RUHAGOYACU.com

Umutoza wa LLB yizeye gusezerera Rayon Sports byoroshye kuko umupira wo mu Rwanda uciriritse

Bamwe bavuga ko nta mpamyabushobozi yo gutoza umupira w’amaguru afite, ariko ibyo ntacyo bibwiye umutoza Bankuwiha Emmanuel, batazira Mayele mu Burundi, akaba ari umumenyereza mukuru w’ikipe ya Lydia Ludic Burundi Académic Football Club igomba gucakirana na Rayon Sports ya hano mu Rwanda muri CAF Total Champions League.

Uyu mutoza w’ikipe ya LLB aganira wumva yifitiye icyizere rwose. Ukimwumva ukumbura Massoud Djuma, ariko uyu we aramurusha kwihagararaho. Ese ni we Mourinho wo mu Burundi? Ntabwo muzi cyane.

" Reka nkubwire rero, buriya umumenyereza ni ibikombe ntabwo ari impapuro." Aha yisubizaga ikibazo cy’umunyamakuru Arsene Bucuti wa Buja FM i Burundi, wari umubajije kucyo asubiza ku bavuga ko atagira impamyabushobozi zo gutoza.

" Ntabwo ikirebwa ari impapuro ahubwo ni umusaruro ukura mu kibuga. Aha mu Burundi abatoza bafite ibikombe 2 bya shampiyona ni bangahe? (Mayele yarabitwaye). Ese abafite impamyabushobozi zo ku rwego rwa A za CAF ni bangahe? (Ubanza ari benshi, simbizi). Njye rero nshungana n’umusaruro, n’ubwo kwiga nabyo ari byiza."

JPEG - 665.8 kb
Intsinzi nicyo kiranga umutoza mwiza si impapuro-Mayele atunze Licence C y’abatangizi

Uyu mutoza wa LLB uvugana icyizere gihagije, avuga ko yamenye amakuru ku mutoza w’umunyamisiri Hassan Shehata watwaye CAN 3 yikurikiranya ko nta mpamyabushobozi ihambaye afite, kandi bitamubujije gutorwa nk’umutoza mwiza muri Africa inshuro 3.

Arenzaho abaza umunyamakuru ati, " Ko mbona abafite imodoka benshi iyo zigize ikibazo zijyanwa mu Buyenzi gukorerwayo, abahakanikira bafite impamyabushobozi ni bangahe?" Iki kibazo ni Bucuti wagisubiza sinjye. Ariko nzaca nko mu Gatsata ku iwacu, mbaze.

Mayele yfitiye icyizere 100% cyo gukuramo ikipe ya Rayon Sports mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, baratangira mu mpera z’iki cyumweru, bahatana na Rayon Sports, kuko yanasanze urwego rw’umupira w’amaguru ruri hasi cyane inaha mu Rwanda.

JPEG - 756.4 kb
Mayele asanga abafana bangana uk badakwiye kureba umukino nk’uwo yabonye Rayon Sports ikina na APR FC-Aje ngo kwereka abanyarwanda uko ruhago bayiconga

" Narebye umukino wa Rayon Sports na APR FC amakipe 2 akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, nsanga ni amakipe aciriritse cyane, urwego rwabo ruri hasi." Umutoza wa LLB Academic, mbere yo guhura na Rayon Sports.

" Abafana bangana kuriya ntabwo bagomba kuza ku kibuga baje kureba umupira uri ku rwego ruri hasi nka ruriya, njya ndashaka kuzajya i Kigali, nkabereka umukino uri ku rwego rwo hejuru cyane."

JPEG - 45.9 kb
LLB Academic ihagaze neza muri iyi minsi i Burundi, kuko iri ku mwanya wa mbere

" Mu Rwanda umupira wabo uri hasi, kuko banahora baza gushakisha abakinnyi aha ngaha mu Burundi, ariko twe nta bakinnyi babo tujya gushaka, turabarusha mfite icyizere cyo gukuramo Rayon Sports."

JPEG - 590.5 kb
Shassir Nahimana yavuye mu Burundi ari we mukinnyi mwiza muri shampiyona

Umukino ubanza urabera i Kigali kuri uyu wa gatandatu ku i saa 15H30 kuri sitade Amahoro i Remera. Bitandukanye n’amakuru yarimo avugwa i Burundi ko umukino wa Rayon Sports na LLB Academic uzabera i Nyamirambo ku wa gatanu ni njoro, ngo kuko abarundi batamenyereye gukinira ku matara, ariko nabyo Mayele yari yabisetse cyane.

LLB Academic ni ikipe ikomeye mu gihugu cy’u Burundi. Abakurikiranira hafi umupira wo muri iki gihugu kiri mu majyepfo y’u Rwanda, bavuga ko iyi kipe ifite abafana benshi cyane, inyuma ya Vital’o na Messager Ngozi.

Ni ikipe yahoze yitwa Rumuli, ikaba yari i ya Kaminuza y’u Burundi. Muri 2009 nibwo yasabye inkunga ishyirahamwe rifite imikino y’urusimbi no gutega mu Burundi ryitwa Lydia Ludic riyoborwa n’umufaransa witwa Lionel Smerdjean, itangira no gukomera muri iki gihugu.

Uyu mufaransa yari yavuye mu Burundi mu minsi ishize, bituma ikipe ya LLB Academic isa nk’isubiye inyuma, ariko nyuma yo kugaruka muri iki gihugu, byatumye LLB yongera gukomera cyane.

Iyi kipe yaciyemo bamwe mu bakinnyi beza muri iki gihugu mu myaka ishize, barimo nka Abdul Razak Fiston ubu uri gukina muri IRAK, Lucio Christophe ukina muri Portugal na Youssuf Lule kuri ubu ukina muri Mbao muri Tanzania.

Gael wa Mukura Victory Sports yakiniye iyi kipe muri 2014, kimwe na rutahizamu Ndarusanze Jean Claude ukinira AS Kigali, na we yahoze muri LLB mu mwaka ushize, anaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi mu mwaka uheruka w’imikino.

JPEG - 65 kb
Kapiteni w’iyi kipe Rachid Leo, Ballack Said wambara 5 ,Rugo Stephane na Issa Vidic Hakizimana ni bamwe mu basezereye Police FC muri 2013

" Ntabwo ari u bwa mbere tugiye gukina amarushanwa yo ku mugabane w’Africa, kimwe no guhura n’ikipe yo mu Rwanda. Abakinnyi dufite kuri ubu ni beza, ku buryo tunafite icyizere cyo kwitwara neza uyu mwaka." Umutoza Emmanuel Bankuwiha wa LLB.

Iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo ku kibuga kiri kuri Campus ya Mutanga, ariko kuri ubu iri mu kigo cy’imyitozo giherereye mu Ngagara cya Centre Technique yifashishije mu kwitegura neza Rayon Sports.

Mu Burundi hava abakinnyi benshi bazi umupira cyane. Guhera mu gihe cya ba Muvara muri za 80, kugeza kuri ubu, u Burundi bwakomeje kugenda bwohereza abakinnyi benshi bazi umupira mu Rwanda kugeza na n’ubu.

JPEG - 535.1 kb
Karekezi na bagenzi be bafite akazi gakomeye imbere ya LLB ya Mayele

Inshuro 3 ikipe zo mu Burundi ziheruka gutomboramo amakipe yo mu Rwanda, zabashije kuyasezerera 2.

Vital’o yakuyemo APR FC muri 2013, naho iyi LLB ikuramo ikipe ya Police FC muri 2013 mu mikino ya Confederation Cup. AS Kigali ni yo yabashije gukuramo Academie Tchite muri 2014.

JPEG - 956.3 kb
Rayon Sports itsindwa na APR FC, uyu mukino Mayele n’abakinnyi be barawukurikiranye, babona ko iyi kipe iri hasi

LLB Kuri ubu ifite bamwe mu bakinnyi beza mu Burundi barimo kapiteni wabo Rachid Leon unakinira ikipe y’igihugu, IDI Saidi Djuma batazira Ballack, RUGONUMUGABO Stephane bakunda Rugo na Issa Vidic. Aba bakinnyi bose bakaba bari mu ikipe yanganyije na Police FC kuri sitade ya Kigali muri 2014 igitego 1-1, igahita inayisezerera iyitsinze 2-1 mu mikino yombi.

JPEG - 374.6 kb
Rachid ni we kizigenza wa LLB Academic, akaba ari mu ikipe yasezereye Police FC muri 2013

Iyi kipe itegerejwe i Kigali ku wa 4 w’iki cyumweru, aho bivugwa ko bazakoresha inzira yo ku butaka berekeza i Kigali.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. joyce

    Kuya 9-02-2018 saa 13:29'

    haaaa!
    wamutozawe uri akamaramanza umva kumahoro uzakubitwa 2 ibujumbura ukubitwe1 twicireho dukonkoboka nka banyamugi twigira muri afric yepfo

  2. Jean K

    Kuya 7-02-2018 saa 16:42'

    Aho Mwabereye Mwari Mwabona Umurizo Uzunguza Inka, Ceceka Mayele Wee Inka Niyo Izunguza Umulizo, Nzagufunga Uwo Mununi Ufite Kuwa6

  3. ema

    Kuya 7-02-2018 saa 11:00'

    Umvakandi ngo umukinnyi mwiza aza murwanda nonese yamyembe yayirya yonyine naryari?cg mwagizengo twarwaye bwaki sha kubera ngo mwakumiriye imyembe?uzabaze nabandi ubwo turihasi uzaze mundege utaziyanduza ntuzaze na bus ubundi umugaragu yiyemera kurenza shebuja

  4. sebazungu simon

    Kuya 7-02-2018 saa 09:34'

    akagabo gahimba akandi kataraza reka tuzarebe kuwagatandatu nibwo nzemera ntabwo rayon yakwemera gutsindwa na llb nariya magambo asebya umutoza wabo yavuze
    murakoze

  5. Rogers

    Kuya 7-02-2018 saa 08:51'

    Harya munyibutse aba barundi hari cecafa yigihugu bagira?harubwo barajya no muri CAN na rimwe ese kuri FIFA RANKING bari kumwanya wakangahe ugereranije natwe? Rero iyufite ibigambo biri anti-sportif urakubitwa,harukwigirieicyizere no kurengera kdi irivuzivuzi rirangwa nabarundi(kdi munzego zose ntacyo bashoboye)mwibuke Masudi Djuma uko yajyaga yiyemera ngo Apr ntiyamukubita 2 kikurikiranya irangije imukibita inshuro 4 zikurikiranya nuyu rero nibigambo,ngo nta mupira yabonye murayamakipe yombi,ubwo c niba yarabonyeko uwo bazakina arihasi,ubu yabonye na NYAMUKANDAGIRA naho yarushyaho?????sha ndumiwekoko aka KA LLB twagasya

  6. Kamali

    Kuya 7-02-2018 saa 08:37'

    Jyenda gacanga waragowe subu ikigikipe ntabwo gifitamasogisi asa bamwe bambaye ayubururu gusa abandi arimo umweru,hhhhhhh very funny!!!!!

  7. seba

    Kuya 7-02-2018 saa 06:07'

    nemera Apr fc arko noneho kubera amagambo atogeje akagabo kavuze ndafana reyo mugapakirire ibitego kuburyo byangora kubibara

  8. joyce

    Kuya 6-02-2018 saa 21:45'

    haaaa!!
    ariko abatoza baragwira ngo murwanda umupira waho uri hasi bose urihejuru bafite ibikombe byisi bingahe bafite kani zingahe bafite cani zingahe ahubwo agabanye amagambo kumahoro azahakura imbwa ihetse inyonjo urwanda turigihugu cyakataje mwitera mbese ariko umupira wamaguru byaranze ikisicyo gihe ngo urwanda na foot ball nayo ikomere kurwegomuza mahanga ferwafa baratuvagira uriya mutaza nibikabyo nagabanye amagambo ibikorwa bizivugira

  9. danny

    Kuya 6-02-2018 saa 21:11'

    umva wa mutoza we wa LLB nubwo n nu waho iwanyu kuko nta cash mwigirirjye nta fana rayon sport ark nkubwize ukuri umupira wa hano mu rwanda ntaho uhuriyea ikindi numukinyi wo -mu cyiciro cya 2 hano mu rwanda ahembwa kurusha uwa LLB nkubwize ukuri mwe ntaho mwakwigeza ahubwo uzatsindwa ibitsindo 5-0

  10. eliya

    Kuya 6-02-2018 saa 21:09'

    uyu mutoza azumirwa

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru