RUHAGOYACU.com

Yanga SC idafite Haruna yananiwe gutsindira Zanaco muri Tanzania

Yanga SC idafite kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, yananiwe gutsindira Zanaco FC muri Tanzania, banganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/16 cya CAF Champions League.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar es Salaam, Yanga SC yafunguye amazamu mu gice cya mbere, ku gitego cyatsnzwe na Simon Msuva ku munota wa 39, ni nyuma yo guhererekanya neza kwa bagenz barimo Donald Ngoma na Zulu.

Habura iminota 12 ngo umukino urangire, Yanga SC yashakaga igitego cya kabiri, cyari kuyifasha kujyana impamba itubutse muri Zambia mu cyumweru gitaha, yaje kwishyurwa igitego ku munota wa 78, gitsinzwe n’umunye-Ghana Kwame Attram.

Yanga SC yasatiriye Zanaco mu minota ya nyuma y’umukino, ishaka igitego cya kabiri, ibona uburyo butandukanye burimo n’amashoti yageragejwe na: Nadir Haroub ‘Cannavaro’, Kevin Yondan na Vincent Bossou, ariko imipira igaca ku ruhande rw’izamu, birangira banganyije 1-1.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Zambia mu mpera z’icyumweru gitaha, aho ikipe izatsinda izakomeza mu matsinda ya CAF Champions League 2017.

Zanaco FC ikaba yarageze muri iki cyiciro, isezereye APR FC yo mu Rwanda ku gitego 1-0 mu mikino yombi mu gihe Yanga SC yasezereye N’Gaya ku bitego 6-2 mu mikino yombi.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Yanga SC: Deogratius Munishi ‘Dida’, Hassan Kessy, Mwinyi Hajji, Nadir Haroub ‘Cannavaro’, Vincent Bossou, Kevin Yondan, Simon Msuva, Justin Zulu, Donald Ngoma/Emmanuel Martin, Thabani kamusoko/Juma Mahadhi na Obrey Chirwa.

Zanaco; Racha Kola, Ziyo Kola, Zimiseleni Moyo, Chongo Chirwa, Saith Sakala/Kennedy Musonda, Taonga Mbwemya, Richard Kasonde, Attram Kwame, Augustine Mulenga, Ernest Mbewe/Ayoub Lyanga na George Chilufya.

Indi mikino ya CAF Champions League

Kuwa Gatanu:

  • Mamelodi Sundowns (RSA) 2-1 Kampala CC Authority (UGA)

Kuwa Gatandatu:

  • Young Africans (TAN) 1-1 Zanaco (ZAM)
  • Al Ahly (EGY) 1-0 Wits (RSA)
  • Espérance (TUN) 3-1 Horoya (GUI)
  • Wydad Casablanca (MAR) 1–0 CF Mounana (GAB)
  • USM Alger (ALG) 2-0 Rail Kadiogo (BUR)

Ku Cyumweru:

  • Ferroviario Beira (MOZ) - Barrack Young Controllers (LBR)
  • Al Ahly Tripoli (LBA) - FUS Rabat (MAR)
  • TP Mazembe (COD) - CAPS Utd (ZIM)
  • AC Léopards (CGO) - Saint George (ETH)
  • Coton Sport (CMR) - CNaPS Sport (MAD)
  • Rivers Utd (NGR) - El Merriekh (SUD)
  • Ports Authority (GAM) – AS V Club (COD)
  • Etoile Sahel (TUN) – AS Tanda (CIV)
  • El Hilal (SUD) - AS Port Louis (MRI)
  • Zamalek (EGY) - Enugu Rangers (NGR)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NSHUTI

    Kuya 13-03-2017 saa 01:59'

    RETOSPOR IZATSI2.0 YEWANA TUZAYI CARIRA ABASIFUZI BARAYIBIYEPE MURAKOZE

  2. john

    Kuya 12-03-2017 saa 04:42'

    Erega amakipe yo muri east Africa yose nibijwangajwanga tu .abantu x batagura abakinnyi ba professional

  3. ryo

    Kuya 12-03-2017 saa 03:55'

    Igikona cyihagazeho kbs inota rimwe kuribo ni akayabo. next weekend ibintu bizaryoha iremera.

  4. Eric

    Kuya 12-03-2017 saa 03:02'

    Ikigari tuzayitsinda 2/0 byanga bikunda tugomba kuyisezerera

  5. rulive

    Kuya 12-03-2017 saa 01:52'

    ahubwo APR FC yari yagerageje kbs

  6. eto

    Kuya 12-03-2017 saa 00:36'

    Arega Zanaco nikipe ikomeye ifite aba wingers bihuta cyane kandi bazi gukina cyane ahubwo Yanga nireba nabi izasebera muri zambia. Twahoze turenganya Mulisa ngo ntashoboye none Rwandamina uzineza zanaco unafite abakinnyi bakomeye mu karere hose bamweretse ko bamuri hejuru. Amakipe yo muraka karere menya atizwa umurindi n’itangazamakuru gusa kuko ubona atari kurwego rwayandi yo muri africa. Nihagire umbwira ikipe nimwe yitwaye neza kumakipe akomoka muri East Africa Community????? Harihakwiye kurebwa niba politique sportive dugenderaho mu karere(rwanda,burundi, kenya, uganda,tz) idahabanye na football yibihe tugezemo isaba proffesionalism? Byaba byiza bayihinduye igasubira nka kera yo gukinisha abashoboye kureka gukinisha abanyagihugu badatanda umusaruro ku rwego rwa Africa. Urugero : Muri RDC bagura abakinnyi muri Africa baza gukora difference kurusha abenegihugu kandi bo bafite abacongomani bazi umupira naho twebwe tugakinisha nudashobora kumura iminota 50 agifite igihaha cyo guhangana. Mazembe na Vita bagura abakinyi muri Ouest Africa bashoboye niyo mpamvu zigera kure naho twebwe tukazana abanya mali batanazwi bananiwe iwabo ntunamenye nicyashingiweho kugira aze?? Abayobozi ba sport mu makipe bakwiye kwisubiraho bakareba icyafasha abakunzi bumupira kunezezwa nawo bitarukuvuga ngo murabona baraturusha ngo bo batangiye kera? Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru