RUHAGOYACU.com

Sugira afashije AS Vita Club kujya mu matsinda ya CAF CL, irahita ibona $ 500 000

Rutahizamu w’umunyarwanda Sugira Ernest afashije ikipe ya AS Vita Club akinira yo muri Kongo, kujya mu matsinda y’igikombe cy’Africa ku makipe yabaye aya mbere iwayo, isezereye ikipe yo muri Gambia.

Ikipe ya AS Vita Club yatsinze Gambia Ports Authority ibitego 2-0 kuri iki cyumweru, mu mukino wabereye kuri Stade de Marthyrs i Kinshasa, ahari abafana barenga 60,000.

Ibitego bya Sugira Ernest na FRANCISCO ONDO OBAMA, ni byo V Club yatsinze Gambia Ports AuthorityIbitego bya Sugira Ernest na FRANCISCO ONDO OBAMA, ni byo V Club yatsinze Gambia Ports Authority

Umukino ubanza wahuje aya makipe mu cyumweru gishize muri Gambia, warangiye bombi banganya igitego 1-1, aho ikipe ya Florent Ibenge, yavuye inyuma igatsinda igitego yishyura ku munota wa 82.

Umukino wagiye gutangira, abafana ari benshiUmukino wagiye gutangira, abafana ari benshi

AS Vita Club, ni yo kipe yonyine yo muri Kongo isigaye muri Champions League, mu gihe Mazembe yasezerewe. Andi makipe 2 yari ahagarariye Kongo muri iri Confederation Cup, Sanga Balende na Rennaissance akaba nayo yarasezerewe.

AS Vita irajya mu matsinda, aho kimwe n’andi makipe 15 arakomeza, azahabwa $ 500 000 na CAF, atangwa na Total nk’umuterankunga mukuru.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nshimiyimana jean pierre

    Kuya 22-03-2017 saa 17:26'

    nuduhe amanota yacu dukuy kuri gicumbi

  2. moses

    Kuya 21-03-2017 saa 07:36'

    sugira rwose ibyo ari gukora nibyiza pee naho uyu ubabazwa nuko sugira bahora bamuvuga azajye muri poltigal yumve ukuntu bavuga CR7 nibwo uzamenya agaciro kumukinnyi mugihugu abandi se ushaka ko bavuga nibande badatsinda hagomba kuvuga rutahizamu utsinda

  3. HABUMUREMYI OBED

    Kuya 20-03-2017 saa 12:28'

    sugira yaserukiye urwanda neza cyane kuburye buriwese agomba kumubeburiwese urugero rwiza

  4. masengesho

    Kuya 20-03-2017 saa 10:21'

    none c umuntu ubabazwa nuko bavuze Sugira aragira tuvuge ba Yanike na Rusheshangoga Michael barigutsindwa na Pepiniere?????????

  5. HOLY

    Kuya 20-03-2017 saa 09:22'

    akariho karavugwa,hazagire undi ukora nkibye urebeko nawe atazavugwa ibigwi.

  6. gggg

    Kuya 20-03-2017 saa 08:04'

    dore umufana dore umufana!!!!!,eeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!

  7. kgb

    Kuya 20-03-2017 saa 06:45'

    nabandi barabavuga,reba baharuna na Emmery bayisenge ko batarimo!

  8. aime

    Kuya 19-03-2017 saa 23:58'

    ariko runo rubuga nurwa sugira ? iyo yakoze akantu muravuga ntabandi bakinnyi tugira bakina hanze kdi badafite aho bahuriye?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru