RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda mu basifura umukino ubimburira iyindi muri CHAN 2018

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda; Hakizimana Louis ari mu bayobora umukino ufungura irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN 2018’ irushanwa ritangira kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cya Maroc.

CHAN igiye kuba ku nshuro yayo ya gatanu izabera mu mijyi ine yo mu gihugu cya Maroc; Casablanca, Agadir, Marakech na Tangier kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Umukino ufungura iri rushanwa uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa 21:30 kuri Stade Mohamed V yo mu mujyi wa Casablanca hagati ya Maroc yakiriye iri rushanwa na Mauritania, ibihugu byombi bibarizwa muri Afurika y’amajyaruguru ashyira uburengerazuba.

Hakizimana Louis ni we musifuzi w'umunyarwanda uzagaragara muri CHAN 2018Hakizimana Louis ni we musifuzi w’umunyarwanda uzagaragara muri CHAN 2018

Umunyarwanda umwe rukumbi uzasifura muri iyi mikino; Hakizimana Louis araza kuba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino uza kuyoborwa n’umunya-Zambia Janny Sikazwe w’imyaka 38, uyu wanayoboye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika giheruka Cameroun yegukanye itsinze Misiri ibitego 2-1.

Janny Sikazwe wanasifuye igikombe cy'Isi cy'amakipe araza kuyobora umukino ufungura CHAN 2018Janny Sikazwe wanasifuye igikombe cy’Isi cy’amakipe araza kuyobora umukino ufungura CHAN 2018

Uyu musifuzi watangiye gusifura muri CHAN mu 2014, akanasifura kandi muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda, araza kuba yungirijwe n’umunya-Kenya Marwa Aden Range ndetse n’umunya-Mozambique Arsenio Maringula.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru