RUHAGOYACU.com

U Rwanda rushobora kubona amahirwe yo gukina CHAN nyuma y’aho Misiri isezereye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’Amagaru "Amavubi", ishobora kubona amahirwe yo kugaragara muri CHAN ya 2018 izabera mu gihugu cya Maroc, nyuma yaho ikipe ya Misiri y’umupira w’amaguru yikuye muri iri rushanwa.

U Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’iri rushanwa yasezerewe na Uganda yatsinze Amavubi ibitego 3-2 mu mikino mu kwezi kwa 8.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye gukwirakwizwa ibihuha bivuga ko ikipe ya Misiri yaba igiye gusezera mu irushamwa rya CHAN yari yatumiwemo na CAF, nyuma y’aho ikipe ya Kenya yamburiwe uburenganzira bwo kwakira iri rushamwa kubera imyiteguro mibi, bigahabwa igihugu cya Maroc.

Misiri yari yasezerewe na Maroc mu gushaka itike yo kwerekeza muri Kenya (Mbere) ni yo yahise ibona amahirwe yo kwitabira CHAN, ikintu na bwo kitari cyavuzweho rumwe muri CAF, kuko bavugaga ko ikipe yagasimbuye Kenya, ari iyo muri Afurika y’iburasirazuba.

Misiri yari yatsinzwe na Maroc ibitego 4-2, ariko iza guhabwa amahirwe yo gukina CHAN mu buryo butavuzweho rumwe, none yabivuyemoMisiri yari yatsinzwe na Maroc ibitego 4-2, ariko iza guhabwa amahirwe yo gukina CHAN mu buryo butavuzweho rumwe, none yabivuyemo

"Twamaze kwandikira ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), turimenyesha ko tutazitabira iri rushamwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN)." Tharwat Sweilam, umuyobozi uhoraho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri.

"Impamvu dusaba imbabazi ni uko tutabashije guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, kuko iri rushamwa ritari ku ngengabihe ya FIFA."

"Hari abakinnyi bato beza nka Ahmed Fetouh wa Zamalek, Akram Tawfik wa Al Ahly, Karim Nedved na Ahmed Ramadan Beckham nabo ba Al Ahly na bo batazabasha kuboneka kuko bazaba bari mu ikipe ishaka itike y’imikino Olempike."

N’ubwo bavuga ibi ariko, abanyamisiri bagaragaje kenshi mu myaka ishize ko batajya baha agaciro iri rushamwa rya CHAN, batarakina imikino ya nyuma yaryo, inshuro n’imwe.

Havugwa ko ikipe igomba gusimbura Misiri izava muri Afurika y’iburasirazuba, ahagomba gushyirwaho umukino wa kamarampaka, hagati y’u Rwanda na Ethiopia zasezerewe na Sudan ndetse na Uganda.

Amavubi yari yasezerewe na Uganda, ashobora kubona amahirwe yo kwitabira CHAN2018Amavubi yari yasezerewe na Uganda, ashobora kubona amahirwe yo kwitabira CHAN2018

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko kuri uyu wa mbere ari bwo baza gufata icyemezo ku gusezera kwa Misiri, ndetse no kumenya ikipe igomba gusimbura iki kigugu ku mugabane wa Afurika mu irushamwa ritaha.

RuhagoYacu yabajije Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko ayo makuru kugeza kuri ubu ntacyo bayaziho, ariko biramutse bibaye byaba ari inkuru nziza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Maroc niyo izakira iri rushamwa mu ntangiriro za 2018Maroc niyo izakira iri rushamwa mu ntangiriro za 2018

Amavubi yatsinzwe na Uganda ibitego 3-2 mu mikino 2Amavubi yatsinzwe na Uganda ibitego 3-2 mu mikino 2

Kuva u Rwanda rwasezererwa n’ikipe ya Uganda nta mukino wa gicuti rwigeze rugaragaramo nyuma y’aho ku minsi mpuzamahanga y’imikino ya gicuti ya FIFA, ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu akaba yarahise yigira iwabo mu biruhuko, aho ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri nta gihindutse nyuma y’amezi hafi 3 ari mu Budage.

U Rwanda na Ethiopia si u bwa mbere byaba bihuriye ku mukino wa nyuma utanga tike yo kwitabira CHAN kuko na 2013 aya makipe yahuye, Ethiopia igasezerera u Rwanda kuri penaliti kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

U Rwanda rwahuye na Ethiopia muri 2013, Ethiopia ikuramo Amavubi kuri PenalitiU Rwanda rwahuye na Ethiopia muri 2013, Ethiopia ikuramo Amavubi kuri Penaliti

Ibihugu byabonye tike ya CHAN 2018:

  • Amajyaruguru y’Africa (Ibihugu 2 ) : Libye, Maroc
  • Africa y’iburasirazuba (Ibihugu 2) : Ethiopie, Ouganda
  • Africa yo hagati (3Ibihugu 3) : Cameroun, Congo, Guinée Equatoriale
  • Uburengerazuba bw’Africa A(Ibihugu 2) : Guinée, Mauritanie
  • Uburengerazuba bw’Africa B (Ibihugu 3) : Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Nigeria
  • Africa y’Amajyepfo (Ibihugu 3) : Angola, Namibie, Zambie

Iri rushamwa rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, guhera tariki ya 12 Mutarama 2018, risozwe tariki ya 4 Gashyantare. Tombola y’uko amakipe azahura itaganyijwe tariki ya 17 Ugushyingo i Rabat muri Maroc.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru