RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na APR FC zamenye abazasifura imikino yazo mu marushanwa nyafurika

Umukino ubanza wa Rayon Sports na Lydia Ludic (LLS4A) uzayoborwa n’Abagande, uwo kwishyura uyoborwe n’Abanyatanzaniya, mu gihe umukino ubanza wa APR FC na Anse Réunion FC wo uzayoborwa n’abanya- Ethiopia n’aho uwo kwishyura uyoborwe n’Abanyakenya.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyize ahagaragara abasifuzi b’imikino yose iteganyijwe muri uku kwezi kwa kabiri mu marushanwa y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) ndetse n’icy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total Confederation Cup).

Alex Muhabi uzasifura umukino ubanza wa Rayon Sports na LLB AcademiqueAlex Muhabi uzasifura umukino ubanza wa Rayon Sports na LLB Academique

Rayon Sports izaba ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) izakina na Lydia Ludic (LLS4A) y’i Burundi, umukino ubanza ukayoborwa n’abasifuzi bane bo muri Uganda, mu gihe Komiseri azaba ari Umunyazimbabwe.

Uwo mukino uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro ku itariki ya 10 Gashyantare 2018 uzayoborwa na Alex Muhabi uzaba ari hagati, akazafashwa na Lee Okello hamwe Ronald Katenya bazasifura ku ruhande, Brian Nsubuga Miiro akazaba ari umusifuzi wa 4 mu gihe Komiseri azaba ari Onias Felix Tangawarima wo muri Zimbabwe.

Umukino wo kwishyura ushobora kuzabera kuzabera i Ngozi mu Burundi uzayoborwa na Mfaume Ali Nassoro uzaba ari hagati mu kibuga, akazafashwa na Frank John Komba hamwe Soud Idd Lila bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande, mu gihe Umusifuzi wa kane ari Israel Omusingi Njunwa Mujuni n’aho Komiseri w’uwo mukino akaba Gladmore Muzambi ukomoka muri Zimbabwe.

Alex Muhabi asanzwe azwi cyane muri UgandaAlex Muhabi asanzwe azwi cyane muri Uganda

Rayon Sports izatangira yakirira mu rugo Lydia Ludic mu mukino ubanza wa 1/16, aho biteganyijwe ko izasezerera indi izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro gikurikiraho. Umukino ubanza uteganyijwe hagati y’itariki ya 9–11 Gashyantare 2018 mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya 16–18 z’uko kwezi.

APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro izatangira yakira Anse Réunion mu mukino ubanza wa Total CAF Confederation Cup. Izarokoka hagati y’amakipe yombi ikazahura n’izava hagati ya Elwa United FC yo muri Liberia n’ikipe yo muri Mali.

Umukino ubanza uzabera i Kigali ku itariki ya 11 Gashyantare 2018, uzayoborwa n’abasifuzi bo muri Ethiopia, aho Lemma Nigussie azaba ari hagati akazafashwa na Kindie Mussie hamwe na Temesgin Samuel Atango, mu gihe Tewodros Mitiku azaba ari umusifuzi wa kane, Komiseri akazaba ari Sylvester Kirwa wo muri Kenya.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Seychelles ku itariki ya 20 cyangwa 21 Gashyantare uzayoborwa n’abanyakenya bazaba barangajwe imbere na Anthony Ogwayo uzaba ari hagati afashwa na Oliver ODHIAMBO hamwe na Stephen YIEMBE bazaba bari ku ruhande, mu gihe Israel Lemayian MPAIMA azaba ari Umusifuzi wa kane n’aho Komiseri akaba Simphiwe Brian Xaba wo muri Afurika y’epfo.

Abanya Ethiopia bazasifura umukino wa APR FC na Anse Réunion FC i Kigali banasifuye imikino y'igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20Abanya Ethiopia bazasifura umukino wa APR FC na Anse Réunion FC i Kigali banasifuye imikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru