RUHAGOYACU.com

Shassir, Kone na Camara bayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports irahura na Rivers United

Umutoza Masudi Djuma w’ikipe ya Rayon Sports abanje mu kibuga abakinnyi benshi basatira izamu mu mukino ugiye kumuhuza n’ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria, mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya Confederation Cup.

Uyu mukino urabera kuri sitade Amahoro i Remera ku i saa 15H30, ni umukino wo kwishyura mu guhatanira umwanya wo kujya mu matsinda mu gikombe cy’Africa cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports ikaba yaratsindiwe muri Nigeria ibitego 2-0, kuri ubu ikaba isabwa ikinyuranyo cy’ibitego 3 ngo ibashe gusezerera iyi kipe yo mu mujyi wa Port Harcourt.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, harimo abakinnyi 6 bakina basatira izamu. Ibi byerekana ko uyu mutoza afite mu mutwe we gushaka ibitego byinshi bishoboka.

PNG - 340.3 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga mu mukino ubanza

Massoudi Djuma yahisemo ko ikipe ye ikinisha abakinnyi 3 inyuma, abakinnyi 4 hagati n’abakinnyi 3 imbere.

Ibi bishobora gufasha Rayon Sports kotsa igitutu cyane Rivers United, yagaragaje ko ifite inyuma hadakomeye cyane, kuko no mu mukino ubanza Rayon Sports yabonye amahirwe asaga 3 yo kwisanga imbere y’umuzamu Sunday Rotimi, ariko ikayapfusha ubusa.

Gusa iyi kipe ifite abakinnyi beza bakina imbere barimo rutahizamu w’umunya Cote d’Ivoire Guy Kuemian watsize igitego cya 2, kimwe na Festus Austine ukina ku ruhande imbere, bashobora kugutsinda igitego umunota u wariwo wose, babonye amahirwe.

Rayon Sports ntifite Mugheni Fabrice, wabonye ikarita ya 2 y’umuhondo ubwo bakinaga muri Nigeria. Gusa iyi kipe iraba yagaruye mu kibuga Mutsinzi Ange wari umaze imikino 2 adakina kubera ikarita y’umuhondo.

PNG - 374.6 kb
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rivers

Myugariro Zoumana Doumbia ukomoka muri Togo, na we ashobora kutagaragara muri uyu mukino ku ruhande rwa Rivers kubera invune.

Ababanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric (C), Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Mugisha François, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nshuti Savio Dominique, Shassir Nahimana, Moussa Camara, Tidiane Kone.

Abasimbura: Évariste Mutuyimana, Fiston Munezero, Sief Niyonzima, Kevin Muhire, Lomami Frank, Djabel Manishimwe, Irambona Eric.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Izindi nkuru

Drogba Kuya 22-04-2017 saa 18:23'

Mbega intsinzi iryoshye kuba rayons mbega camara shassiri kone na saviyo dore umupira dore amashoti yeeee!!! rayon hehe nubutindi miriyoni 250frw musesenguzi ryoherwa comanda masudi yabikoze peee camara go kone goo shassiri gooo saviyo agashinguracumu goooo rayon 4 riv 0 barayon twagiye mumatsinda muryohererwe mwese

knc Kuya 22-04-2017 saa 14:59'

Aba bahungu reka tubagirire Ikizere kuko barabizi ko tubatumye ibitego byinshi kandi hakiri kare banywanyi,kandi barabibona !!!!!!!?!!????!!!!!!!

ellie Kuya 22-04-2017 saa 14:47'

Mutuze dore birabaye abareyo twesheje agahigo

jpierre Kuya 22-04-2017 saa 14:40'

Reyon irabikora

aimable Kuya 22-04-2017 saa 14:13'

masudi we umupfumu yakubeshye uraseba too!!!!! 0-2

Amini Kuya 22-04-2017 saa 14:13'

Bye bye Gasenyi. Manzi Thierry iriya mvune ye niyo igiye kubakiraho. naho mukanya.

c Kuya 22-04-2017 saa 14:07'

iyi niyo rwose peee Iman iyijy imbere

fratos Kuya 22-04-2017 saa 13:47'

ubuse ipanze ite kweri???? Masudi arirangije pe

Umurayo Kuya 22-04-2017 saa 13:46'

Iyi Kipe inteye impungenge kuko mugihe bitayihira masudi ntiyabona option yindi.

Musesenguzi Kuya 22-04-2017 saa 13:45'

Abo bakinnyi barayisezerera.
Abavurunge mukoonjeshe nyinshi ahubwo!!!
Tugiye kuri sitade turaje mukanya!!!!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!