RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:54'  -  Mashami Vincent yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba Bugesera  |  Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:13'  -  Amafoto 15 yiganjemo ay’agahinda yaranze imikino mu cyumweru gishize  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 26:11'  -  Rivers United bambwiye ko nitwaye neza, bansaba ko nazerekezayo- Nshuti Savio  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 21:16'  -  Bugesera yahawe miliyoni 20 na Excel Energy bagiye gufatanye mu mezi atatu  |  Yanditswe kuya 20-04-2017 saa 19:18'  -  Masudi Djuma yahishuye icyatumye adakinisha Shassir ku mukino wa Rivers
Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa Rivers United
Print Comments: 12 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma kuri Yakubu Gowon Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, yitegura umukino ubanza mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, urayihuza na Rivers United kuri iki cyumweru.

Rayon Sports iri muri leta ya Rivers kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ikaba iri gucumbika muri hoteli y’inyenyeri 4 yitwa Southern Stars , iri mu mujyi wa Port Harcourt.

Nyuma y’urugendo rutoroshye rw’amasaha arenga 15 mu nzira, ikipe ya Rayon Sports ihaguruka i Kigali itaragera i Port Harcourt muri Rivers State, abakinnyi bamaze umwanya munini baruhuka kuri uyu wa gatandatu, bajya ku kibuga mu myitozo ku gicamunsi.

Rayon Sports yagize ingorane mu nzira igeze i Lagos, nyuma yo kumara amasaha 4 ku kibuga itegereje indege ya kompanyi yitwa Arik, yakerewe kubera ibibazo iyi ndege yagize iva ahitwa Kano, nk’uko umwe mu bakozi bayo yabibwiye RuhagoYacu.

Abakinnyi 10, bari babashije gufata indege berekeza Port Harcourt, bakaba baragiye na Air Peace. Kuva Rayon Sports (Yose) yagera aha Port Harcourt ikaba nta kindi kibazo irahura na cyo.

“ Abakinnyi bose bameze neza, nta kibazo dufite kugeza ubu twamaze kumenyera, kandi by’umwihariko ndashimira abaturage baha muri Nigeria, kuva twagera aha nta kindi kibazo,” Masudi Djuma utoza Rayon Sports.

JPEG - 26.5 kb
Umutoza Masudi Djuma, nyuma y’imyitozo yo kwitwgura Rivers

Yongeraho ati; “ Ubushyuhe ntabwo ari bwinshi cyane, urebye amasaha tuzakiniraho, nta kibazo. Ikibuga nacyo ntabwo ari kibi, kuko ni synthetic (Gifite ubwatsi bw’ubukorano) kimwe n’ibibuga by’iwacu, igisagaye ni ukwitegura neza.

Aha muri Port Harcourt, kuva twahagera usanga ari umujyi urimo abantu benshi cyane biganjemo abakirisitu. Aho uca ku muhanda, ubona ibyapa bimanitse byinshi, byamamaza ibiterane n’amakoraniro menshi.

Ntembera muri Rumuokoro Market (Isoko rigari riri muri uyu mujyi), nabazaga bamwe mu bakoramo n’abandi twahuraga, bibazaga ku bambaye umwenda w’u Rwanda icyo bavuga ku mukino wo kuri iki cyumweru, ugasanga abawuzi ni bacye cyane.

“ Ndawuzi umukino njye. Muzahura n’ikipe nziza ya Rivers, ariko aha ntabwo ifite abakunzi benshi, ni yo mpanvu ubona, bamwe bakubwira ko batanaziko izakina ejo,” Umutoza w’ikipe yitwa All Stars (Uko yabimbwiye), twahuye yambaye umwambaro wa Real Madrid.

Rivers United ni kipe imeze gute?

Iyi kipe yavutse umwaka ushize wa 2016, nyuma y’uko leta ya Rivers ifashe icyemezo cyo guhuza amakipe 2 iyitwaga Sharks n’indi yitwaga Dauphins bakazikoramo ikipe imwe ya ya Rivers United.

“ Tariki ya 19 Gashyantare 2016 ni bwo leta yafashe icyemezo cyo gushyiraho ikipe ya Rivers United ihuza iyitwaga Sharks na Dauphins. Kuva ubwo iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Nigeria,” Sammy Wejinya, ushinzwe itangazamakuru muri Rivers, aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 41.1 kb
Sammy Wejinya, ushinzwe itangazamakuru muri Rivers

Uyu munyamakuru wa Super Sport akaba anakorera ikipe ya Rivers, yakomeje avuga ko ibi leta yabikoze kuko aya makipe 2 yaterwaga inkunga n’intara ya Rivers byari bimaze kuyinanira.

“ Ntabwo bamwe byabashimishije niko bigenda, ariko ni cyo cyashoboka kuko amafaranga leta yatangaga ku makipe 2 yari menshi. Umwaka wa mbere byatanze umusaruro kuko twabaye a ba 2 muri shampiyona ya Nigeria, inyuma ya Enugu Rangers.”

“ Kuri ubu hajemo ibibazo, abakinnyi benshi twarabatakaje, ikipe muri shampiyona iri guhura n’ibibazo ariko hari icyizere ko birasubira ku murongo mu gihe cya vuba,” Sammy akomeza aganira na RuhagoYacu.

Ni umugabo ubona ko azi cyane Rayon Sports, yayizeho byinshi, uko yitwara, amazina y’abakinnyi bamwe na bamwe bakomeye yayatubwiraga, kugeza naho yatubwiraga ko aziko Rayon Sports bayihimba “ GIKUNDIRO”. Abivuga nabi, ntazi n’iicyo bivuga, ariko byose arabizi.

Rivers iherutse gutsinda umukino wayo wa shampiyona ku munsi wa 18 igitego 1-0, uyu munyamakuru wa Super Sports abaha amadorali 250 abakinnyi baragabana.

Rayon Sports yakoreye imyitozo imbere y’abafana batari benshi, hanarimo abayobozi ba Rivers United. Hari kandi abashinzwe umutekano w’ikipe n’abayobozi ba Rayon Sports.

Aha Rayon Sports iri kumwe n’umuyobozi w’umuryango w’abakunzi ba Rayon Sports Kimenyi Vedaste, Muhirwa Prosper Vice Perezida wawo, Gacinya Deny uyobora Rayon Sports FC na Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru.

JPEG - 45.9 kb
Abayobozi ba Rayon Sports bareba imyitozo ya nyuma

Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda i Lagos, akaba na we ari aha. Byitezwe kandi ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria ashobora kugera inaha kuri iki cyumweru, aje gushyigikira Rayon Sports.

Imyitozo irangiye, umutoza Masudi Djuma, yafashe umwanya asaba abakinnyi gukora ibishoboka byose bagahesha ishema u Rwanda kuri iki cyumweru.

“ Ejo ntabwo ari twe gusa turi gukina, ni abanyarwanda bose, ni u Rwanda. Abantu i Kigali murabona ubutumwa batwandikira. Ndabasaba nkomeje ko aya mahirwe tubonye, tuyabyaza umusaruro.”Masudi Djuma, abwira abakinnyi be.

Aba basore bamaze kunva impanuro z’abatoza n’abayobozi, Kapiteni w’ikipe Ndayishimiye Eric Bakame, yasabye bagenzi be ko basigara, bakaganira hagati yabo. Iminota 20 yashize bicaye mu kibuga bonyine (abakinnyi 18) baganira.

“ Ikipe yacu ni nziza, kuko turakundana kandi turunvikana. Harimo bamwe bakuru n’abandi bato, uriya mwanya tuwumaze tugirana inama, ngo dushakire hamwe uko ejo twakwitwara neza,” Bakame aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 26.7 kb
Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko ari umukino biteguye cyane

“ Uyu mukino uvuze kinini kuri twe. Nta kibazo kidasanzwe kugeza ubu dufite, igisigaye ni ukureba uko ejo twabona umusaruro mwiza.”

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste yabwiye RuhagoYacu ko byose bimeze neza, nta kibazo bafite, anashimira abakunzi b’iyi kipe bakoze ibishoboka byose, ikaza aha idafite ibibazo.

“ Batubaye hafi, bakomeza kutwitaho, ni abo gushimira cyane. Ubu nabwo turabasaba ngo bakomeze badushyigikire, amasengesho yabo ni ingirakamaro,” Kimenyi, umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports.

Uyu muyobozi kandi yashimiye, ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, kuba yarakomeje kubaba hafi.

Umukino nyirizina uteganyiwe kuri iki cyumweru saa 17H00 isaha y’i Kigali, bizaba ari 16H ku isaha yo mu Rwanda.

Uyu mukino uzaca kuri radiyo 10 ivugira kuri 87.6 FM, ukaba wanayunva unyijije ku rubuga rwa interineti radiotv10.rw, ndetse no kuri Tunein ibarizwaho.

Uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Algeria. Umukino wo kwishyura ni mu cyumweru gitaha i Kigali.

Bwiza Kuya 16-04-2017 saa 14:45'

Amahirwe masa Kipe nziza nkunda.

Jp Kuya 16-04-2017 saa 09:56'

Mana nkuku wirirwa ahandi ugataha i rwanda ndagusabye urebe rayonsport aho ir muri nigeria maze uyihe gutsinda ibitego 2 kubusa bwa rivers maze natwe uko tuyifana tuzagushima dupfukamye mbisabye nuzeye ko ubikora Amen

moses Kuya 16-04-2017 saa 09:05'

mwambare gukomera kw’imana isumba byose irakora ibitangaza kdi natwe abakunzi banyu tubar’inyuma

egide Kuya 16-04-2017 saa 08:28'

Rayon sport yacu tukurinyuma kd mugusenga ntakinanira imana izadufasha tugufatiye iryiburyo rayon2-1rives

Mupenzi Jean d’amour Kuya 16-04-2017 saa 07:55'

Ndashimira staff ya rayon na bakinnyi abakunzi bayo nabafana muri rusanjye nabantu babagabo cyane nkurikije ubumwe basigaye bafite n’intore nyazo baratojwe kweli ntacyatuma insinzi idataha I rwanda ndabifuriza kubikora iratsinda 2/0

emilien Kuya 16-04-2017 saa 07:34'

sha turayica 3g_1 kamara2 tidiane1 sindi umuphumu naho ibyo ubona ngo apr iri gufana rivers birapha ubusa

kkk Kuya 16-04-2017 saa 06:39'

Mana fasha rayon,yitware neza muri nigeria dufashe uduhindurire amateka kdi mu bushake bwawe byose birashoboka.Dufashe nyagasani

aimable Kuya 16-04-2017 saa 06:09'

muhumure federation yo muri Nigeria bazayihagarika mukimeze mudakinnye

Musesenguzi Kuya 16-04-2017 saa 03:12'

Igiteko cyo hanze ni ingirakamoro.

sadou Kuya 15-04-2017 saa 23:31'

Rayon Sport Équipe nziza twese abakunzi ba Gikundiro twiteguye intsinzi ejo kandi Pasika nziza kuri Masudi n’abasore be nimutsinde mwimanukire Équipe tuyisezerere ku mukino ubanza

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag