RUHAGOYACU.com

Uganda yatangiye nabi muri CHAN 2018, Namibia na Sudani ziratsinda

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika ariko ku bakinnyi bakina imbere muri za shampiyona z’iwabo, ikipe y’igihugu ya Uganda ntiyahiriwe n’umukino wa mbere, aho yatsinzwe na Zambia ibitego 3-1.

Muri uyu mukino wo mu itsinda B wabereye mu mujyi wa Marrakech, Uganda yari yabashije kwishyura igitego yatsinzwe mu minota ibiri yari ishize ubwo Derrick Nsibambi yishyura igitego cya Lazarous Kambole ku munota wa 40 w’umukino, ntiyabashije kwihagararaho mu gice cya kabiri.

Ikipe y’umutoza Desabre yaje gutsindwa ibindi bitego mu minota 45 y’igice cya kabiri, aho Augustine Mulenga na Fackson Kapumbu batsindiye Zambia ku munota wa 63 n’iwa 71 w’umukino ibitego byahesheje intsinzi Zambia mu mukino wa mbere w’aya makipe yari mu itsinda rimwe muri CHAN iheruka kubera mu Rwanda.

Zambia yatsinze Uganda mu gice cya kabiri cy'umukinoZambia yatsinze Uganda mu gice cya kabiri cy’umukino
Abafana ba Uganda bagiye gushyigikira ikipe yaboAbafana ba Uganda bagiye gushyigikira ikipe yabo

Mu mukino wabanje muri iri tsinda kandi, Namibia iri gukina CHAN ku nshuro yayo ya mbere yatunguye Cote d’Ivoire iyitsinda igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera gitsinzwe na Vetunuavi Hambira.

Cote d'Ivoire yatunguwe na Namibia iri gukina CHAN bwa mbereCote d’Ivoire yatunguwe na Namibia iri gukina CHAN bwa mbere

Sudani yitwaye neza mu itsinda A

Mu mukino umwe wo mu itsinda rya mbere wabaye kuri iki Cyumweru, dore ko Maroc yari yatsinze Mauritania ibitego 4-0 kuwa Gatandatu, Sudani yatsinze Guinea ibitego 2-1.

Mohamed Koko yafunguye amazamu ku ruhande rwa Sudani ku munota wa 19 w’umukino, igitego kishyuwe na Amadou Camara Sekou ku munota wa 59, ariko Saifeldin Bakhit yongera kwerekana ko Sudani yiteguye neza, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 75 w’umukino.



Guinea yari ishyigikiwe ariko birangira itsinzweGuinea yari ishyigikiwe ariko birangira itsinzwe

Imikino iteganyijwe uyu munsi:

Itsinda C:

  • 18:30 Equatorial Guinea vs Libya (Tangier)
  • 21:30 Rwanda vs Nigeria (Tangier)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emmanuel Jambomwwimanyi

    Kuya 15-01-2018 saa 14:00'

    Banyarwanda banyarwanda kazi twese dukomeze gusengera ikipe yacu amavubi yitware neza imbere ya NIGERIA, gusa Abagande bihangane gutsindwa bibaho, nibahumure imikino iracyahari.

  2. DIOGENE

    Kuya 15-01-2018 saa 09:49'

    NJYE NDABONA TURIBUGWE MISWI NA NIGERIA NIBURA 1 KURI 1


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru