RUHAGOYACU.com

Wydad Casablanca yegukanye Champions League nyuma y’imyaka 25 itayikozaho imitwe y’intoki

Imyaka 25 Wydad Casablanca ishaka uko yakongera kwegukana igikombe gihuza amakipe yabaye a ya mbere iwayo, yaje kubigeraho kuri uyu wa gatandatu itsinze Al Ahly yo mu gihgu cya Misiri.

Byari ibyishimo bikomeye muri iki gihugu cya Maroc, aho abaturage baraye mu mihanda bishimira intsinzi y’iyi kipe yabo.

Uyu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya 2 cy’umukino n’umukinnyi witwa Walid El Karti ku mupira yahawe n’umukinnyi witwa Achraf Bencharki, wagoye cyane abakinnyi ba Al Ahly.

JPEG - 90.1 kb
Wari umukino w’imbaraga hagati y’aya makipe

Umukino ubanza wari wabereye mu Misiri mu cyumweru gishize wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ni u bwa 2 ikipe ya Al Ahly itsindiwe ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ry’amakipe yabaye a ya mbere iwayo. Igikombe Al Alhly imaze kwegukana inshuro 8. Yaherkaga gutsindirwa ku mukino wa nyuma muri 2007 na Etoile Sportif du Sahel, iyi bakaba barayisezereye muri 1/2 bayitsinze ibitego 7-3.

Iyi kipe yakiniye uyu mukino imbere y’abafana barenga 45 000 kuri Complexe Mohamed V, barimo Perezida wa CAF Ahmad na Fouzi Lekjaa uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc.

JPEG - 34.6 kb
Abafana bari baje hakiri kare kandi ku bwinshi
JPEG - 42.6 kb
Salaheddine Saidi yishimira igitego cy’ikipe ye

Ni inshuro ya 2 ikipe ya Wydad itwaye iki gikombe nyuma y’igikombe yegukanye mu w’i 1992.

Abafana b’ikipe ya Raja Casablanca ihangana cyane n’ikipe ya Wydad bari bishimiye nabo iyi ntsinzi kuko bavugaga ko ari intsinzi y’igihugu muri rusange. Raja Casablanca ni yo kipe yo muri Maroc yaherukaga iki gikombe mu w’i 1999.

Umwami wa Maroc Mohamed VI yahamagaye kuri telefoni umutoza wa Wydad Houcine Ammouta na kapiteni w’ikipe ye Brahim Nekkach abashimir kuba bahesheje ishema igihugu cye.

JPEG - 58.5 kb
Achraf Bencharki yagoye bikomeye ikipe ya Al Ahly, akaba yanatowe nk’umukinnyi w’irushanwa

Wydad yahawe miliyoni 2.5 z’amadorali , ikaba izabona indi miliyoni igihe izaba yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi ku makipe yabaye a ya mbere iwayo izabera mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru