RUHAGOYACU.com

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports ari mu rutonde rw’abazanye na LLB i Kigali

Ikipe ya Lydia Ludic Burundi Académic FC itegerejwe i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, aho ije i Kigali gukina umukino ubanza mu marushanwa y’amakipe yabaye a ya mbere iwayo ku mugabane w’Africa, igomba guhuramo na Rayon Sports.

Iyi kipe yaraye mu Kirundo kuri uyu wa kane, ikaba yafashe imodoka mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, aho utegerejwe i Kigali ku masaha y’i saa tanu zo kuri uyu munsi.

Mu batoza b’iyi kipe harimo Claude Manirakiza wahoze ari umutoza w’abazamu mu ikipe ya Rayon Sports mu myaka 4 ishize, akaba yaratandukanye n’iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2017/18, agasimbuzwa Nkunzingoma Ramadhan.

Uyu mugabo azi cyane iyi kipe ya Rayon Sports kuko yayibayemo guhera muri 2013 ijya i Nyanza, kugeza uyu mwaka wa 2017, ubwo iyi kipe yabashaga kwegukana igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe yo mu Burundi biteganyijwe ko iracumbika mu nkengero za Stade Amahoro kuri The Mirror Hotel, aho iraza gukorera n’imyitozo kuri Sitade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

JPEG - 114.3 kb
Umutoza Claude ubanza i bumoso yari amaze igihe mu ikipe ya Rayon Sports atoza abazamu bayo
JPEG - 84.6 kb
LLB yaje na Bus irara mu Kirundo, ikomez amu gitondo kuri uyu wa gatanu iza i Kigali

Rayon Sports ikomeje imyitozo yayo aha mu mujyi wa Kigali, amakuru agera kuri RuhagoYacu akavuga ko abakinnyi bose bemerewe gukina uyu mukino, nta kibazo bafite bameze neza.

Uyu mukino urasifurwa n’abagande, uzaba kuri uyu wa gatandatu ku i saa 15H30.

Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza ba LLB:

Abazamu:

  • Mutombora Fabien
  • Mamera Idrissa

Abakina inyuma:

  • Ndoriyobija Eric
  • Harerimana Rachid Léon
  • Hakizimana Issa
  • Habonimana Célestin
  • Rugonumugabo Stéphane

Abakina hagati:

  • Iddy saidi djuma
  • Mossa Mosi Hadj
  • Tambwe Floribert
  • Mulamba Faustin
  • Kabuzi Omar
  • Harerimana Moussa Hafidh
  • Niyonkuru Pascal

Abataha izamu:

  • Tuya Didie
  • Ndizeye Sefu Thomson
  • Boue Bi Marc Olivier
  • Uliwengu Jules
  • Bazunza Jamal

Abatoza:

  • Bankuwiha Emmanuel « Mayele » : Umutoza mukuru
  • Ndizeye Alain Bangama : Umutoza wungirije
  • Manirakiza Jean Claude : Umutoza w’Abazamu
  • Arnaud : Umuganga mukuru
  • Nigarura Prosper : « Kinésithérapeute ».

JPEG - 514.6 kb
RAyon Sports irakomeza imyitozo mu Nzove kuri uyu mugoroba
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sammy

    Kuya 9-02-2018 saa 17:11'

    Ntamuntu uba Chicago utazi kwandika Faustin warangiza uti Foster!!!!!!

  2. Eric

    Kuya 9-02-2018 saa 15:46'

    Ikipe mbona yabanzamo njye ntuye Chicago. 1bakame 2sadam 3rutanga 4foster 5 thierry 6sefu 8 yannik 9 diarra 10 pierro 11 shasir 7chabarara system 4 3 3

  3. saganika salomoni

    Kuya 9-02-2018 saa 15:20'

    twebwe intego nukunganya hama mugashika town tukabasezererera kuko muri nabagenzi tukanabaherekeza tukabambutsa kanyaru

  4. Soso

    Kuya 9-02-2018 saa 12:19'

    Utu twenda bambaye situtumwe ikipe yabo yigihugu yariyambaye bari muri Cecafa kenya?umuntabarebye urabonako batifitiyikizere bashobora kuzatsindwa

  5. Emmanuel KUBWIMANA

    Kuya 9-02-2018 saa 10:30'

    Mwaramutse neza nshuti zanjye mwese,

    ubuse koko nizeze LLB ko hari ikintu iri bubashe gukura i kgl koko? Kubera ko Imana itajya yihanganira umuntu wishyira heju kugeza naho yasuzugura championat yacu ko ntamupira tugira kandi akavugako azaza kwerekana uko umupira ukinwa hanyuma akibaza ukuntu tujya kureba umupira tunagana kuriya ntakintu tugiye kureba kubwibyo Imana yayigabije Rayon sports ngo iyikosore hanyuma amagambo ashirre ivuga Mayele nazajya yumva ikipe iturutse mu Rwanda kuburyo azajya arwara agasiba umukino ndetse akifuzako ikipe ye yaba isezerewe mvere y’uko ikina n’ikipe yo mu Rwanda

  6. kazungu manji

    Kuya 9-02-2018 saa 09:19'

    shandabona bitoroshyepe

  7. karimun

    Kuya 9-02-2018 saa 08:52'

    ndabona bafite ubwoba kumaso, abandi n’inyogosho z’abacongoman.

  8. sibo

    Kuya 9-02-2018 saa 08:21'

    bazanye inkuba c?3kubusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru