RUHAGOYACU.com

Rayon Sports itomboye Lydia Lydic y’i Burundi, APR FC irerekeza muri Seychelles

Tombola y’uko amakipe agomba guhura muri TOTAL CAF Champions League na CAF Total Confederation Cup imaze kuba kuri uyu wa gatatu aho isize amakipe yo mu Rwanda amenye amakipe agomba guhura nayo muri aya marushanwa.

Rayon Sports FC yo mu Rwanda itomboye guhura n’ikipe yo mu gihugu cy’u Burundi ya Lydia Lydic Academic, na ho ikipe ya APR FC ikaba izahura n’ikipe yitwa Anse Reunion yo muri Seychelles.

Amakipe 59 niyo yatomboranye muri CAF Champions League, naho amakipe 54 akaba yari muri tombola ya CAF Confederation Cup.

Ibihugu 8 ntabwo byitabiriye aya marushanwa muri uyu mwaka ari byo, Cape Verde, Chad, Eritrea, Namibia, Reunion, Sao Tome and Principe, Sierra Leone na Somalia.

Imikino ibanza ni tariki ya 10 na 11 z’ukwezi kwa 2, naho amatariki yo kwishyura ni 20 na 21 z’ukwezi kwa 2.

Amakipe yo mu Rwanda azabanza yose kwakira imikino, azasoreze hanze.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Lydia Lydic izahura n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo, yegukanye igikombe cya champions League muri 2016.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Anse Reunion yo muri Seychelles ikazahura na n’ikipe izakomeza hagati ya Elwa United yo muri Liberia n’indi kipe yo muri Mali itaramenyekana kugeza ubu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. H

    Kuya 13-12-2017 saa 15:10'

    ariko muhera he muvuga ko rayon sports yitomboreye? Abanyarwanda barusha amafaranga abarundi ariko umupira wo abarundi bari imbere:

    1. Ubwo APR fc iheruka guhura na equipe y’i Burundi ( vitalo niba nibuka neza) mu marushanwa nkaya baradusezereye.

    2. Abakinnyi b’abarundi bakina mu ma championa meza ugereranije n’abacu I Rwanda.

    3.muri cecafa abarundi bageze 1/2 u Rwanda twaraviyemo mu matsinda.

    Rayon ye kubyina mbere y’umuziki batazabona ibitandukanye nibyo bibwira uyu munota

  2. eto

    Kuya 13-12-2017 saa 15:05'

    Abayobozi b’amakipe yacu bashake abatoza barikurwego rw’africa nka Andy mfutila n’abataha izamu bakomeye kugira bajye mu matsinda kuko harimo amafaranga menchi naho gukinisha abatizi gutaha izamu naho kugendera ku barushwa ibitego nabo mu ntara turabirambiwe tuzashiduka dukorewe nkibyo Zanaco na Rivers zadukoreye i kigali twabanje kwigamba Gisa. Imvugo yo gutegura abana ihagarare tugure abakinnyi bataha izamu bari ku rwego rwaba Lionel simpleux, papy fatty, Njoli bokungu, Joseph bwalia, Chikwepo, Hamis Cedric, makenzi, tureke guherekeza abandi mu marushanwa nyafrika.

  3. jados

    Kuya 13-12-2017 saa 15:04'

    Uyu mu Rundi turamuhswanyaguza tuh
    gusa Mamelodi yo ahaaaa.......
    gusa byose birashoboka

  4. ahahaha

    Kuya 13-12-2017 saa 14:57'

    abarundi tuzabarigata rwose ndabyemeje

  5. MANUCO

    Kuya 13-12-2017 saa 14:37'

    Ariko kuki Abarayo mwishyira hejuru??????
    Kuki mwumva mwahitiramo umuntu ikimushimisha nkaho atazi ubwenge????????
    @ MUGISHA nkubaze
    SAVIO yigeze akuganyira narimwe ko yahisemo nabi!!!!
    Wowe wahisemo neza ubwo uwareba yasanga umurusha iki!!!!!!!

  6. MANUCO

    Kuya 13-12-2017 saa 14:37'

    Ariko kuki Abarayo mwishyira hejuru??????
    Kuki mwumva mwahitiramo umuntu ikimushimisha nkaho atazi ubwenge????????
    @ MUGISHA nkubaze
    SAVIO yigeze akuganyira narimwe ko yahisemo nabi!!!!
    Wowe wahisemo neza ubwo uwareba yasanga umurusha iki!!!!!!!

  7. pazos

    Kuya 13-12-2017 saa 14:07'

    ARISHA GASORE ko ukunda gushinja abantu amarozi ubwo nawe ntiwaba uriwe

  8. Augustin

    Kuya 13-12-2017 saa 14:07'

    Njye ndumukunzi wa Aprfc gusa nkibisanzwe umukino wambere worohera Abanyarwanda ariko ndatekerezako atariko bizagenda kuko imikino yokwishyura arihanze kd ibyomuri Africa murabizi

  9. Amini

    Kuya 13-12-2017 saa 13:54'

    Amahirwe masa ku ma kipe yacu. gusaa Gaenyi wenda izashimashima kuri aka gakenyiri ngo ni Lydia Lydic y’i Burundi. nah’ubundi nzabambarirwa

  10. Mugisha

    Kuya 13-12-2017 saa 13:39'

    aba rayons twagiyeeeeeeeeeeeee!!!! kgl to cup town. nibwo nabona ko Xavio yayobye pe, aya yari amahirwe yo kwerekana talent ye bakamuha akayabo.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru