RUHAGOYACU.com

Umutoza wa TP Mazembe yakuye Mputu mu rutonde rw’abakinnyi 18 yifashisha mu mukino wa nyuma wa CAF CC

Kuri uyu wa gatandatu hateganyijwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup urahuza ikipe ya Super Sport United yo muri Africa y’Epfo na Tout Pouissant Mazembe yo muri RDC.

Umukino ubanza wabereye i Lubumbashi muri Repbulika iharanira demokarasi ya Kongo mu cyumweru gishize, iyi kipe yo muri RDC itsinda ibitego 2-1.

" Ni impamba idahagije, biradusaba gukora cyane muri Africa y’Epfo, ariko hari icyizere ko dushobora kuba twabigenderaho, tukegukana iki gikombe." Mihayo, utoza ikipe ya Mazembe, mbere yo guhaguruka muri Kongo.

Uyu mukino uteganyijwe ku i saa 20h15, uraza kubera Lucas Masterpieces Moripe Stadium iherereye mu murwa mukuru wa South Africa, Pretoria. Ni Stade yakira abantu 28,500.

JPEG - 66.5 kb
Aya makipe ageze ku mukino wa nyuma yari yarahuye no mu matsinda

Umutoza Mihayo akaba atarashimishijwe n’urwego umukinnyi Tresor Mputu yagaragaje mu mukino ubanza wabereye kuri Kamalondo, akaba yahisemo kutamushyira mu bakinnyi 18 ari buze kwifashisha ku mukino wa nyuma.

Ku ruhande rwa Super Sport, umutoza wayo witwa Eric Tinkler avuga ko ari umukino ukomeye cyane kuri we ndetse n’ikipe ya Super Sport akaba yizeye ko abafana nibaramuka baje kubashyigikira, nta kabuza bari buze kwitwara neza.

" Birakomeye cyane, ariko mubyumve ko bikomeye cyane kurusha kure no gutwara shampiyona ya Africa y’Epfo, birakomeye rwose." Eric Tinkler, watsindiwe ku mukino wa nyuma CAF CC muri 2015 ari kumwe na Orlando Pirates.

JPEG - 186.7 kb
Umutoza wa Super Sport uherutse kwegukana shampiyona ya Africa y’Epfo, avuga ko utwara CAF CC bimugoye kurusha shampiyona

" Biragora cyane gukina aya marushanwa kuko birahenze cyane. Igihembo yego ni miliyoni n’igice y’amadorali, ariko nk’aho tumaze kugera ubu, aya mafaranga twarayakoresheje."

Super Sport United ntabwo yakunze kwitwara neza mu rugo muri aya marushanwa, ikaba akenshi yaratsindiraga hanze y’ikibuga cyayo.

Urutonde rw’abakinnyi 18 TP Mazembe iri buze gukoresha kuri uyu mukino:

JPEG - 404.9 kb
TP Mazembe irakina uyu mukino idafite Mputu wambaye nimero 8

Sylvain GBOHOUO, Ley MATAMPI - Djos ISSAMA, Chongo KABASO, Kévin MONDEKO, Arsène ZOLA, Joël KIMWAKI, Jean KASUSULA - Christian KOUAME, Daniel ADJEI, Nathan SINKALA, Miché MIKA, Solomon ASANTE - Meschak ELIA, Adama TRAORE, Chico USHINDI, Rainford KALABA na Ben MALANGO.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru