RUHAGOYACU.com

Uganda yabonye abatoza bashya mbere yo guhura n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Uganda ’The Cranes’ yamaze kubona abatoza bashya, aba bazayitoza mu mikino ibiri izahuramo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Uganda Cranes nta mutoza mukuru ifite kuva itandukanye na Milutin Micho kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Uganda ’FUFA’; Moses Magogo ari gukorera i Kampala kuri uyu wa Mbere, yasobanuye byinshi ku igenda rya Micho, anatangaza abatoza babaye bahawe inshingano zo gusigarana ikipe y’igihugu.

Eng. Magogo yagize ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa MbereEng. Magogo yagize ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Magogo yavuze ko ubwo Micho yababwiraga ko ashaka kugenda, bakoze inama zitandukanye, bifuza kumwongerera amasezerano, ndetse bakamukubira amafaranga inshuro ebyiri, ariko we akabyanga.

Uyu muyobozi wa FUFA, avuga ko ubushobozi muri iri shyirahamwe rya ruhago bwari bumaze gushira ku buryo bisaba imbaraga za guverinoma ndetse Micho bamugomba amadolari ibihumbi 54,000 ($54,000).

Abatoza bombi bari bungirije MichoAbatoza bombi bari bungirije Micho

Ku bijyanye n’abatoza basigarana ikipe y’igihugu igomba guhura n’Amavubi y’u Rwanda mu minsi 12 iri imbere mu gushaka itike ya CHAN 2018, Magogo yatangaje ko Moses Basena na Fred Kajoba ari bo batoza bashya ba Uganda Cranes.

Moses Basena yari umutoza wungirije Micho mu gihe Fred Kajoba yari umutoza w’abanyezamu kuva mu Mata 2015.

Basena na Kajoba barasigarana Uganda CranesBasena na Kajoba barasigarana Uganda Cranes
Aba batoza bombi bakaba bazatoza iyi kipe mu mikino yombi bazahuramo n’Amavubi mu gushaka itike ya CHAN 2018 ndetse no mu mikino bazahuramo na Misiri mu gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. lubowa patrick

    Kuya 31-07-2017 saa 19:25'

    Fufa yagize neza cyane gushiraho abo batoza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru