RUHAGOYACU.com

Zambia yegukanye igikombe cya Afurika muri U-20, 5 bayo baza mu ikipe y’irushanwa

Igihugu cya Zambia, cyakiriye irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, cyaraye cyegukanye iri rushanwa, ni nyuma yo gutsinda Senegal ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino wabereye kuri Heroes Stadium i Lusaka, ukayoborwa n’umurundi Thierry Nkurunziza, Zambia yungukiye ku makosa y’umunyezamu wa Senegal, Lamine Sarr, maze ibona ibitego byatsinzwe na Patson Daka ku munota wa 15 ndetse na
Edward Chilufya ku munota wa 35 w’umukino.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Guinea yaturutse inyuma, itsinda South Africa ibitego 2-1.

Aya makipe uko ari 4, yabashije kugera muri 1/2, azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20, kizabera muri Korea y’Epfo, tombola iraba tariki ya 15 uku kwezi.

Muri iri rushanwa kandi; Luther Singh (Afrika y’EpfoO, Edward Chilufya, Patson Daka (Zambia) basoje bafite ibitego bine mu gihe kandi Fashion Junior Sakala wa Zambia, yatsinze ibitego bitatu.

Ikipe y’irushanwa:

– Umuzamu: Mangani BANDA (Zambia)

Ba myugariro: Ousseynou DIAGNE (Senegal), Mamadou MBAYE (Senegal), Solomon SAKALA (Zambia)

Abakina hagati: Krepin DIATTA (Senegal), Ibrahima NIANE (Senegal), Sylla MORLAYE (Guinea), Edward CHILUFYA (Zambia), Fashion Sakala (Zambia)

Ba rutahizamu: Luther SINGH (South Africa), Patson DAKA (Zambia)

Abasimbura

Lamine SARR (Senegal), Prosper CHILUYA (Zambia), Enock MWEPU (Zambia), Grant MARGEMAN (South Africa), Liam JORDAN (South Africa), Yamodou TOURE (Guinea), Mohamed Aly CAMARA (Guinea).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. clo2

    Kuya 15-03-2017 saa 00:04'

    No 10 wa Zambia Fashion Sakara ni umuhanga cyane niwe yari kuba man of competition


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru