RUHAGOYACU.com

TP Mazembe yanyagiye MO Bejaia kuri finale ya CAF CC, itwara igikombe cya 7 nyafurika

TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa yaraye yegukanye igikombe cya CAF Confederation Cup, ni nyuma yo kunyagira ikipe ya Mo Bejaia yo mu misiri ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma wo kwishyura wabereye i Lubumbashi, bituma itwara igikombe itsinze ibitego 5-2 mu mikino yombi.

Merveille Bope yafunguye amazamu ku ruhande rwa Mazembe ku munota wa karindwi w’umukino mu gihe umunya-Zambia Rainford Kalaba yatsinze ibindi bitego bibiri ku munota wa 42 n’uwa 63, bituma yuzuza ibitego umunani muri iri rushanwa.

Sofiane Khadir yaje kwishyura igitego kimwe ku ruhande rwa Mo Bejaia ku munota wa 75, ariko ntibyabujije abasore ba Mazembe barimo Jonathan Bolingi gutsinda igitego cya kane ku munota wa 77 w’uyu mukino warangiye ari ibitego 4-1.

Kuba amakipe yombi yari yanganyije 1-1 muri Algeria, byatumye Mazembe itwara igikombe itsinze ibitego 5-2 mu mikino yombi.

Iki gikombe ni cyo cya mbere cya Confederation Cup, ikipe ya Mazembe itwaye ariko ni icya karindwi nyafurika dore ko ifite CAF Champions League 5: :1967, 1968, 2009, 2010 na 2015 ndetse na African Cup Winners’ Cup yatwaye mu 1980.

TP Mazembe: Sylvain Gbohouo; Kasusula, Issama Peko, Salif Coulibaly, Roger Assale, Merveille Bope, Jonathan Bolingi, Kalaba (Region 84), Daniel Adjei (Koffi 76), SoLoMo Thanks (Traore 69), Christian Luyindama.

MO Bejaia:Chamseddine Rahmani; Ismail Benettayeb (Belkacemi 67), Malek Ferhat (Yesli 61), Faouzi Rahal, Faouzi Yaya, Sofiane Khadir, Soumaila Sidibe, Mohamed Athmani, Morgan Betorangal, Sofiane Baouali na Yassine Salhi.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru