:

nta telezviziyo n’imwe izawerekana haba televiziyo Rwanda na Azam, turifuza ko abantu bazaza kuwureba kuri Stade, kuko twarabimenyesheje kuva kera abantu bariteguye ndetse n’abo mu ntara, kandi niba mubyibuka no muri Nigeria niko byagenze nabo bifuzaga abantu”. Umunyamabanga wa Rayon Sports Fc.

Kuwa gatandatu, taliki ya 22 Mata 2017 nibwo hakinwa uyu mukino saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.

Ibiciro byo kwinjira, itike y’amafaranga make iri kugura amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bibiri (2000Rwfs), naho andi matike ari kugura 3000Rwfs na 10,000 Rwfs mu gihe itike ya menshi iri kugura ibihumbi makumyabiri ( 20,000Rwfs).

Rivers yaraye igeze mu Rwanda na morale nyinshi yo gusezerera Rayon SportsRivers yaraye igeze mu Rwanda na morale nyinshi yo gusezerera Rayon Sports

Ikipe ya Rivers United Fc (Riverians) yamaze kugera i Kigali mu ijoro ryo kuwa kane taliki ya 20 Mata, aho ifite impamba y’ibitego bibiri yatsinze Rayon Sports Fc mu mukino ubanza wabereye muri Nigeria.

Abasifuzi b’abanyazimbabwe bazasifura uyu mukino nabo bamaze kugera i Kigali mu ijoro ryo kuwa kane.

Samusure Kuya 22-04-2017 saa 18:46'

Aho impfura zisezeraniye niho zihurira. Muri hehe? nabivuze bigitangira ngo naya Samusure. Muri Nigeria ngo imipira nta mwuka wari urimo n’ibindi..... naho iwacu imbere y’abafana bacu tuzakora nkibyo Barcelone yakoze...... ariko yeee eeeee.
Musesenguzi wakoze cyane k’ubusesenguzi ubwawe.
Masudi we manza aributangaze ko ikibuga cyari kibi cyane. Rayon urugendo rwawe rurangiriye aha

jeanbaptiste Kuya 22-04-2017 saa 15:50'

ahaaaaaaa ni byiza kbix

ndisanga pazzo Kuya 22-04-2017 saa 09:47'

yego rata john we,erega akebo kajya iwamugarura natwe twashakaga kuwureba ariko ntibabyemera

Samusure Kuya 22-04-2017 saa 07:01'

Maze muze kuba imfura tuze kuza guhurira aho twishimire ibyiza turaba twagezeho. cg muraba mwarumize. Gusa ndahamya ntashidikanya Rayons Sport iravamo. Murakoze

aimable Kuya 22-04-2017 saa 06:25'

erega bava muri Nigeria baje nijoro bihishahisha none barashaka ko babahondagura ntawubareba. yewe mukecuru we urashakeje kbsa rivers yarebye amashusho y’ukuntu Apr ihondagura gasenyi izi byose

nzarora jea damascene Kuya 22-04-2017 saa 04:04'

KUBANTA TV IZACISHAHO UMUKINO NTIBIZABABUZA GUKUBITWA UBWOMWIBWIYEKO MWAHIMYE APR ABATAZAGERA KURI STAD TUZAWUMVA KURI RADIO NAZOMUZAZIFUNGE

fred Kuya 21-04-2017 saa 21:58'

Apr muzumirwa

Sylve Kuya 21-04-2017 saa 21:50'

Yewe Samusurewe Uri Samusure Koko.Ubwose Igitangaza Makuri Cyangwa Umunyamakuru.Wakwanga Gutangaza Amakuru Cyangwa Umutira Wa Rayon Sports.Nuwahe? Atayivuzese Yavugiki? ,ahubwo Se Ninde Wamwumva? Niyo Ituma Bahembwa.Bakundwa,ntanuwabitinyuka Gikundiro Niya Banyarwanda.Kuba Yafashe Uwo Mwanzuro Rero Nuburenganzi Bwayo.Ushaka gutambutsa match kuri TV ashake ikipe atumira azayicishe kuri tv ye.kandi udafite 2000 azigumire murugo.awukurikiranire kuri radio zizawucisgaho.

Claver Kuya 21-04-2017 saa 21:29'

Ese sha ko mbon abafana ba Apr ururimi rwahindutse karuvate kubera amagambo menshi

bosc Kuya 21-04-2017 saa 21:03'

watukana wareka umuvumo wawe ntacyo watwara rayon wivunika utukana.

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 29
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Police FC292258
03Apr FC282056
04As Kigali291250
05Bugesera FC281246
06Musanze FC29142
07Espoir FC29339
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC29-433
10Amagaju FC29-733
11Mukura VS29-1332
12Marines FC29-1330
13Kirehe FC29-729
14Gicumbi FC29-1928
15Kiyovu sports29-1527
16Pepiniere FC29-2914
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny18
02Wayi Yeka17
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Umuganda Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - BUGESERA flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 3 POLICE flag
 Pappy T. (1)
  Danny U. (2)
 Isaie S. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MARINES 1 - 0 KIYOVU flag
 Amri K. (1)
 
Ubworoherane Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MUSANZE 4 - 2 MUKURA flag
 Kintu Mike S. (1)
 Peter O. (1)
 Yeka W. (2)
  Ally N. (1)
 Ibrahim N. (1)
Kirehe Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 1 AMAGAJU flag
 Gilbert M. (1)
  Mukeshe A. (1)
Nyagatare Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 1 ESPOIR flag
  Houssein R. (1)