RUHAGOYACU.com

Rayon Sports itomboye Lydia Lydic y’i Burundi, APR FC irerekeza muri Seychelles

Tombola y’uko amakipe agomba guhura muri TOTAL CAF Champions League na CAF Total Confederation Cup imaze kuba kuri uyu wa gatatu aho isize amakipe yo mu Rwanda amenye amakipe agomba guhura nayo muri aya marushanwa.

Rayon Sports FC yo mu Rwanda itomboye guhura n’ikipe yo mu gihugu cy’u Burundi ya Lydia Lydic Academic, na ho ikipe ya APR FC ikaba izahura n’ikipe yitwa Anse Reunion yo muri Seychelles.

Amakipe 59 niyo yatomboranye muri CAF Champions League, naho amakipe 54 akaba yari muri tombola ya CAF Confederation Cup.

Ibihugu 8 ntabwo byitabiriye aya marushanwa muri uyu mwaka ari byo, Cape Verde, Chad, Eritrea, Namibia, Reunion, Sao Tome and Principe, Sierra Leone na Somalia.

Imikino ibanza ni tariki ya 10 na 11 z’ukwezi kwa 2, naho amatariki yo kwishyura ni 20 na 21 z’ukwezi kwa 2.

Amakipe yo mu Rwanda azabanza yose kwakira imikino, azasoreze hanze.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Lydia Lydic izahura n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo, yegukanye igikombe cya champions League muri 2016.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Anse Reunion yo muri Seychelles ikazahura na n’ikipe izakomeza hagati ya Elwa United yo muri Liberia n’indi kipe yo muri Mali itaramenyekana kugeza ubu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alexis

    Kuya 14-12-2017 saa 14:13'

    Amakipe yacu tuyari inyuma kuko agiye guhagararira igihugu cyacu.
    Nka abarayon dutomboye abarundi NRA kujenjeka kuko abarundi barakomeye. Nako ngirango mwabonye iri nzira rayon inyuzemo ifunganye

  2. UWIZEYIMANA CHANTAL

    Kuya 14-12-2017 saa 11:29'

    AMAKIPE YACU TURAYASHYIGIKIYE NABASHA KUMVIRA INA ZABATOZA NTARIBI BAZAZAMURA ISHEMA RYU RWANDA

  3. pazos

    Kuya 14-12-2017 saa 07:06'

    ESE KO MBONA ABAFANA BA Barafinda fc aka gikona amagambo yabarenze

  4. dona

    Kuya 14-12-2017 saa 06:34'

    abareyon nimutuze ntamupira ama equipe yacu ntagura abacyiryi bokurwego rwa frica yigurira abacyina chapion gusa nukorero mutejyereze amaso azabibaha kariya gacyipe kaze katwandagaze ubuse mujyendera kucyi umwataka se defance yamabwa itiruka se nugunfundikanya gusa nuko rero mutuze umupirawubu suwo gunfundikanya

  5. ntabwoba

    Kuya 13-12-2017 saa 18:05'

    Gikundiro ishobora gutungurana mukumirwa. fc Porto nayo yigeze ikora amateka za Real zirebera. rayon ikeneye undi mwataka wo gufasha Diara ubundi byose birashoboka.

  6. ema

    Kuya 13-12-2017 saa 17:25'

    Manegeka fc izagerahe?

  7. Kamana

    Kuya 13-12-2017 saa 16:48'

    Icyo nkundira abanyarwanda. Ubu tayari mwamaze kubona ko Lydia Ludic ar’ikibonobono. Il ne faut jamais sous-estimer son adversaire.
    Muzabaze aho Lydia Ludic yagarukiye ntabwo Rayon irahagera.

  8. kalisa

    Kuya 13-12-2017 saa 15:59'

    Banza ukuremo abarundi se nyine

  9. bob

    Kuya 13-12-2017 saa 15:55'

    rayon tuzabikora degaule nadakomeza kutugendera ku mutoza.

  10. se7

    Kuya 13-12-2017 saa 15:14'

    Oh RAYON sports uri umunyamugisha aya mahirwe ntuzayarenze ingohe aba bavandimwe dutomboye tuzakina gusa mukuremo kwirara mwibukeko abakinnyi beza tubakura I Burundi kuba Match zibanza aritwe zizaheraho nibyo byiza kuko ntarugendo tuzakora ngo turitwaza kunanirwa naho muri RSA nuburyohe kubarayon muharanire kugerayo isi izababone ibamenye kdi niyo kipe muzatsinda itungurwe namwe mutungundwe naho iyi yabarundi yadutsinda kubera kumvako yoroshye ntakwirara bakinnyi bacu amatsinda tuyarimo neza pe.RAYON YACU,IKIPE YACU

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru