RUHAGOYACU.com

Yanga SC ya Haruna ikuwemo na Zanaco, urugendo rwabo muri Champions League rurangirira i Lusaka

Ikipe ya Yanga SC ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima isezerewe na Zanaco FC yo muri Zambia, ni nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya CAF Champions League.

Yanga SC yasabwaga gutsinda uyu mukino dore ko yari yanganyije na Zanaco igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Iyi kipe yo muri Tanzania yari yagaruye abakinnyi barimo Haruna Niyonzima utarakinnye umukino ubanza, ariko ibura abandi bakinnyi bakomeye barimo Donald Ngoma na Hamiss Tambwe yabuze igitego ku kibuga cya Zanaco,umukino urangira banganyije 0-0.

Haruna Niyonzima ahanganye n'umukinnyi wa ZanacoHaruna Niyonzima ahanganye n’umukinnyi wa Zanaco

Kunganya ubusa ku busa, bitumye Zanaco FC ikomeza mu matsinda ya CAF Champions League ku giteranyo cy’igitego 1-1 mu mikino yombi, ariko hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze.

Yanga SC ikaba izakina imikino yo gukuranamo n’amakipe yageze muri 1/16 cya CAF Confederation Cup, aya arimo n’ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda, aho ikipe izakomeza, izajya mu matsinda ya Confederation Cup.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. hakuzimana philbert

    Kuya 19-03-2017 saa 01:34'

    Apr fc yahuye nigihangage burya peeee

  2. hakuzimana philbert

    Kuya 19-03-2017 saa 01:31'

    mwatubwira amakipe rayonsport ishobora kuzahura nayo
    ese umuntu yabona gute hano amakuru yako kanya?
    murakoze

  3. Ibrahim

    Kuya 18-03-2017 saa 15:35'

    Umunyamakuru yibeshye Young yamaze kuvamo

  4. gigi

    Kuya 18-03-2017 saa 15:26'

    ibi byerekanye uburangare APR yagize, ubu iba ikoze amateka kuko young yuyumwaka iroroshye cyane barikuyikubita bayisaka.

  5. Gatete Eric

    Kuya 18-03-2017 saa 14:08'

    ndibaza nigute Yanga yahura na rayon kandi bakinaga ibikombe bitandukanye? ESE kuva zanako ikomeje mu matsinda kuki rayon yo itahise ikomeza ikagomvera gutegereza ikipe yatsinzwe mu
    Champions league kandi yo ikina confederation cup ndacyeka nibintu 2 bitandukanye , uwaba abyunva yansobanurira pe

  6. rulove

    Kuya 18-03-2017 saa 11:41'

    eheeeh! APR FC yahuye n’ikipe itoroshye nyamara!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru