RUHAGOYACU.com

Uko amakipe azahura muri ¼ cya CHAN 2018

Ikipe y’igihugu ya Angola ‘ Palancas Negras’ yabaye iya nyuma yabonye itike yo gukina imikino ya ¼ mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona z’wabo ‘CHAN 2018’, ni nyuma yo kunganya na Congo Brazzaville 0-0.

Wari umukino usoza iyo mu itsinda rya kane wabaye kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Agadir, aho wabereye icyarimwe n’uwo Cameroun yanganyijemo na Burkina Faso igitego 1-1 mu mujyi wa Tangier mu gihugu cya Maroc.

Angola yanganyije na Congo, amakipe yombi arazamukanaAngola yanganyije na Congo, amakipe yombi arazamukana
Cameroun yishyuye Burkina Faso banganya 1-1 ku kibuga Amavubi yakiniragaho muri MarocCameroun yishyuye Burkina Faso banganya 1-1 ku kibuga Amavubi yakiniragaho muri Maroc

Uko amakipe azahura muri ¼

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama

  • Maroc vs Namibia (18:30, Casablanca)
  • Zambie vs Sudan (21:30, Marrakech)

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama

  • Nigeria vs Angola (18:30, Tangier)
  • Congo-Brazzaville vs Libya (21:30, Agadir)

Amakipe azabasha gukomeza azakina imikino ya ½ iteganyijwe tariki ya 31 Mutarama mu gihe umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma bizakinwa tariki ya 3 n’iya 4 Gashyantare 2018.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru