RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye Abdoul ntiyemerewe gukina umukino wa 11 Créateurs

Ibi byatangajwe n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma ubwo yasubizaga ikibazo cy’imikinire y’abakinnyi b’inyuma muri Rayon Sports bamaze kuba benshi.

Rayon Sports yakiriye Espor FC, iyitsinda ibitego 2-0, binayifasha kuyobora shampiyona.

"Ntago abakinnyi dufite bose twabakinishiriza icyarimwe niyo mpamvu bose ngomba kubashakira umwanya bagakina bitewe n’umukino dufite, nka Rwatubyaye ntarabona ibyangombwa bimwemerera gukina umukino wa Caf Confederation Cup dufitanye na 11 Createur du Mali kuko atarabona ibyangombwa. Keretse niturenga iyi kipe [bageze mu matsinda]."- Masudi Djuma umutoza w’ikipe ya Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdoul nyuma y'umukino batsinzemo Espoir FCRwatubyaye Abdoul nyuma y’umukino batsinzemo Espoir FC

Rwatubyaye Abdoul akaba yararekuwe n’ikipe ya APR FC mu cyumweru gishize ndetse yatangiye gukinira Rayon Sports mu mukino banganyijemo na Police FC ibitego 2-2 mu mpera z’icyumweru gishize.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mbaushimana,gaspard

    Kuya 7-03-2017 saa 04:51'

    nimuke,kuvuga,ibitaraba,mutadushijyirira,murakoze

  2. Samvura jean de Dieu

    Kuya 5-03-2017 saa 05:26'

    Ndabona APR ikinigihe cyayo cyogukura amaboko kugikombe kuko ndabona rayon sports yarakaniye

  3. PETER

    Kuya 4-03-2017 saa 10:32'

    Nuko nuko rwatubyaye,uzadupfurire igikoni muri retour.hahahah

  4. uwase

    Kuya 4-03-2017 saa 09:16'

    Sha njye ndabona bose bagomba kujyana
    kuntebe yishuli kubera ikibazo k’imyandikire.Handitse ngo Rwatubyaye abdoul nyuma y’umukino batsinzemo Espoir Fc

  5. Bea

    Kuya 4-03-2017 saa 03:58'

    Ubuse ali Peter na Nduwayezu ni nde wasubira ku ntebe y’ishuli???????

  6. -####-

    Kuya 3-03-2017 saa 08:51'

    ahubwo ni wowe ufite ikibazo mu gusoma ibyo usomye ntaho byanditse pe

  7. Nduwayezu Ilidephons

    Kuya 3-03-2017 saa 07:25'

    Umvapeterniba Utazigusoma Uzasubiremurigardienne

  8. muhire

    Kuya 2-03-2017 saa 15:24'

    igikombe.nicyacu

  9. bahongerimana

    Kuya 2-03-2017 saa 02:45'

    oya rwatubyaye azamukinishe kuri11createl kuko afite exispelianse mumupira wamaguru.murakoze

  10. peter

    Kuya 1-03-2017 saa 12:55'

    ariko nkuyu wandutse iyinkuru nukwibeshya cg ?ngo rwatubyaye nyuma yo gutsindwa na espoir ?muvandi kosora vuba wutwanduriza izina


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru