RUHAGOYACU.com

Umunyamabanga wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda Abuja, yageze Rivers gushyigikira Rayon Sports


Umunyamabanga wa mbere, Nkuriyingoma Francis yamaze kugera mu mujyi wa Ports Harcourt, muri Leta ya Rivers, icyamuzanye ni ugushyigikira ikipe ya Rayon Sports mu mukino ifitanye na Rivers United Fc (Nigeria)kuri iki cyumweru taliki ya 17 Mata 2017.

Nkuriyingoma avuga ko igisabwa cyose yiteguye kugikora mu rwego rwo gushyigikira Rayon Sports,ngo ibashe kwitara neza muri uyu mukino ubanza mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ( CAF Confederation Cup).

Aganira na RuhagoYacu yagize ati” ubundi Ambassade ibereyeho inyungu z’abanyarwanda hanzey’Igihugu, kugira uyihagarariye ni ugutanga ubufasha bushobora gukenerwa n’ikipe."

"Ariko hari aho bugarukirana technique si nyizi, kubandi hano ikibazo cyagaragara kijyanye na diplomatie nicyo nafasha. Usibye ko byatangiye kera bagipangakuza, twagiyedukoranacyane”

PNG - 633.1 kb
Nkurikiyinka akurikiranye imyitozo ya Rayon Sports

Nkuriyingoma yaturutse mu murwa mukuru wa Nigeria Abuja, ahagarariye Ambassaderi w’u Rwanda muri ikigihugu, Kamanzi Stanislas uri mu gihugucya Guinea Konakry, bituma adashobora kwitabira uyu mukino.

Umukino ubanza nikuri iki cyumweru taliki ya 17 Mata 2017, kuri Stadeya Ports Harcourt, naho umukino wo kwishyura ni ku wa gatandatu talikiya 23 Mata i Kigali , kuri stade Amahoro.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Harerimana Emmanuel

    Kuya 16-04-2017 saa 17:02'

    Nimushyigikire abasore bacu turebe ko batsinda.

  2. Lambert

    Kuya 16-04-2017 saa 16:29'

    Turabashyigikiye kandi barabikora.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru