RUHAGOYACU.com

Tifoyide itumye Uganda ibura myugariro wa 2 mbere yo guhura n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Uganda ’Cranes’ y’abakinnyi bakina imbere muri shampiyona, yamaze gutakaza ba myugariro babiri mu mwiherero, aho ikomeje kwitegura Amavubi y’u Rwanda bazahurira mu mukino wo kwishyura kwa Gatandatu w’iki cyumweru i Kigali.

Uganda yatsinze umukino ubanza wayihuje n’u Rwanda ku bitego 3-0 mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Nyuma yo kubura myugariro ukomeye, Savio Kabugo ugomba kujya gukora igeragezwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu ikipe ya Bloemfontein Celtic.

Savio Kabugo arerekeza mu igeragezwa muri Afurika y'EpfoSavio Kabugo arerekeza mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo

Uyu mukinnyi akaba yasibye imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri yabereye kuri Startimes Stadium i Lugogo ndetse bisa n’aho yamaze kuva mu mibare y’umutoza Moses Basena, aho biteganyijwe ko azamusimbuza abarimo Paul Musamali, Rashid Toha na Timothy Awany bagafatanya na kapiteni w’ikipe y’igihugu Bernard Muwanga.

Mu kwezi gushize, na bwo abarimo myugariro Rashid Toha na Muhammed Shaban basibye umukino wo kwishyura wahuje Uganda na Sudani y’Epfo mu injora rya kabiri ubwobari bagiye kugerageza amahirwe muri Supersport United na yo muri Afurika ’y’Epfo.

Uyu myugariro Rashid Toha usanzwe ukinira Onduparaka na we akaba atakoze imyitizo y’amasaha abiri yabaye kuri uyu wa Kabiri kubera ikibazo cya tifoyide.

Uyu mukinnyi ukinira Onduparaka ntiyakoze imyitozo kuri uyu wa KabiriUyu mukinnyi ukinira Onduparaka ntiyakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri
Toha ubanza ibumoso, ashobora kudakina umukino uzabera i KigaliToha ubanza ibumoso, ashobora kudakina umukino uzabera i Kigali

Mu gihe uyu atakirira ku gihe kandi ikipe izerekeza i Kigali izatangazwa kuwa Kane, bishobora gushyira imibare ikomeye ku mutoza Basena, aho yaba asigaranye ba myugariro batatu bo hagati; Paul Musamali, Awany na kapiteni Muwanga.

Uganda ikomeje umwiherero:

Abazamu: Benjamin Ochan, Said Keni, Ismael Watenga

Abakina inyuma ibumoso: Isaac Muleme, John Adriko

Ukina iburyo: Nicholas Wadada

Abugariro inyuma hagati: Bernard Muwanga, Timothy Awanyi, Rashid Toha, Paul Musamali.

Abakina hagati: Moses Waiswa, Muzamir Mutyaba, Tom Masiko, Deus Bukenya, Shafic Kagimu, Milton Karisa, Martin Kizza, Simon Serunkuma, Erisa Ssekisambu.

Abataha izamu: Paul Mucureezi, Nelson Senkatuka, Derrick Nsibambi.

Uganda Cranes bakomeje imyitozo kuri uyu wa kabiri badafite aba ba myugariro babiriUganda Cranes bakomeje imyitozo kuri uyu wa kabiri badafite aba ba myugariro babiri

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru